Pages

Friday 18 September 2015

[amakurunamateka] Re: *DHR* IYO UMUTUTSI NGARAMBE WA RNC YUMVISE UBUHAMYA BWA ADELINE RWIGARA NA BEN RUTABANA ATEKEREZA IKI?

 

Begin forwarded message:

From: "Innocent TWAGIRAMUNGU itwagira71@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Date: September 18, 2015 at 7:02:57 AM EDT
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Subject: Re: *DHR* IYO UMUTUTSI NGARAMBE WA RNC YUMVISE UBUHAMYA BWA ADELINE RWIGARA NA B. RUTABANA ATEKEREZA IKI?
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 

Bwana Lyarahoze,
 
Ibi bibazo wibaza bifite ishingiro kandi ni ibibazo by'ingutu  bigomba kwitabwaho kugira ngo abahutu n'abatutsi biyemeje umwuga wa polititiki babashe kubaka icyizere cya ngombwa hagati yabo no mu banyarwanda bakorera.
Iyo mvugo wumvanye NGARAMBE J. n'ubwo nanjye ntayemera ariko ntabwo abantu babyibeshyaho ngo bagire ngo abatutsi bose niko babyumva kuko hari n'abahutu bamwe kubera kutagira amakuru ya nyayo cyangwa se ubuhubutsi mu bya politiki bahuragura ibintu nka biriya. Ngira ngo ejobundi wumvise ibyo Dr. NKIKO NSENGIMANA yavuze agendeye ku ifatwa rya Prof. MUNYAKAZI Léopold, cyangwa se ibyo  yavuze  Arusha urukiko rukabitera ishoti ariko ntibimubuze kubisubiramo muri iki gihe n'ubwo nta reme n'umusingi bifite.
 
Ufungure Radio Inyabutatu, wumve ibiganiro byinshi byahise byitwa akarimurori. Urumva abatutsi benshi batanga ubuhamya bashize amanga bavugisha ukuri ku byabaye kandi banatanga amazina n'ibimenyetso by'ababigizemo uruhare.
 
Niba warakukiye neza kuri iyi forum wabonye message ya Honorable Jean MBANDA acyaha Joseph NGARAMBE amubaza impamvu ashyigigikiye Dr. NKIKO NSENGIMANA dans sa perdition yo kwibeshya ku byabaye.
 
Simbona ko ari ikibazo rero cy'abatutsi ahubwo ukuri ku byabaye kugomba kwitabwaho, tugashishikariza abazi byinshi kubasha kubivuga no kurwana n'ibihugu byinshi bikomeje gutanga amafaranga menshi ngo abantu bagume mu gihu cy'ikinyoma bo bakomeze bavome iwacu nta mususu. Abo bagomba gushishikarizwa kuvuga ukuri si abatutsi gusa ahubwo n'abahutu benshi kuko bamwe bahitamo kugoreka ibyabaye bamiragura imvugo ba mpatsibihugu bakwirakwiza isi yose mu rwego rwo guhisha nabo uruhare rwabo. Benshi rero bakora gutyo baba abatutsi cyangwa abahutu ngo baba bari muri Realpolitik ngo batiteranyiriza ubusa n'ibyo bihugu by'ibihangange ejo ntibibahitemo ngo bibahe u Rwanda cyangwa indi myamya hirya no hino (calcul politique et ventriotique)!!!!!!!!!! Aba RPF bo birumvikana ikinyoma ku byabaye byose niyo turufu yo kuramba!!! Responsabilités zose ku byabaye zigomba kuvugwa nta mususu zaba izireba abahutu cyangwa abatutsi.
 
Ku byerekeye  aho RNC ihagaze ndumva abayobozi bayo bazakwisubiriza. Njye sinakurikiranye icyo kiganiro cya Joseph NGARAMBE ngo numve niba yaravugaga nk'uwahawe ubutumwa n'ishyaka kuri izo ngingo n'ubwo ari umwe mu bayobozi. Birashoboka ko yafata ijambo akivugira  ibyo ashatse akurikije ibyo yabonye, yasomye, yumvise cyangwa se expérience ye mu gukorana n'ubushinjacyaha muri TPIR-ARUSHA akaba yanarengera akavuga ibidahuye n'uko ishyaka rye ribivuga kuko buriya bushinjacyaha bwa TPIR n'ababwunganiye bose bari ibikoresho bya ba mpatsibihungu batitaye ku gushaka ukuri  ku byabaye mu Rwanda, ahubwo bashinzwe kukuburizamo (ngira ngo mwumvise ubuhamya bwa Me Christopher BLACK na Carla DEL PONTE ku byerekeye uko ubushinjacyaha bwarigisaga ibimenyetso bishinjura abaregwa cyangwa ibyerekana uruhare rwa Kagame na FPR).
 
