Pages

Friday 11 September 2015

[amakurunamateka] Re: Kugirwa Ambasaderi mu Bubiligi kwa O. Nduhungirehe bishobora kugorana!

 

Komera Innocent,

Ibi utugejeje ho bisomwa mu ngingo ya 8 ya Convention de Vienne yo muri 1961 yinjiye mu bikorwa muri 1964.
Ibyo natanze bisomwa mu ngingo ya 22 ya Convention de Vienne yo muri 1963 yinjiye mu bikorwa muri 1967, akaba ari yo tugendera ho kugeza ubu. Ikinyamakuru The Rwandan nacyo cyagombye kubikosora.

On Sep 11, 2015, at 9:52 AM, Innocent TWAGIRAMUNGU itwagira71@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

Vienna Convention

Article 8

1.Members of the diplomatic staff of the mission should in principle be of the nationality of the

sending State.

2.Members of the diplomatic staff of the mission may not be appointed from among persons

having the nationality of the receiving State, except with the consent of that State which may be

withdrawn at any time.

3.The receiving State may reserve the same right with regard to nationals of a third State who are

not also nationals of the sending State.


UT UNUM SINT

Maître Innocent TWAGIRAMUNGU, DHR FOUNDER&OWNER
http://fr.groups.yahoo.com/group/democracy_human_rights

 
" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer P.L.H.L ,Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!!
Inno TWAGIRA

2015-09-11 14:45 GMT+02:00 Nzinink nzinink@yahoo.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 

According to the 1963 Vienna Convention on Consular Relations, it is not allowed for ambassador to have dual citizenship unless the receiving state gives an exemption, an exemption that can be taken away at any time:

Article 22: Nationality of consular officers
1. Consular officers should, in principle, have the nationality of the sending State.
2. Consular officers may not be appointed from among persons having the nationality of the receiving State except with the express consent of that State which may be withdrawn at any time.
3.The receiving State may reserve the same right with regard to nationals of a third State who are not also nationals of the sending State. 


On Sep 11, 2015, at 5:41 AM, itwagira71 itwagira71@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

Kugirwa Ambasaderi mu Bubiligi kwa Olivier Nduhungirehe bishobora kugorana! | Umunyarwanda 




Kugirwa Ambasaderi mu Bubiligi kwa Olivier Nduhungirehe bishobora kugorana!

SC Stakeout on Sudan/South Sudan and other matters
11/09/2015 02:20  Amakuru

Nkuko bigaragara mu itangazo ry'ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri, yateranye kuwa Gatatu tariki ya 9 Nzeli 2015, Ambasade enye z'u Rwanda zahawe abayobozi bashya basimbura abari basanzwe baziyobora.

Muri abo harimo Bwana Olivier Nduhungirehe wasabiwe kuba ambasaderi w'u Rwanda mu gihugu cy'u Bubiligi. Nabibutsa ko Bwana Olivier Nduhungirehe yize mu gihugu cy'u Bubiligi akaba anafite ubwenegihugu bw'icyo gihugu.

Ubundi mu masezerano ajyanye n'imigenderanire n'umubano hagati y'ibihugu yashyizweho umukono i Vienne mu gihugu cya Autriche ku wa 18 Mata 1961 mu ngingo yayo ya 4 igika cya mbere havugwamo ko igihugu mbere yo kohereza ugihagararira mu kindi gihugu, icyo gihugu yoherejwemo kigomba kubanza kumwemera.

Mu ngingo ya 8 y'ayo masezerano mu gika cya kabiri havugwamo ko abakozi bahagarariye igihugu mu kindi badashobora gutoranywa mu baturage b'icyo gihugu bagiye gukoreramo keretse icyo gihugu bagiye gukoreramo kibitangiye uruhushya gishobora gukuraho igihe icyo ari cyo cyose kibishakiye .

Duhereye kuri iyi ngingo biragaragara ko igihugu cy'u Bubiligi ari cyo gisa nk'igisigaranye ijambo rya nyuma mu iki kibazo, bishatse kuvuga ko Bwana Nduhungirehe mu gihe igihugu cy'u Bubiligi cyamwanga kitwaje ko ari umwe mu baturage bacyo yagomba guhitamo hagati y'ibintu bibiri:

-Kureka ubwenegihugu bw'u Bubiligi kugira ngo ashobore kuba Ambasaderi (abazi amategeko y'u Bubiligi batwunganira kuri iyi ngingo, niba bishoboka ko umuntu areka ubwenegihugu by'agateganyo akazongera akabusubirana igihe abishakiye) siwe wenyine waba ubikoze hari benshi basubije ubwenegihugu bw'ibihugu by'amahanga bagiye kugirwa ba Ambasaderi muri ibyo bihugu twavuga nka Christine Nkulikiyinka, Mathilde Mukantabana, Igor Cesar n'abandi..

