Pages

Friday, 22 February 2013

Rwanda: Ubutegetsi bwa Kagame ntibuzavanwaho no kurema amashyaka atagira umubare



ubutegetsi-bwa-fpr.png

Maze iminsi nitegereza nsoma ibyandikwa n'ibivugwa n'abantu kuri internet nibaza niba abo bantu ibyo bavuga ko bazavanaho Kagame baba bazi cyangwa bumva neza ibyo bavuga ibyo aribyo. Abenshi iyo babonye hari akantu kahise mu bitangazamakuru byo hanze kavuga Kagame nabi bagasamira hejuru bagatangira kurota Kagame yavuye ku butegetsi bugacya bashinga amashyaka. Nyamara baribeshya ubutegetsi bwa Kagame ntibuzavanwaho no gushinga amashyaka kuko iyo biba ibyo amashyaka ane atavuga rumwe na Kagame ari mu Rwanda (FDU, PS Imberakuri, PDP na Green Party yiyita ko itavugarumwe na Kagame) baba barabukuyeho n'ubwo ntawabarenganya ntacyo batakoze ngo bace ubutegetsi bwa Kagame intege. Aha niho bamwe banahera barota Kagame yavuye ku butegetsi.

Nyamara ikigaragara ni uko abantu benshi bibereye mu bitotsi bakaba bahora barota aka wa mugani ngo umushonji arota arya. Uku gusinzira abantu bakarota niko gutuma ntacyo abatavugarumwe n'ubutegetsi bwa Kagame bashobora kugeraho usibye gushyushywa n'udukuru twandikwa kuri internet mu gihe utwo dukuru twabuuze bakisubirira mu bitotsi byabo. Nikoko kandi biragaragara ko nta kundi bagira kuko nta n'ukundi bashoboye kugira usibye gutega amaso kuri bariya bari mu Rwanda ngo barebe ko hari icyo babagezaho kandi ku rundi ruhande ugasanga ntacyo bashobora kubafasha nyamara bakaniyibagiza ko kuba bahari ari nacyo gituma nibura n'izo nzozi bazirota.

Mperutse kuganira n'umuntu umwe arambwira ati opposition ko yasinziriye ntacyo bakitugezaho byagenze bite? Namushubije ko ibyo akeneye ko bamugezaho ariwe wagombaga kubibaha none na we ategereje nka ba bandi bose basinzira bakarota. Mbese mbibarize: Iyo murebye musanga Ingabire, Mushayidi na Ntaganda bafungiye i Kigali aribo bazabavana muri izo nzozi kandi akazi kabo baragakoze ku buryo buhagije kandi bwiza? Muribuka umubare w'abakubise ibipfukamiro hasi bakihenangura bakitesha agaciro ngo Kagame akunde abumve? Nyamara bariya batatu banze gutesha ishema opposition bakomeza kugenda bemye n'ubwo imijugujugu ya Kagame itari iboroheye ariko bahagaze kigabo kandi byatumye Kagame atakaza ibara mwese murabizi.

Uyu munsi niba ntacyo ubafashije ntuzagire n'icyo ubategerezaho. N'ibyo bazakora byose bizaba bivuye muri bwa butwari bwabo ariko tujye tuzirikana ko ntacyo twakoze cangwa ko twakoze ibidahagije ugereranije n'ibyo bari badukeneyeho uyu munsi. Bamwe bati tuzataha iki gihe n'iki tujye gukorera mu politiki mu Rwanda. Ibinyamakuru n'abantu ku giti cyabo kuri internet bagahaguruka bakavuga bigatinda ariko ugategereza ko ba bantu bataha ugaheba n'abatashye bagataha nka Major Ntashamaje, Frank Habineza, Rwigema Pierre Celestin n'abandi. Ese koko abantu mbona kuri internet bifuza ko ubutegetsi bwa Kagame burangira cyangwa baba bashakisha udutotsi kuri murandasi ngo barebe ko basinzira bakirotera Kagame yavuye kubutegetsi ubundi ibyishimo bagatahira ibyo?

