Pages

Sunday, 5 July 2015

[amakurunamateka.com] Re: *DHR* Kagame yiyamye Hollande, asaba Abanyarwanda kutaba ibicucu nk’isenene

 

Nta kibazo ko Kagame yiyama Hollande. Kagame ikibazo yifitiye ni uko ibyo ashinja abandi nibyo akora.None se gufata ibaruwa y'uw' akwandikiye ukayishyira abanyamakuru uvuga ko wowe utarayisoma, hari  agasuzuguro karuta ako. Confidentialite se si limwe mu mahame y'akazi k'administration n'ububanyi n'amahanga? Tumaze kubona ko abamwandikira ibaruwa zidahita zimugeraho ahubwo zibanza gucishwa mu binyamakuru mbere akaba arimwo azisomera nka twe twese.

Ubwo se ni bwo bwenge arusha Hollande. Bya bindi batubwira uko Kagame ateye ko yirirwa atuka anakubita abakozi be yabigaragaje. Kagame niwe wasebye. Umuntu uri Perezida w'igihugu , ushobora kuba anafite telephone ya Hollande ashobora kumuhamagara igihe ashakaiye, ushobora kunyuza ikibazo afite kuri Ambassadeur w'u Bufaransa, maze akajya mu byo gutukana ku gasozi? Biriya birerekana ko na Ambassadeur mu Rwanda ntacyo amaze. Ibyo nabyo nibyo Kagame yashatse kwerekana. 


On Saturday, 4 July 2015, 19:26, "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 




Nshimyumukiza Janvier - Izuba rirashe


Perezida Kagame yiyamye abamushinja guhonyora uburenganzira bw'ikiremwamuntu, by'umwihariko Perezida w'u Bufaransa, Francois Hollande wamubwiye ko Abanyarwanda badakwiye gukomeza guhohoterwa.

"Ubu ndi umuntu wibutswa? Ubu hari umuntu undeba akansangamo ko nkwiye kwibutswa ibyo nkwiye gukorera abaturage b'u Rwanda nk'umuyobozi wabo bijyanye no kwibohora? Hari uwanyibutsa icyo ubwigenge buvuze?"

Aya ni amwe mu magambo Perezida Kagame yabwiye mugenzi we uyobora igihugu cy'igihangange ku Isi gishinjwa kugira uruhare rutaziguye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ibaruwa Perezida w'u Bufaransa yandikiye Abanyarwanda abifuriza isabukuru nziza ya 21 yo kwibohora, yashimye ibyo bamaze kugeraho, ariko avuga ko uburenganzira bw'ikiremwamuntu bugihutazwa.

Yagize ati "Umbwira ngo nibuke uburenganzira bw'Abanyarwanda ni we wabubuzaga Abanyarwanda iyi ntambara yo kwibohora ijya kubaho, ni we wari ushyigikiye abishe Abanyarwanda," avuga ko uwo washyigikiye abwicanyi n'ubu akibashyigikiye iyo bahungiye.

Umukuru w'Igihugu yasabye Abanyarwanda kutita ku bivugwa n'abamushinja kutubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu, ababwira ko baramutse babyitayeho baba ari ibicucu nk'isenene.

Yabanje yabibutsa ukuntu abakoloni baciyemo ibice abanyarwanda, bakababibamo inzangano zishingiye ku moko y'Ubuhutu, Ubutsutsi n'Ubutwa, bikabaviramo Jenoside.

Avuga ko isenene iyo umuntu azifashe akazikusanyiriza mu kintu zitangira kuryana, zitazi ko uwazikusanyije ari hafi kuzikaranga ngo azirye. Ati "Bivuze ngo nta kintu cy'igicucu nk'isenene. Abantu rero ntituzabe nk'isenene, turi abantu biyubaka,biyubaha, biha agaciro."


Kagame yiyamye Francois Hollande, asaba Abanyarwanda kutaba ibicucu nk'isenene
 


Envoyé par : agnesmurebwayire@yahoo.fr
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (1)
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.