Banyarwanda ntimukajye mugwa mu kinyoma gisukumwa n'abakora polotiki.Ntabwo DNA izashobora gukiranura ibibazo byanyu byo gutandukanya abahutu, abatutsi ndetse n'abatwa bose. Bararongoranye bihagije ku bulyo hali mbarwa bafite DNA itavanze. Kandi DNA ntabwo wayikoresha udafite indi ugereranya nayo bigomba gusa.Ntabwo uzageranya DNA y'ukomoka ku mututsi wa Cyangugu warongoranye n'umushi akaba ali muli memorial ya Gitarama na DNA n'uwavutse ku mututsi wo mu Gisaka warongaranye n'umutwa wo kuli base uli i Gisozi maze ngo bihure. Bref, abakomotse kwa Bwiza bwa Mashira ya Sabugabo ku Ndiza na Gahindiro ka Mibambwe ntibizaborohera kubatandukanyamo abahutu n'abatutsi murobanuza DNA, mba mbaroga.
To: AVM_Populi@yahoogroupes.fr
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Fri, 10 Jul 2015 07:20:12 -0400
Subject: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Re: Loni irerekana ko Ka renzi K. ariwe «bwonko n 'umutima» bya Kagame mu bwicanyi n dengakame re bwose bwakozwe [1 pièce jointe]
Komera Tatien.Wanyumvise neza rwose reka ahubwo mbisubiremo:"Uburyo leta ya FPR yibuka jenoside yakorewe abatutsi busesereza cyane abahutu."Uti gute?Uzakurikire ibikorwa bya buri munsi bikorwa muri biriya byumweru bibiri uzasanga byose bigamije gusiga ibara abahutu, ngo bahore bagenda bunamye, ngo bumve ko ari ba ruharwa, ko abana babo bagomba guca bugufi bagasabira imbabazi ababyeyi babo, bitaba ibyo bakitandukanya nabo burundu!Iyi mikorere ya FPR irakocamye ( n'ubwo wowe uyishimagiza kandi ukaba unayiishimiye) kubera ko iyo jenocide ivugwa itakozwe n'abahutu bose (yakozwe b'interahamwe gusa n'ubwo nazo atari zose) nk'uko abahutu bishwe ( mbere y'iyo jenoside, muri iyo jenoside, na nyuma y'iyo jenoside) batishwe n'abatutsi bose (bishwe n'inkotanyi gusa n'ubwo na zo atari zose zakoze iryo bara).Tujye rero tumenya kuvuga ibintu uko biri nta marangamutima cg gukabya tugamije kwishyira imbere, tukiyibagiza akababaro ka bagenzi bacu.Uti hakorwa iki, kwibuka byakorwa bite?Hera muri icyo gihugu urimo urebe uko bibuka jenoside yakorewe abayahudi, uko bibuka intambara z'isi, utarabukire no mu bindi bihugu urebe uko inzibutso zubatse.Inzibutso si ngombwa ko ziba amarimbi. Inzibutso si ngombwa ko ziba indiri z'ibisigazwa by'imibiri y'abantu.Ese iriya mibiri yanitswe mu nzibutso ubwirwa n'iki ko ari iy'abatutsi gusa?Mu bigomba gukorwa harimo no gukoresha DNA test tukamenya neza abanitswe hariya abo ari bo, byarangira bose bagashyingurwa mu cyubahiro.Ngo % y'abantu banitswe ni tres negligeable!Menya ko n'iyo hazasigara igufa rimwe rukumbi ridashyinguwe mu cyubahiro nzakomeza gusaba nkomeje ko naryo rishyingurwa.Gira amahoro.On Jul 10, 2015, at 6:19 AM, tatienndolimana miheto tatien2miheto@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:Nzinink ugize uti "Niba uriya mudamu ashyira mu gaciro yagombye no kwikoma uburyo Leta ya RPF yibuka jenoside yakorewe abatutsi burimo gusesereza abahutu muri rusange..."Nyemerera nkubaze maze ushimangire ibyo utangaje cyangwa ugorore ijambo, nibyo koko kwibuka abatutsi bishwe n'abagenosideri biserereza abahutu? niba igisubizo cyawe ari yego, dukore iki? duhagarike ibikorwa byo kubibuka?Nkubaze ikindi kibazo, imibiri ibistwe neza mu nzibutso ariko idashyinguye, ugereranije ni nka % ingana iki kuri millioni irenga y'abashinguwe muri izo nzibutso? niba utari ubizi neza, nta nubwo abadashyinguye barenga 0,01%, ni ukuvuga ko 99,99% by'ababashije kuboneka bashyinguye mu butaka, abagera kuri 0,01 %, ni ukuvuga abatagera kuri 1.000, nibo badashyinguye mu butaka.Nyerera kandi nkungure inama, niba uri umuhutu, jya usobanura neza ibyo wifuza ku bahutu baguye mu ntambara zo mu Rwanda, jya ubitangaho ubuhamya niba warabihagazeho, n'aho ibikwiye gukorerwa abatutsi bishwe muri genocide ubirekere abatutsi barokotse iyi genocide, babe aribo bavuga ibyifuzo byabo kuri iyi ngingo. Icyo bikoze ntako bisa ko abandi banyarwanda bakora critiques ku byifuzo n'ibikorwa by'abarescape kuko bibafasha kugira ibyifuzo no gupanga ibikorwa biri realistes et applicables mu gihugu cya twese.Ndasoza nkubwira ko nubwo hakiri byinshi dutegereje ko bikorwa, abarescape muri rusange (en général), sauf quelques exceptions qui confirment le général, twishimiye ibirebana no kwibuka genocide yakorewe abatutsi, gushyingura mu cyubahiro, inzibutso n'imiterere yazo n'ibindi bikorwa byose kugeza ubu mu Rwanda no muri diaspora, mu rwego rwa management y'ingaruka z'iyi ntindi genocide.
De : "Nzinink nzinink@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
À : Dhr Group <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Vendredi 10 juillet 2015 11h42
Objet : *DHR* Re: Loni irerekana ko Ka renzi K. ariwe «bwonko n 'umutima» bya Kagame mu bwicanyi n dengakame re bwose bwakozwe [1 pièce jointe]
Niba uriya mudamu ashyira mu gaciro yagombye no kwikoma uburyo Leta ya RPF yibuka jenoside yakorewe abatutsi burimo gusesereza abahutu muri rusange, akanasaba ko biriya bisigazwa by'imibiri y'abacu batikiye bikaba bimuritswe hirya no hino mu nzibutso byashyingurwa mu cyubahiro, amazina yabo akandikwa ubuziraherezo kw'ibuye ryabugenewe muri izo nzibutso.Kwibuka byahozeho kandi bizahiraho. Kutibuka abacu bose bishwe n'uburyo bishwe nibyo byatuma bataruhuka, bityo abazimu babo bagahora batera abakiti imusozi, basaba ko babazirikana byimazeyo.Merci.
On Jul 10, 2015, at 12:29 AM, agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:Sinibuka neza amagambo yabivuzemo (nabibonye kuri FB y'umuntu wari wazanye iyo vidéo aho baganiraga ku byabaye kuri KK), aliko yasobanuraga ko muri iyi vidéo ntaho bavuga KK, kandi ko kugarura ibya kera no kumwitirira ibyabaye byose bitaruhura abababaye.Amahoro!
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (3) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.