N'ubwo bigaragara ko Kagame yacitse intege bihagije ariko abatavugarumwe na we nabo ntazo bafite zo kumwigizayo usibye kuri murandasi. Iyo mubona Kagame yirukanka mu baturage muri iyi minsi mugirango ni ingendo aba yarateganyije kandi nyamara ari ibihe bibi agezemo bimutera kujya kumva impumeko y'abaturage ngo arebe ko na we yabona udutotsi. Nyamara Kagame n'ubwo abaturage bajya kumwakira ari isinzi ubanza asa n'utazi imico y'abanyarwanda cyangwa arabyirengagiza kugirango na we akunde atore agatotsi. Cyakora udutotsi twe dusa n'aho hari icyo tumumarira kuko dutuma nibura bucya akomeza kujya kureba niba abamuhaye akato hari uwamupfa agasoni nk'uko Ubudage buherutse kumujugunyira miliyoni 7 z'amayero kandi n'ubu aracyakomeje gushakisha uko yasohoka mu bibazo arimo mu gihe abatavugarumwe na we bakomeje kwisinzirira no kugona ari nako barota Kagame yavuye ku butegetsi. Mwibuke ndetse ko yabyivugiye ko yiteguye gusubira mu ndaki kandi ntiyababeshye kuko ni umusirikari mbere yo kuba perezida kandi azi neza uko ibintu biteye ariko se ni nde uzamutera gusubira mu ndaki mu gihe abatavuga rumwe na we bishakira imyanya y'ubutegetsi mbere yo gufasha abanyarwanda gukemura ikibazo nyamukuru bafite? Mbese mwibwira ko rubanda ikeneye ubutegetsi ahubwo ko ikeneye kubona uwayitura urusyo yikoreye imyaka n'imyaka?

Niba koko hari abifuza kubona ubutegetsi bwa Kagame buhirima bakwiye kugira umusanzu batanga kuko kubona hari abantu bari imbere mu gihugu batinyuka bakajya gusura ziriya mfungwa twibuke ko hari n'abatabishobora. Kuba baziherekeza ku nkiko, bagahagarara imbere ya bya bishwamwinyo twibuke ko abenshi batanarota inzozi zibakandagiza kuri izo nkiko. Kuba ndetse banarenga ibyo bakandika inyandiko n'amatangazo anenga ubutegetsi bwa Kagame batitaye kubyo bushobora kubakorera twese tuzi ni ikimenyetso ko hari igishobora gukorwa buriya butegetsi bukarangira. Ariko se bazabyigezaho bonyine niba tutabateye ingabo mu bitugu?

Umukunzi n'umusomyi wa RLP
Iburasirazuba


Thursday, 21 February 2013

Rwanda: Leta ya FPR nta bushobozi ifite bwo kurinda inyerezwa ry’ umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa


Rwanda: Leta ya FPR nta bushobozi ifite bwo kurinda inyerezwa ry' umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa

Kigali kuwa 21 Gashyantare 2013
 
Imiyoborere idashingiye ku nzego zifite imbaraga  itumye Leta ya FPR ibura ubushobozi  bwo kurinda inyerezwa ry'  umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa.
 
Ishyaka FDU-Inkingi rihangayikishijwe n'imiyoborere mibi ikomeje kuranga ubutegetsi bwa FPR -Inkotanyi irimo kunyereza umutungo w'abaturage, kubahutaza no kuvogera uburenganzira bemererwa n'amategeko.
 
 Guhera mu mwaka wa 2010  kugeza uyu munsi umugenzuzi w'imari ya leta yagiye agaragaza umubare utagira ingano wa za miliyari z'amafaranga y'u Rwanda zagiye ziburirwa irengero haba muri za minisiteri, mu bigo bya leta, mu ntara  no mu turere. Umugenzuzi w'imari ya leta kandi yanagiye agaragaza bamwe mu bagaragaraho iyo micugire mibi ndetse n'inyerezwa ry'umutungo wa leta. Iri nyerezwa ry'akayabo katabarika kandi ryagiye rinavugwa mu mishinga y'ibikorwa remezo bitandukanye ibyavuzwe cyane bikaba ari iby'ingomero z'amashyanyarazi. Ikigaragara ni uko umutungo w'abaturage ukomeje gushirira mu mifuka y'udutsiko twa  benshi mu bayobozi kugeza ubwo bimaze kugaragara ko ubwo busambo bisa n'aho nta  rwego ruhari mu gihugu rufite uburyo n'ubushobozi bwo kubukoma imbere  kuko n'inteko ishinga amategeko yananiwe gukumira ubwo bujura kandi byitwa ko ariyo ireberera abaturage.
 
Mu gihe abaturage barimo kwibaza impamvu aba bajura badafatirwa ingamba ngo bakurikiranwe mu buryo bugaragara n'amategeko kandi ibyibwe rubanda bigaruzwe batangajwe n'uko tariki ya 15 Gashyantare 2013 minisitiri w'intebe Bwana Petero Damiyani HABUMUREMYI yihanukiriye agatangariza abanyarwanda ko ngo abo bajura guverinoma ayoboye yabafatiye ingamba zo kubakata ¼ cy'umushahara ngo mu rwego rwo guhashya ubwo bujura. N'ubwo iki gihano bigaragara ko ari urwiyerurutso uyu muyobozi ntacyo yatangaje kuburyo ibyo bibye byagaruzwa.
 