Izi mpaka ku byabaye mu Rwanda ntabwo zatuma abahutu badakorana n'abatutsi ngo babe bakora umushinga mwiza wo kuzabona mu Rwanda nta buryarya, kandi buri wese yemye, nta we uri kde service à l'autre, nta we uhatse undi, basangiye ubutegetsi muri projet de société ibanyuze bose. Uko kwishyira hamwe le plus vite possible ni nabyo byatanga cadre nziza yo kwigirwamo ibibazo nk'ibi ubajije kuko nkeka ko médias cyangwa forum nk'iyi atari  platte-forme abahutu n'abatutsi bakora politique bakwiye gucoceramo ibibazo by'ingutu nk'ibi. Dushishikarize abahutu n'abatutsi bakora politiki ivuga ko yasimbura Leta iriho kwihutisha kwishyira hamwe ngo bongere ingufu, batubwize ukuri aho bahagaze  ari ku mateka, ibisubizo batanga ku bibazo by'ingutu byugarije abanyarwanda. Abahamagarira bamwe kuguma mu nguni zabo (coin) aho kwegera abandi barabayobya kandi baratinza ibohorwa nyaryo ry'abanyarwanda bose bababaye ari abahutu ari abatutsi n'ubwo bose batabababye ku kigero kimwe.
 
 
Wampa link y'ikiganiro cya Bwana Joseph NGARAMBE? Nizeye ko wenda ari buguhe ibisobanuro kuko sinzi niba wenda waramwumvise neza n'ubwo nziko usobanukiwe n'isesengura.
 
Bon weekend, cher Samuel.
IT
 

UT UNUM SINT

Maître Innocent TWAGIRAMUNGU, DHR FOUNDER&OWNER
http://fr.groups.yahoo.com/group/democracy_human_rights

 
" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer P.L.H.L ,Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!!
Inno TWAGIRA

2015-09-18 11:35 GMT+02:00 Lyarahoze Samuel lyar66@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 

IYO UMUTUTSI NGARAMBE WA RNC YUMVISE UBUHAMYA BWA ADELINE RWIGARA NA B. RUTABANA ATEKEREZA IKI?


Beni Rutabana ati"Habyarimana ntiyigegeze yica Asinapolo Rwigara"; na ho Adeline Rwigara ati: "ku butegetsi bwa Habyarimana twabagaho neza cyane,... twemera guhunga ngo tujye gufasha abari hanze gutaha".

Na ho Ngarambe mu kiganiro cyahariwe jenoside... cyabaye mu cyumweru gishize ati "Habyarimana, muri stade yo mu Ruhengeri...," yatangije umugambi wa jenoside y'abatutsi.

Aha ndabaza ibintu bitatu gusa:
 
1. Abatutsi bari muri opozisiyo baafatanya gute n'abahutu, mu gihe abatutsi badashaka kumva no kuvugisha ukuri kuri jenoside... no ku mateka yacu?

2. Mbese Ngarambe na RNC ye bemera uku kuri kwa Ruzibiza: ko muri APR/FPR hari imitwe ya gisirikari, "les unités = bataillons" zari zarashyiriweho gusa kugenda zitsemba icyitwa umuhutu cyose...?


Byamfashe rwose menye icyo RNC itekereza ku kirego cya Espagne?


3. Ngarambe na bagenzi be bati: "hari abajenosideri barekuwe  na TPIR , kandi barakoze jenoside, kuko twabuze ibimenyetso".

Iri jambo ryarambabaje cyane... kuko nta muhutu n'umwe utarafunzwe nibura imyaka itanu kandi azira ubusa. Ikindi kandi ni uko nta binyetso nyine bihari. Ni abere. Ngarambe... TPIR, Kagame USA na UK ntacyo batakoze... ngo babacire urwa Pilato.
 
Ukuri ni uko n'abo bahannye atari uko bakoze ibyaha. Nkuko Ngarambe abyemeza: ni abashinjabinyoma boherejwe na Kagame n'igitsure cy'Abongereza n'Amerika byatumye bahanwa.

Ikigaragara numvise mu kiganiro cya cya jenoside ku "Itahuka" ni uko RNC iri guhindura umurongo, ngo yumvishe cyane cyane abakiri bato ko Abahutu bose ari abajenosideri, bakoreye abatutsi jenoside; bityo ibyo bigatesha agaciro ikirego cya Espanye hamwe n'ubundi buhamya bwose bwemeza ko FPR YAREMEWE:
1. gutsemba abahutu ku isi;
2. Kwigarurira umutungo wa Kongo;
3. No kurema "empire" mu karere.
Ibyo kugira ngo bigerwe ho, wa mugani wa JMV Ndagijimana, FPR=Kagame agatangaho abatutsi bari mu Rwanda IGITAMBO. 

Ngaho, nguko... iby'ubufatanye bw'abahutu n'abatutsi.


 


__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://amakurunamateka.blogspot.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.