Pages

Sunday 6 September 2015

[amakurunamateka] Re: Rwanda: Itotezwa rya Dr. Munyakazi Leopold (Pour Dr Munyakazi)

 

Begin forwarded message:

From: "christian bikino binokwe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Date: September 6, 2015 at 11:32:27 AM EDT
To: Forum Des Discussions Yahoogroopes <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>,  Democracy&Human Rights <itwagira@yahoo.fr>
Subject: *DHR* Re: DHR* Rwanda: Itotezwa rya Dr. Munyakazi Leopold(Pour Dr Munyakazi)
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 



Bwana Nzinink,
Urakoze cyane rwose kutugezaho iki kiganiro cy' ihohoterwa rya Dogiteri Munyakazi Leopoldi

Nagikurikiranye nitonze, numva neza ibicye bine byose bikigize, ndangiza amalira atemba kuri clavier.
Abazi neza Pr Dr Munyakazi, bazi ko ari umugabo w'inaralibonye,imfura, umugabo ukunda ukuli kandi wanga agasuzuguro no kuvugirwamo.
Abanyeshuli yigishije bazi neza ko yitanga atizigamye, kandi ko akora uko ashoboye akitanga ngo abanyeshuli be bose bavome ubumenyi buhagije, niyo nshingano ye.
Uyu mugabo ntarobanura, ntabwo yita ku isura ry' abantu, ubwoko cg se indeshyo, ahubwo afata abanyarwanda kimwe.

Iyo wumvise uko yafungiwe ku Kabindi ka Kimihurura, akajyanwa i Rilima, Gitarama, atunzwe n'agakopu kamwe k'impungure, adasurwa n'umuryango we, yituma aho afungiwe, yicwa n'imibu; nta cyaha yigeze akora, kugeza aho amara imyaka isaga umunani muri Gereza azira akamama,nta dossier na busa, birababaje rwose.
Yego siwe gusa wahuye n'ibyo bibazo by'ingutu, ariko we byibuze yashoboye kubwira isi yose isura nyakuli ya Leta ya FPR, ikwica urubozo, yarangiza ikanagukurikirana aho wayihungiye, iguhimbira ibirego  bidafatitse.

Bwana Pr Munyakazi, nzi ko wizera Imana, ntugacike intege rwose, Imana yagukuye mu maboko ya buriya bwoko, izakomeza ikurembere.
Ngo kugera kure siko gupfa, nubwo bakigukurikiranye bwose iyo wabahungiye, komeza wizere Imana, byose bizashyira, urukundo n'umubano bigaruke mu bana b'Urwanda.

Barakubabaje, barakurushya, bakwica rubozo, bakuziza ubwenge bwawe, ibitekerezo byubaka, ubunaralibonye, ariko igihe cyose Imana itaragukuraho amaboko, uzizere ko byose bishoboka.
Wabyiboneye ko abo wagiriye neza bose bayikwituye, baguha ubuhamya bugushinjura, kandi ntibazahwema gukomeza ku kugwa mu ntege igihe cyose uzaba waguye, ntabwo uri wenyine rwose!.

Nkuko ubyivugira uti:" Bariya bantu ni abo gusabirwa, ukungamo ko urwango ruvuna uwanga, naho uwanzwe atereye"
Uriya mutwaro bagu(du)koreye uzabagaruka, dore ko barenze ihaniro koko.

Yewe, FPR ni kaburabuza nk'ihembe  ry'inkoko ryanze kujya ku mutwe, rikajya ku kaguru!
Bamenye ko intizanyo itamara imbeho, kuba barateye urwababyaye, ni ishyano rigomba kuganganuhuwra  inzira zikigendwa.
Ikindi kandi, impinduramatwara iri hafi, ngo tubone igihugu cyiza kibereye bose, kigendera ku mategeko n'urukundo, tutibagiwe n'ubusabane.
Naho iriya Gacaca bazanye yo gucamo abanyarwanda ibice, babahimbira ibirengo nk'iby'imandwa, babage bibashye, ejo bizabagaruka, bazakubitwa n'inkuba ya yindi itagira amazi, umunsi Imana yerekanye uburakali bwayo , kubera ibidakorwa bigayitse bakorera abana b'Urwanda.

Ubumwe ni karaba dusangire kandi ngo ugiye cyera yambara inkanda y'inka ya mwicanyi!
Urwanda rukeneye ukuli, ubutabera nyabwo, imbabazi zizira guhora.
Bamenyeko nabo babaye impunzi , kandi ko Ubutegetsi bya Kayibanda na Habyarimana butabakurikiranye iyo bari barahungiye ngo bubice, kandi ntibwali bubuze izo ngufu.
Kuki umuntu yaguhunga, ugakomeza kumubuza amahwemo, koko uba wumva ukorera  uwakuremye cg ukorera Rusofero!
Gufunga inzira-karengane, nta dosiye, nta kirego, nta muntu umuburanira, adasurwa, atarya, atituma, yambaye ukuli, akubitwa buri munsi, byabaye intego ya FPR, nyamara ntibazatinda kubona ko bibeshye vuba na bwangu.
Na nyina wundi abyara agahungu, kandi Imana ihora ihoze!

Baliya bantu ba FPR babuza abana b'Urwanda gutekama, bamenye ko umunzani wa Demokarasi uzabishyuza ibyo bihaye bitagenwa nibyo rubanda ifitiye ijambo.
Ndarangiza nibutsa FPR ko umunyabukolikoli yirutse ku bimusiga, yihisha ibimubona, nyamara yihishyulira ibyapfuye.

Rwose Dr Munyakazi, komeza wihangane, wowe n'umuryango wawe, inyangamugayo zose zirabasabira kuri Rugira, yo igene byose, ngo ibahuzagire urukundo,umutekano, ibaruhure uwo muruho mwashizwemo na FPR, kandi usabirwa n'abavandimwe, Imana iramwumva.
Ugira neza ukayisanga iyo ugiye, wagira nabi ikanakugaruka.
Nti mukihebe rero kubera  ayo manzanganya FPR yabashizemo, ngo ntagahora gahanze, kandi  ukuli kuzatsinda byanze bikunze.
Ejo hari none, none habaye ejo, ibintu birimo kwiruka

Umunyeshuli wawe ugusabira igihe cyose ku Mana ishobora byose, akinifuriza amahoro abanyarwanda bose aho bari cyane abarengana:

Bugarama City, défenseur de tous les opprimés.




To: nzinink@yahoo.com
From: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Date: Sat, 5 Sep 2015 12:48:21 -0400
Subject: *DHR* Rwanda: Itotezwa rya Dr. Munyakazi Leopold

 

Itotezwa rya Dr. Munyakazi Leopold

P1 Itotezwa rya Dogiteri Munyakazi Leopold
http://youtu.be/J9aCU9TAQHk

P2 Itotezwa rya Dogiteri Munyakazi Leopold
http://youtu.be/pvztMOJHU9U

P3 Itotezwa rya Dogiteri Munyakazi Leopold
http://youtu.be/Hen4LgaW0F8

P4 Itotezwa rya Dogiteri Munyakazi Leopold
http://youtu.be/MlnoCbqrJTA

###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###



__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://amakurunamateka.blogspot.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.