Uku kujenjekera ubu bujura nibyo bituma abaturage bamaze iminsi bijujuta ku maradiyo agerageza kubaha ijambo hano mu gihugu bavuga ko bishoboka ko hagati y'abayobozi haba hari ishyirahamwe ryitwa « Duhishirane », ibi bakabivuga bashingiye ku kubona ubuyobozi busa n'ubudashaka kugira icyo bukora kuri ibi bisambo cyane ko banivugira ko usanga aho kugirango abayobozi bagaragayeho iyi myitwarire igayitse bahanwe bagororerwa kwimurwa bakajyanwa mu yindi mirimo.
 
Muri iyi minsi kandi haravugwa ikibazo gikomeye cyo guhutaza abaturage hirya no hino mu gihugu, hari abakubitwa, abafungirwa mu tugari no mu mirenge, abatwarirwa ibintu harimo n'amatungo ngo kuko batatanze amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza. Iki kibazo nacyo cy'akarengane kagirirwa aba baturage ubuyobozi bwo hejuru buvuga ko budashyigikiye iyi myitwarire y'inzego z'ibanze bukanavuga ko buzahana ababikora ariko nabyo gushyirwa mu bikorwa byarananiranye ku buryo ubu abaturage ntawe bafite wo kubarengera yaba za minisiteri yaba n'ubuyobozi bw'ibanze kuko usanga ibivugwa na za minisiteri n'ibikorwa bitandukanye.
 
Mu gihe taliki 11 Gashyantare 2013 uwitwa Shyirambere Dominique ucumbitse mu mudugudu w'Amajyambere, akagali ka Kamatamu, umurenge wa Kacyiru, akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali yatewe na polisi aho acumbitse ikamubwira ko ije kumusaka ikamutwara amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40 000 Frw) hamwe n'imfunguzo z'inzu acumbitsemo kugeza na n'ubu ikaba itarabimusubiza, ubu noneho inzego z'ibanze zateye umuryango we uri mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Nyabitekeri akagali ka Maliba umudugudu wa Murenge zimutwarira inka zishinja umugore we ko ngo zaje kureba mutuelle zigasanga nta mafaranga afite zikavuga ko ngo yazisuzuguye. Ibi bikaba byakozwe n'umuyobozi w'uwo mudugudu witwa Dushimimana Fidèle (tel 0783134910:) afatanyije na za local defences zirimo uwitwa Niyonzima.
 
Muri ino minsi kandi hadutse akarengane gashyashya katari kamenyerewe ko inzego z'ibanze zitangiye kuvuga ko zigiye kujya zambura abaturage uburenganzira bwo gutura mu gihugu ku muntu uwo ariwe wese utabashije gutunganya gahunda zimutegetse byaba bimuturutseho cyangwa bitamuturutseho; urugero ni urwo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali aho n'abanyeshuri ubu bategetswe kurara irondo cyangwa bagatanga amafaranga igihumbi (1000frw) buri kwezi utabashije kuyabona ngo akirukanwa mu mudugudu yari asanzwe atuyemo (Nyarugenge : Abanyeshuri basabwe kujya bishyura umutekano cyangwa bakirukanwa http://www.facebook.com/l.php?u=http%3A%2F%2Figihe.com%2Famakuru%2Fu-rwanda%2Fnyarugenge-abanyeshuri-basabwe-kujya-bishyura-umutekano-cyangwa-bakirukanwa.html&h=_AQHMma9W&s=1
 ). Mu ntara y'iburasirazuba naho hari umuturage wo mu mudugudu wa Kabeza mu murenge wa Matimba, akarere ka Nyagatare, ngo ubu wategetswe n'umukuru w'umudugudu kugurisha igitaraganya isambu ye akimuka aho yari atuye amushinja ko ngo atubahiza amabwiriza yose y'umuyobozi w'umudugudu.
 
Ibi bikorwa byose bigayitse biraba ari nako ubuyobozi bwa FPR buririmbira abaturage ko bwabegereje ubuyobozi (Décentralisation) ko ndetse iyi gahunda yo kubegereza ubuyobozi igiye kugera ku cyiciro cyayo cya gatatu. Nyamara iyo witegereje neza usanga ahubwo ubuyobozi burimo kujya kure yabo.
 
Ishyaka FDU-Inkingi  nk'uko ryakomeje kujya ribibwira abanyarwanda rirasanga nta  miyorere myiza yagerwaho idashingiye ku nzego zikomeye kandi zishingiye kuri demukarasi aho ibitekerezo, uruhare n'ubushake bw'abaturage aribyo bigomba gushingirwaho mu kubayobora.
 
Ishyaka FDU –Inkingi ryongeye gusaba rikomeje ubuyobozi bwa FPR guhagarika no gufatira ingamba iki cyorezo cyo kunyereza nta nkomyi ibya rubanda kandi binyuze mu nzego zibifitiye uburenganzira ibyibwe bigakurikiranwa bikanagaruzwa.
 
