Pages

Tuesday 8 July 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* Abanyarwandakazi ni nk’amabuye y’agaciro yavanweho ibyondo

 

Banyarubuga,
Iyi ni icyo bita siasa ya FPR ishaje. Kubeshya abagore ngo bahawe agaciro karushijeho byahe birakajya. Ni politiki izwi ya FPR ya divide and rule (diviser pour reigner) hagati y'abatutsi vs abahutu, abahoze mu Rwanda vs abavuye hanze, abavuye Uganda vs abavuye ahandi hose, ... abagore vs abagabo etc... Birazwi ko muri FPR bavuga ko muri politiki yabo ya "humiriza nkuyobore" abagabo babarushya mu kuyumva no kuyikurikira buhumyi, ko abagore ari bo bayitabira kurushaho. Niyo mpamvu FPR yabagize benshi mu nteko ishinga amategeko cyane cyane, kugirango ibone uko ibicuruza mu mahanga ngo niyo ifite abadepites benshi b'abagore kw'isi. Kandi ikigusetsa ntibaba bataratowe n'abaturage, baba barashyizweho na shebuja wabo manipulateur Kagame na FPR ye. Ubundi bakaba baraho nk'imitako y'imikenyero. Utinyutse muri bo kugira icyo anenga ubutegetsi bwa Kagame na FPR ye nka Depite Florence wanenze uburyo perezida Kagame atuka abanyapoliti b'abanyarwnda nkawe imbere y'inteko ishingamategeko cyangwa Senateri Panelope wavuze ko ibyo Perezida wa TZ yavuze ko leta y'u Rwanda ikwiye kugirana ibiganiro na fdlr abona nta kibi kirimo bakirukanwa muri institutions zombi nk'abayaya birukanwa mu rugo kwa shebuja na nyirabuja.
Wateza imbere abagore ufunga abagore b'abanyamakuru nka Agnes Nkusi na Mukakibibi Saidati ubaziza ibitekerezo byabo n'inkuru batangaje inenga ibibi ubutegetsi bwa FPR bukorera abaturage;
ufunga umugore nka Victoire Ingabire umuziza ko yashatse kwiyamamariza kuba perezida wa Repubulika mu 2010 kandi ari uburenganzira bwe nk'umwenegihugu w'umunyarwanda!
Wateza abari n' abagore imbere ute nkuko Kagame na FPR birirwa babiririmba uhimbira abagabo babo ibyaha ukabafunga nka ba Joel Mutabazi n'abandi benshi cyane,  ubicira abagabo nka Col Karegeya, ubagira abapfakazi buri gihe cyangwa ubagira imfubyi wica ba se babababyaye nkuko umwari Portia Karegaya yahindutse imfubyi imburagihe, n'abandi, n'abandi. Ntiwambwira!  Ntiwambwira iby'ayo mabuye y'agaciro mashya Kagame yavumbuye! (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi). 


2014-07-07 2:38 GMT-04:00 agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 

 

 

 

Janvier Nshimyumukiza – Izuba rirashe

Perezida Kagame Paul yongeye gushimangira agaciro k'abagore mu iterambere ry'igihugu, kuri iyi nshuro yabagereranyije n'amabuye y'agaciro yogejwe nyuma yo gucukurwa.

"ntabwo twahaye agaciro abagore, baragasanganywe. Ahubwo icyakozwe, muzi amabuye y'agaciro? Iyo bayacukuye aza ariho ibitaka, ibyondo [n'indi myanda], icyo abantu bakora bavanaho bya bitaka, ariko rya buye ry'agaciro riba [risanzwe] ririmo"

Yakomeje agira ati, "ibyakozwe rero bishingiye ku myumvire ya politiki iba ari mizima, ni uguhanagura, ariko ntabwo ari twe twaremye iryo buye ry'agaciro. Ni ukurimenya rero tukarihanagura rigashashagirana."…

 

http://www.izuba-rirashe.com/m-6859-kagame-agereranya-abanyarwandakazi-n-amabuye-y-agaciro-yavanweho-ibyondo.html


__._,_.___

Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Yahoo Groups
Improved Group Homepage!
The About page of your Group now gives you a heads up display of recent activity, including the latest photos and files

Yahoo Groups
Control your view and sort preferences per Yahoo Group
You can now control your default Sort & View Preferences for Conversations, Photos and Files in the membership settings page.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.