-Guhara uwo mwanya wo kuba ambasaderi

Dusesenguye kuri uku guhitamo kwa nyuma ko guhara umwanya w'ambasaderi aho guhara ubwenegihugu bw'u Bubiligi, kuri Nduhungirehe byaba ari nko kwigerezaho kuko byagaragara nko gusuzugura u Rwanda nk'igihugu no kudaha agaciro ubunyarwanda.

Birazwi ko muri iyi minsi abayobozi b'u Rwanda cyane cyane Perezida Kagame bakunze kwikoma ibihugu by'amahanga byateye imbere avuga ko bisuzugura u Rwanda kwanga guhara ubwenegihugu bw'u Bubiligi byagaragara nko kutizera ejo hazaza n'umutekano mu Rwanda ndetse nko gukora nk'umucancuro.

N'ubwo kuba Ambasaderi hari umugati utubutse guhara ubwenegihugu bw'u Bubiligi kuri Nduhungirehe kubera umwanya w'akazi atazi n'igihe azawumaraho ni ibintu bishobora kumugiraho ingaruka mu minsi iri imbere mu gihe Leta ya FPR yaba imukuyeho icyizere.

Kuba Ambasaderi mu Bubiligi ku muryango wa Nduhungirehe ni ikintu cyiza kuko ise Jean Chrysostome Nduhungirehe ahambye mu gihugu cy'u Bubiligi aho yaguye mu 1996 dore ko uwo musaza mubyo yapfuye yicuza harimo kuba yararwanyije ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana wari waramukamiye kandi ibyo umuhungu we Olivier arabizi.

Umwanya muri Ambasade i Buruseli ku mugore we Virginie ni ikintu cyiza kuko n'ubundi ntabwo yigeze yishimira kugaruka i Kigali dore ko yari yarigumiye i New York akaba yarasetaga ibirenge mu gutaha.

Mu gihe Olivier Nduhungirehe yakwemerwa n'igihugu cy'u Bubiligi nk'Ambasaderi bizasaba ko asubiza  ubwenegihugu bw'u Bubiligi  kugira ngo agire ubwinyagamburiro mu kazi ke dore ko umubano w'u Rwanda n'u Bubiligi ukunda kuzamo rimwe na rimwe igihu. Ariko bishobora kuzamugora gato mu kazi ke kuko bizasaba ko yigengesera rimwe na rimwe kugirango atagira ibyo akora byarakaza ababiligi bikaba byatuma yakwimwa ubwengihugu bw'u Bubiligi igihe yakongera kubusaba bibaye ngombwa.

Abazi Olivier Nduhungirehe neza bemeza ko ari umuntu w'umuhanga ndetse w'umunyamategeko ku buryo ibi bibazo twibaza haruguru ashobora kuba yarabitekerejeho bihagije ku buryo azi uburyo azabyitwaramo.

Igishobora kuzagora Bwana Olivier Nduhungirehe mu Bubiligi ni imibanire ye n'abanyarwanda batuye mu Bubiligi dore ko uwo asimbuye Robert Masozera we yari yarashoboye kugumana imigenderanire myiza na bamwe mu bahunze ubutegetsi bwa Perezida Kagame (mu byo yazize nabyo bishobora kuba birimo), ukwigengesera kwa Masozera n'ubwo atari umuhanga cyane cyatumye atagirana ibibazo n'abanyarwanda benshi binamufasha no mu kazi ke mu gihe Nduhungirehe nk'umuntu utihishira ugaragaza ubwirasi rimwe na rimwe bishobora kumugora dore ko gutanga ibitekerezo kenshi bishyigikira ubutegetsi bwa FPR cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga byamusize isayo mu maso y'abanyarwanda benshi cyane cyane abatavuga rumwe n'ubutegetsi bw'i Kigali.

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com


Envoyé depuis mon appareil Samsung


__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://amakurunamateka.blogspot.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.