Ishyaka FDU-Inkingi riributsa ko umunyarwanda afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka mu gihugu nk'uko Itegeko Nshinga ribimwemerera. Turasaba ko ihutazwa ry'uburengazira bw'abaturage kugeza n'ubwo inzego z'ibanze zifata icyemezo cyo kubirukana aho batuye rihagarara kuko biteye isoni kandi biranatesha agaciro ikiremwamuntu gikwiye guhabwa kuko byaba bibabaje  umunyarwanda  abaye impunzi mu gihugu cye !  
 
FDU-Inkingi
Boniface TWAGIRIMANA
Visi Perezida wungirije w'agateganyo
 
 

Nyagatare: Intore za Kagame zikomeje kumushakishiriza amafaranga mu gihe na we akomeje kwiruka mu baturage abikundishaho


Nyagatare: Intore za Kagame zikomeje kumushakishiriza amafaranga mu gihe na we akomeje kwiruka mu baturage abikundishaho ngo batamuhagurukana bakaba bamufatanya n'amahanga ubu yamukuyeho amaboko

février 20th, 2013 by rwanda-in-liberation

nyagatare-district_map.png

Mu gihe Kagame ageze mu bibazo by'urusobe bijyanye no kubura amikoro bitewe n'ihagarikwa ry'imfashanyo amahanga yamuhaga bikaba bigaragara ko ibintu bikomeza kugenda bisubira hasi mu buzima bwose bw'igihugu, ubu mu Rwanda hose haravugwa ikibazo cy'abaturage bashyirwaho igitutu n'intore za FPR zifatanya n'inzego zishinzwe umutekano zikabasaba gutanga amafaranga hamwe bikaba ay'umutekano, ahandi ay'uburezi, ahandi aya mutuelle n'ibindi byose bishingirwaho bikaba urwitwazo mu gucuza abaturage utwabo.

Murukerera rwo ku italiki 18 Gashyantare 2013 ahagana saa kumi za mugitondo, mu kagali ka Cyimbogo, umurenge wa Matimba, Akarere ka Nyagatare, Intara y'Uburasirazuba, abayobozi bo ku nzego zitandukanye bafatanyije n'abapolisi, n'abitwa community policing, local defences n'inkeragutabara bagose akagali ka Cyimbogo maze mu bucyacya usohotse wese bakamuta muri yombi kugeza mugitondo aho abo twavuze haruguru binjiye mu ngo z'abaturage barabasohora bababeshya ko ngo bagomba kujya mu nama ku kagali ka Cyimbogo byavugwaga ko iyo nama  ngo yari yatumijwe n'umuyobozi w'akagali ariwe Butera Vincent.

Mu gihe abaturage bari bamaze kugezwa ku kagali haje umuyobozi w'Umurenge wa Matimba ariwe Kubwa Ruboneka Sylvain ari kumwe na Commandant wa police mu murenge wa Matimba batangira kubwira abo baturage ngo abatanze amafaranga ya mutuelle bajye ukwabo n'abatarayatanze nabo bajye ukwabo. Ubwo abaturage baritandukanije, abatanze mutuelle bategekwa gutaha naho abatarayitanze bakahaguma maze batangira gukubitwa babwirwa n'abo bayobozi ko ngo ari ibigande ngo barwanya leta. Bahise bafungirwa mu nzu y'inama y'akagali ka Cyimbogo.

N'ubwo mu minsi ishize minisitiri w'intebe Pierre Damien Habumuremyi yatangaje ko ngo mutuelle atari agahato ndetse ko ngo umuturage wahohoterwa n'umuyobozi bakabimenya ngo uwo muyobozi yahanwa ni ikinyoma kuko n'ubwo abaturage babwiye aba babakubitaga ko minisitiri w'intebe yavuze ko batagomba guhohoterwa ngo ni uko batatanze amafaranga ya mutuelle ntibyababujije gukubitwa. Abaturage babonye ibintu bimaze kubakomerana batuma kubo mu miryango yabo ibashakira ayo mafaranga (abenshi ngo bajyaga gusaba abacuruzi ngo babagoboke ngo imyakayabo niyera bazayibahe) ariko hari bamwe babuze aho birukira bahitamo guhebera urwaje.

Ubwo abayobozi bahise batumiza ushinzwe imibereho y'abaturage (social affairs) hamwe n'inyemeza bwishyu atangira kwandikira abari bafashwe barengaga mirongo ine, hakaba haratanzwe amafanga agera ku bihumbi magana abiri na mirongo itandatu na bitatu 263 000 Frw, abantu bagera kuri 35 bakaba aribo bishyuye abandi basaba imbabazi ngo barekurwe bajye kuyashaka, none amakuru dufite aratumenyesha ko taliki 21 Gashyantare 2013 abo basigaye batishyuye bashobora kwishyuzwa ku ngufu. Aba minisitiri w'intebe bikaba byitezwe ko nabo azabakingira ikibaba kuko barimo gushakira leta ya Kagame amafaranga ubu bigaragarira buri muntu wese ko igeze mu bihe bikomeye n'ubwo arimo kwiruka hirya no hino mu baturage kugirango acubye uburakari bamaranye iminsi ngo hato batarinda bamuhagurukana kandi nta bushobozi buhagije agifite bwo guhangana n'abaturage.

