Pages

Friday 22 February 2013

Rwanda: Ubutegetsi bwa Kagame ntibuzavanwaho no kurema amashyaka atagira umubare



ubutegetsi-bwa-fpr.png

Maze iminsi nitegereza nsoma ibyandikwa n'ibivugwa n'abantu kuri internet nibaza niba abo bantu ibyo bavuga ko bazavanaho Kagame baba bazi cyangwa bumva neza ibyo bavuga ibyo aribyo. Abenshi iyo babonye hari akantu kahise mu bitangazamakuru byo hanze kavuga Kagame nabi bagasamira hejuru bagatangira kurota Kagame yavuye ku butegetsi bugacya bashinga amashyaka. Nyamara baribeshya ubutegetsi bwa Kagame ntibuzavanwaho no gushinga amashyaka kuko iyo biba ibyo amashyaka ane atavuga rumwe na Kagame ari mu Rwanda (FDU, PS Imberakuri, PDP na Green Party yiyita ko itavugarumwe na Kagame) baba barabukuyeho n'ubwo ntawabarenganya ntacyo batakoze ngo bace ubutegetsi bwa Kagame intege. Aha niho bamwe banahera barota Kagame yavuye ku butegetsi.

Nyamara ikigaragara ni uko abantu benshi bibereye mu bitotsi bakaba bahora barota aka wa mugani ngo umushonji arota arya. Uku gusinzira abantu bakarota niko gutuma ntacyo abatavugarumwe n'ubutegetsi bwa Kagame bashobora kugeraho usibye gushyushywa n'udukuru twandikwa kuri internet mu gihe utwo dukuru twabuuze bakisubirira mu bitotsi byabo. Nikoko kandi biragaragara ko nta kundi bagira kuko nta n'ukundi bashoboye kugira usibye gutega amaso kuri bariya bari mu Rwanda ngo barebe ko hari icyo babagezaho kandi ku rundi ruhande ugasanga ntacyo bashobora kubafasha nyamara bakaniyibagiza ko kuba bahari ari nacyo gituma nibura n'izo nzozi bazirota.

Mperutse kuganira n'umuntu umwe arambwira ati opposition ko yasinziriye ntacyo bakitugezaho byagenze bite? Namushubije ko ibyo akeneye ko bamugezaho ariwe wagombaga kubibaha none na we ategereje nka ba bandi bose basinzira bakarota. Mbese mbibarize: Iyo murebye musanga Ingabire, Mushayidi na Ntaganda bafungiye i Kigali aribo bazabavana muri izo nzozi kandi akazi kabo baragakoze ku buryo buhagije kandi bwiza? Muribuka umubare w'abakubise ibipfukamiro hasi bakihenangura bakitesha agaciro ngo Kagame akunde abumve? Nyamara bariya batatu banze gutesha ishema opposition bakomeza kugenda bemye n'ubwo imijugujugu ya Kagame itari iboroheye ariko bahagaze kigabo kandi byatumye Kagame atakaza ibara mwese murabizi.

Uyu munsi niba ntacyo ubafashije ntuzagire n'icyo ubategerezaho. N'ibyo bazakora byose bizaba bivuye muri bwa butwari bwabo ariko tujye tuzirikana ko ntacyo twakoze cangwa ko twakoze ibidahagije ugereranije n'ibyo bari badukeneyeho uyu munsi. Bamwe bati tuzataha iki gihe n'iki tujye gukorera mu politiki mu Rwanda. Ibinyamakuru n'abantu ku giti cyabo kuri internet bagahaguruka bakavuga bigatinda ariko ugategereza ko ba bantu bataha ugaheba n'abatashye bagataha nka Major Ntashamaje, Frank Habineza, Rwigema Pierre Celestin n'abandi. Ese koko abantu mbona kuri internet bifuza ko ubutegetsi bwa Kagame burangira cyangwa baba bashakisha udutotsi kuri murandasi ngo barebe ko basinzira bakirotera Kagame yavuye kubutegetsi ubundi ibyishimo bagatahira ibyo?

N'ubwo bigaragara ko Kagame yacitse intege bihagije ariko abatavugarumwe na we nabo ntazo bafite zo kumwigizayo usibye kuri murandasi. Iyo mubona Kagame yirukanka mu baturage muri iyi minsi mugirango ni ingendo aba yarateganyije kandi nyamara ari ibihe bibi agezemo bimutera kujya kumva impumeko y'abaturage ngo arebe ko na we yabona udutotsi. Nyamara Kagame n'ubwo abaturage bajya kumwakira ari isinzi ubanza asa n'utazi imico y'abanyarwanda cyangwa arabyirengagiza kugirango na we akunde atore agatotsi. Cyakora udutotsi twe dusa n'aho hari icyo tumumarira kuko dutuma nibura bucya akomeza kujya kureba niba abamuhaye akato hari uwamupfa agasoni nk'uko Ubudage buherutse kumujugunyira miliyoni 7 z'amayero kandi n'ubu aracyakomeje gushakisha uko yasohoka mu bibazo arimo mu gihe abatavugarumwe na we bakomeje kwisinzirira no kugona ari nako barota Kagame yavuye ku butegetsi. Mwibuke ndetse ko yabyivugiye ko yiteguye gusubira mu ndaki kandi ntiyababeshye kuko ni umusirikari mbere yo kuba perezida kandi azi neza uko ibintu biteye ariko se ni nde uzamutera gusubira mu ndaki mu gihe abatavuga rumwe na we bishakira imyanya y'ubutegetsi mbere yo gufasha abanyarwanda gukemura ikibazo nyamukuru bafite? Mbese mwibwira ko rubanda ikeneye ubutegetsi ahubwo ko ikeneye kubona uwayitura urusyo yikoreye imyaka n'imyaka?

Niba koko hari abifuza kubona ubutegetsi bwa Kagame buhirima bakwiye kugira umusanzu batanga kuko kubona hari abantu bari imbere mu gihugu batinyuka bakajya gusura ziriya mfungwa twibuke ko hari n'abatabishobora. Kuba baziherekeza ku nkiko, bagahagarara imbere ya bya bishwamwinyo twibuke ko abenshi batanarota inzozi zibakandagiza kuri izo nkiko. Kuba ndetse banarenga ibyo bakandika inyandiko n'amatangazo anenga ubutegetsi bwa Kagame batitaye kubyo bushobora kubakorera twese tuzi ni ikimenyetso ko hari igishobora gukorwa buriya butegetsi bukarangira. Ariko se bazabyigezaho bonyine niba tutabateye ingabo mu bitugu?

Umukunzi n'umusomyi wa RLP
Iburasirazuba


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.