Ibi bikorwa byo gushakisha amafaranga ahashoboka n'ahadashoboka kikaba kimaze gufata intera yo hejuru aho abanyeshuri ubu basabwa gutanga amafaranga y'umutekano ngo bitaba ibyo bakirukanwa mu midugudu batuyemo. Si n'aya y'umutekano gusa kuko bagomba gutanga n'ay'ibishingwe ku batuye  cyane cyane mu mijyi. Iki kikaba ari igikorwa cyo gushakisha aho leta yakura amafarangakuko nyuma yo kwihenura ku bazungu bagahagarika inkunga zabo ubu leta ya Kagame iri mu mazi abira mu gihe na we ashakisha uko yacubya abaturage ngo badahaguruka bakamagana ubutegetsi bwe bukomeje kubashyira ku ngoyi. Ibi kandi biraba mu gihe abatuye umujyi wa Kigali bari mu bibazo byo kubura umuriro w'amashanyarazi kuko uwiriranwe ntawurarana naho uwawuraranye ntawiriranwa. Mu ntara ho ubu iby'amashanyarazi ngo hari aho babyibagiwe burundu ndetse n'amazi nayo ngo aboneka bigoranye mu gihe EWSA isarura za miliyari wongeyeho n'izo yibira leta ya Kagame ariko abafatabuguzi bayo barihanaguye.

Karemangingo E.
Nyagatare

Posted in Politique | Réagir »


Monday, 18 February 2013

[Video] Paul RUSESABAGINA NGO NTASHOBORA GUSHYIKIRANA NA Paul KAGAME

Paul RUSESABAGINA NGO NTASHOBORA KUSHYIKIRANA NA Paul KAGAME

http://youtu.be/MwQuSQWY8oQ

URWANDA NGO NI IKIRUNGA KIRI HAFI KURUKA.
NTABWO NITEGUYE GUSHYIKIRANA NA PAUL KAGAME
BYANZE BIKUNZE PAUL KAGAME AGOMBA KURYOZWA IBYO YAKOZE

FPR NIYO YATEGUYE JENOSIDE

FPR YAGIZE JENOSIDE IGICURUZWA...

Ayo ni amagambo ya Paul Rusesabagina.

Bwana Paul Rusesabagina umuyobozi mukuru wa PDR-Ihumure abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga bakunze gufata nk'intwari, bitewe n'uko yakijije abantu basaga 1000 muli jenoside yabereye mu Rwanda ; arasobanura impamvu noneho ubu yiyemeje gukora politiki ndetse aranasobanura n'imigambi y'ishyaka abereye umuyobozi.

Sunday, 17 February 2013

Bamwe mu ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Darfour bamaze amezi umunani badahembwa | UMUVUGIZI


Bamwe mu ngabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Darfour bamaze amezi umunani badahembwa

Zimwe mu ngabo z'uRwanda zakoreraga Loni zirarira ayo kwarika kubera kumara amezi umunani zidahebwa .

Mu gihe perezida Kagame aherutse gufata akayabo kagera kuri miliyoni 340 z'amadolari y'abanyamerika, akayakoresha mu bucuruzi bwe bwite, hakiyongeraho n'uburyo abayeho mu buzima bwo gusesagura umutungo w'igihugu, abana b'abakobwa birirwa bangara, barinda umutekano muri Sudani, bagera mu gihugu bagasanga nta n'agafaranga karangwa ku ma comptes yabo.

Nkuko twabitangarijwe n'umwe mu basirikare batoya, wari ukomotse mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Sudani, abasirikare bakomotse mu butumwa bw'akazi muri Darfour mu byumweru bibili bishize, batunguwe no kugera mu Rwanda bagasanga ku ma comptes yabo basanzwe bahemberwaho muri CSS, nta n'urumiya rurangwaho.

Amakuru Umuvugizi ufitiye za gihamya, yemeza ko ingabo zitarashobora guhembwa n'ubuyobozi bwa RDF ari ama battalions ya gisirikare abiri aherutse gutaha aturutse mu butumwa bw'akazi, ayo akaba yarabarizwaga mu bice bya Zam Zam na Zalingei.

Umwe mu basirikare ba RDF, n'agahinda kenshi, yabidutangarije muri aya magambo : "Tumaze igihe cy'amezi agera ku munani tudahembwa; batubwiye ko bazaduhemba nitugera i Kigali; kugeza magingo aya nta n'igiceri twigeze dusanga kuri comptes zacu. Nubwo abayobozi bakuru bacu bakomeza kutwihanganisha, bavuga ko tuzabona umushahara wacu vuba, ariko ukuri nuko Loni yahaye cyera Leta y'u Rwanda umushahara wacu, nyamara ikidutangaza kugeza magingo aya, nuko bataraduhemba".

Umuvugizi washoboye kubona amakuru afite gihamya yemeza ko Loni yohereza amafaranga ku gihe, buri kwezi, ku buryo ku itariki ntarengwa Leta ya Kagame iba yamaze guhabwa amafaranga y'aba basirikare barinda amahoro muri Sudani. Ukuri kukaba ari uko aya mafaranga y'umushahara wabo ahubwo igisirikare cy'u Rwanda kiyakoresha mu bikorwa bindi bya gisirikare bitandukanye byo kubaka no gushyigikira umutwe w'inyeshyamba wa M23, ukomeje kuyogoza Kongo y'iburasirazuba.

Itohoza twakoze rikaba ryemeza ko buri musirikare muto abona amadorali agera kuri magana atanu buri kwezi, ayo na yo akaba aboneka nyuma y'uko Leta y'u Rwanda imaze kuyakatakata, ugereranyije n'ayo baba bahawe na Loni. Ni ukuvuga ko aba basirikare ba RDF batarahembwa buri wese yishyuza Leta y'u Rwanda amafaranga agera ku bihumbi bine by'amadolari ya Amerika.

Umwe muri aba basirikare batoya, utarashatse ko dushyira ahagaragara amazina ye, yabidutangarije muri aya magambo: "Nubwo tunyura mu nzitizi nyinshi, ariko turitanga kugirango dushobore kugarura amahoro muri Darfour; ibi tukabikorana ubwitange bwinshi ku buryo bamwe muri twe bahasize n'ubuzima; ariko ikibabaje nuko Leta yacu idashima akazi tuba twanakoze, ahubwo igasahura n'utwo twakoreye bitugoye. Ni ukubera iki ?" Uwo musirikare ni uko yibajije.

Abahanga mu bya politiki na gisirikare, bemeza ko kurinda amahoro byafashije cyane mu kugabanya umwiryane wari mu gipolisi no mu gisirikare cy'u Rwanda, cyane cyane kubera uyu mugisha babonye wo kujya gukora akazi ka Loni, kabahemba neza kandi kakanabafata neza.

Kugirango tumenye ukuri kw'ibivugwa kuri aba basirikare bo muri Darfour, twashoboye kuvugana n'umuvugizi wa gisirikare cy'u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, kugirango tumenye niba koko aba basirikare bamaze amezi umunani badahembwa, maze adusubizanya ubwirasi, muri aya magambo : «Ariko Gasasira, tuvuge ko koko ari imbabazi ugiriye aba basirikare ? Ese ni aba basirikare ubwabo babibabwira»?

Gasasira, Sweden.


RWANDA/ PS IMBERKURI: IZIMIRA RY’UMUGABO W’UMUNYAMABANGA MUKURU


 

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU  N° 004/P.S.IMB/013

IZIMIRA RY'UMUGABO W'UMUNYAMABANGA MUKURU

Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha abanyarwanda, inshuti z'u Rwanda n'IMBERAKURI by'umwihariko ko ritewe impungenge n'izimira rya Bwana Erwin Fideli KALIMBA, umugabo wa Madamu Imakulata UWIZEYE KANSIIME, Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka PS IMBERAKURI.

Amakuru atugeraho n'uko Bwana Erwin Fideli KALIMBA aheruka kubonana n'abantu bo mu muryango we kuwa gatanu tariki 08 Gashyantare 2013 aribwo aheruka kuvugana na madamu Imakulata ubu uri mu rugendo kumugabane w'I Burayi.

Ku ruhande rwacu, twagerageje kumushaka kuri telefoni ye igendanwa ikaba idahitamo, tugeze n'iwe dusanga hafunze ndetse n'abaturanyi batubwira ko ntawe baherutse kubona. Umudamu we nawe yifashishije umuryango we kugirango turebe ko hari uwamenya amakuru ye ari nabwo twashoboye kumenyako abamuheruka babonanye  kuri uyu wa 08/02/2013.

Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba risaba inzego z'igihugu zishinzwe umutekano kuzifasha gushakisha amarengero ya Bwana Erwin Fideli KALIMBA cyane ko kuva aho Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka atangiriye urugendo kuri 19 Mutarama 2013, inzego z'iperereza zakomeje kumubuza amahoro kuko zazaga kumubaza buri gihe aho  umudamu we aherereye n'icyo yagiye gukora. Bakunze kandi kumubwira ko niyanga kubabwiza ukuri kubyo umudamu we yagiye gukora n'igihe azagarukira azaba ari umufatanyacyaha nawe.

Nk'uko kandi tutahwemye kubitangaza, uru rugendo rw'umunyamabanga mukuru rwavugishije menshi ubutegetsi bwa Kigali ku buryo abagize inzego z'ubuyobozi bw'ishyaka bose ubu bibasiwe ngo barivemo bayoboke FPR cyangwa bafatwe nk'abanzi.

Ishyaka PS IMBERAKURI risaba uwariwe wese wagira icyo ashobora kugirango arengere ubuzima bwa Bwana Erwin Fideli KALIMBA ko yagikora. Rikaba kandi ryibutsa ko ibikorwa by'urugomo nk'ibi ntaho bizageza igihugu, ko ari ibyo kwamaganwa.

 

Bikorewe i  Kigali, kuwa 17/02/2013

 

BAKUNZIBAKE Alexis

Visi Perezida wa mbere.

Saturday, 16 February 2013

Ubucuruzi bwite bwa Kagame buzagenerwa miliyoni 340 z’amadolari y’abanyamerika


Ubujura buragwira : Raporo minisitiri Rwangombwa yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko irimo ko ubucuruzi bwite bwa Kagame buzagenerwa miliyoni 340 z'amadolari y'abanyamerika

Igenamigambi Minisitiri Rwangobwa John aherutse gushyira ahagaragara ryarateguranywe ubuswa bukabije, burimo no kudakunda igihugu

Nubwo abaterankunga bahagarikiye u Rwanda imfashanyo barugeneraga kubera ibikorwa by'iterabwoba n'ubwicanyi bikorerwa igihugu cy'abaturanyi ba Kongo-Kinshasa, hifashishijwe inyeshyamba za M23, ibi bihano byafatiwe u Rwanda bikaba bimaze kurushegesha mu rwego rw'ubukungu, ikigaragara nuko Leta y'u Rwanda igenda irokoza hirya no hino udufaranga tugenda dushyirwa mw'isanduku yayo, nyamara umuvuduko wo kudusahura na none ukaba ukiri wa wundi.

Ibikorwa by'ubujura bw'indengakamere byagaragajwe ku wa kane, ubwo minisitiri w'Imari n'igenamigambi, John Rwangombwa, yakoraga agashya, agashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko ingengo y'imari yasubiwemo kubera icyuho kinini cyatewe n'ihagarikwa ry'amafaranga y'abaterankunga ku Rwanda. Icyatangaje abanyarwanda kikaba ari uburyo iyo «budget» y'umwaka wa 2012-2013 yasubiwemo, ikagenera ubucuruzi bwite bwa perezida Kagame akayabo kagera hafi kuri miliyoni 340 z'amadorari ya Amerika, umuntu ashyize mu manyarwanda akaba agera kuri miliyari 227. Ayo mafaranga akaba agomba gushorwa mu bucuruzi Kagame yitirira sosiyete y'ubucuruzi Crystal Ventures, mu gihe igihugu cyakabaye kiyashora mu bikorwa rusange bifiteye akamaro abanyarwanda, nk'ubuhinzi n'ubworozi, uburezi cyangwa ubuzima, kugirango mu gihe kizaza u Rwanda byibura ruzabe rufite amavuriro ajyanye n'igihe tugezemo, ugereranyije n'ibihugu birukikije.

Minisitiri John Rwangombwa ntiyatinye gushyira ahagaragara imigambi Kagame afite yo gufata amafaranga aturuka mu misoro y'abanyarwanda n'ay'abaterankunga, ubwo yabivugiraga ku Karunda ko ayo mafaranga agiye gushorwa mu masosiyete bwite ya Kagame nka Rwanda Air perezida Kagame afitemo imigabane igera kuri 90%. Ibi ngo bikaba biri mu rwego rwo kugoboka iyo sosiyete Kagame aherutse kugurira indege nshya, afashe inguzanyo mu mahanga, ariko iyo sosiyete ikaba itaranashoboye kwishyura iyo nguzanyo mu gihe cyari giteganyijwe.

Akandi gashya ni ukuntu perezida Kagame atagize isoni zo gusaba Leta ko imugenera inguzanyo igera kuri kariya kayabo kavuzwe hejuru kugirango agashore mu mushinga w'ubucuruzi bwe bwite, ari wo Rwanda Conventional Centre, mu gihe azi neza ko uwo mushinga wariwe mw'ikubitiro ku buryo amafaranga amaze kuwushoramo aruta umusaruro wari kuzatanga. Ubu bujura ndengakamere bukaba bwarakozwe mu rwego rwa mafia, bukozwe na Mafia Jeannette Kagame, uyu akoresheje minisiiri Musoni James na ambasaderi Gasana Eugène.

Ubwo yahatwaga ibibazo bijyanye n'ihindurwa ry'iyi ngengo y'imari ya Leta, mu gusubiza n'ikimwaro kivanze n'agahinda kenshi, minisitiri John Rwangombwa yagerageje kumvisha abadepite ndetse n'abanyarwanda bari mu cyumba cy'inama, ko «budget» ya Leta yiyongereyeho 24.8% ugereranyije n'imibare yari iteganijwe ingana na 14%; minisitiri Rwangombwa yaje ariko kunanirwa gusobanura neza icyatumye u Rwanda rwohereza ibicuruzwa byinshi mu mahanga, ku buryo abahanga mu by'ubukungu batangarije Umuvugizi ko ikibabaje muri ibi byose ari uko mu mibare y'ingengo y'imari ya Leta yatanzwe icyo gihe, bigaragara ko igihugu cyungutse, kikanabona amadovizi menshi, ariko mu by'ukuri ibyo bicuruzwa minisitiri w'Imari akaba yaratinye kubigaragaza muri raporo ye y'igenamigambi, bikaba nta bindi urestse amabuye y'agaciro perezida Kagame yasahuye muri Kongo, akayagurisha hanze y'igihugu, umusaruro uvuyemo ukaba ntacyo umarira abanyarwanda uretse kujya mu mifuka ye bwite.

Bwana John Rwangombwa yanaboneyeho umwanya wo gusobanurira Inteko Ishinga Amategeko ko hari amafaranga agera kuri miliyari 54.4 z'amanyarwanda yagombaga guturuka mu mifuka y'abaterankunga, ariko Leta ya Kagame ikaba nta cyizere ifite ko ayo mafaranga ikiyabonye, bityo akaba yarakuwe muri «budget» ya 2012-2013. Minisitiri Rwangombwa akaba na none yaratinyutse gusobanura ko habayeho kwibeshya ku mubare w'amafaranga igihugu kinjiza, aturuka mu bikorwa byo kurinda amahoro hirya no hino mu bihugu bitandukanye, aho kuvuga ko mu isanduku ya Leta hinjijwe miliyoni 58, nyamara umubare nyawo ukaba mu by'ukuri ari miliyoni 48.

Nubwo John Rwangombwa yashoboye gusobanura ko amafaranga yagombaga guturuka mu kigo gishinzwe imisoro n'amahôro (Rwanda Revenue Authority), ayakomeje kuboneka agera kuri miliyoni 641 z'amanyarwanda ariko yananiwe gusobanura icyo amafaranga yiswe «Agaciro Development Fund», yakoreshejwe mu gihe ayo mafaranga yagiye yakwa abanyarwanda ku ngufu ariko kugeza magingo aya Minisitiri Rwangobwa akaba adashobora gusobanura aho ayo mafaranga yarigitiye.

Minisitiri Rwangombwa akaba na none yarasobanuriye abadepite ko ibyemezo ibihugu by'abaterankunga, birangajwe imbere na Sweden, Ubudage, Ubwongereza, Denmark, na Banki nyafurika itsura amajyambere hamwe na World Bank , byafatiye u Rwanda kubera gushoza intambara muri Kongo, byatumye u Rwanda rugwa mu cyuho cya «budget» igera kuri miliyari 156.5 y'amafaranga y'u Rwanda.

Igiteye impungenge muri ibi byose bikaba ari uko aho kugirango Leta y'u Rwanda igabanye amafaranga asesagurwa na perezida Kagame, yikodeshaho indege zihenze ugereranyije n'umutungo u Rwanda rufite muri iki gihe, iyongera mu bikorwa bitandukanye birimo nko kumucumbikira mu mahoteri yishyurwa ibya Mirenge ahubwo Leta ya Kagame yamfashe icyemezo kibabaje cyo uguhagarika burundu amafaranga iyo Leta yahembaga abarimu baturuka mu bihugu byo hanze, bigishaga abana b'abanyarwanda ubumenyi bwisumbuyeho, ku buryo mu mwaka wa 2013 Leta y'u Rwanda idafite amafaranga yo guhemba aba barimu, bamwe muri bo bakaba baratangiye kwisubirira iwabo.

Umwe mu bahanga mu by'ubukungu utarashatse ko dushyira amazina ye hanze, yanenze uburyo Leta ya Kagame yateguye iri genamigambi, cyane cyane uburyo yahisemo ibikorwa igomba guha ireme kurusha ibindi, bityo akaba asanga uburyo iri genamigambi ryateguwe na Leta ya Kagame, ryarateguranywe ubuswa bukabije, burimo no kudakunda igihugu, aho abariteguye batagize isoni zo gutera inkunga ubucuruzi bwite bwa Kagame, aho gutekereza ku bikorwa bifitiye rubanda akamaro, nk'ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n'ubworozi.
Gasasira, Sweden.

Byashyizweho na editor on Feb 16 2013. Filed underAhabanzaAmakuru AshyushyePolitikiUbukungu. You can follow any responses to this entry through theRSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.