Pages

Saturday, 12 March 2016

[haguruka.com] Re: *DHR* KAGAME IGIHUGU CYAMUNANIYE!"Nabihanganiye bihagije" -Abwira abayobozi bahora muri za misiyo.UBANZA ARI WE WIVUGA?

 

Nsubiye ku byo kwizirika umukanda  Habyarimana yari yaramenyereje Abanyarwanda cyane cyane  mu bihe u Rwanda rwakurikizaga amategeko ya FMI, iyo nsomye ibinyamakuru byo mu Rwanda byerekana inzu ya Habyarimana ubu yagizwe  inzu y'umurage, ntanganzwa ni uko iyo nzu bayiha agaciro idafitye.  Iyo rero mbona ibinyamakuru nka New Times bitangaza amashusho y'iyo nzu mbona ari urwenya no gufata abasomyi nk'ibicucu usa nk'ubureka ko batazi agaciro k'inzu. Ubwo bikaba bisobanura ko Kagame aba mu nzu iri hasi y'iyo ya Habyariamana yabagamo !
 
Iriya nzu ya Habyarimana ni umucuruzi cyangwa se undi wese ufite umutungo uciriritse yayubaka. Nta birimo bihambaye, ni inzu isanzwe. N'ubu  abayisura bavuga ko nta kintu gihambaye gihari.  Ndakeka ko nta mu Perezida waba mu nzu nk'iriya  yubatse bisanzwe kandi nta kintu kigaragara irusha izindi.
 
Abakozi ba Kagame ntawe ubabujije gukora politike bahereye  kuri uru rugero. Nibatanganze inkuru nibyo, ariko hari igihe iyo ukabya, ibyo ushaka kugeraho bikaba urwenya.


On Saturday, 12 March 2016, 18:50, Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com> wrote:


Ariko Kagame aha aravuga ukuri. Noneho maze kumva impamvu Kagame ariwe wigirayo.
Kera ku butegetsi bwa Habyarimana missions nazo zarakorwaga ariko kandi akenshi zabaga zarishywe n'abatumiye. Iyo mission itabaga yarishwye n'uwatumiye ntawagigamo.

Missions zakoreshaga amafaranga y'isanduka ya Leta zari nke kandi akaba  ariwe utanga uruhusa. Habyarimana nawe muzi ko yajyaga gusa mu nama z'abandi bakuru b'ibihugu. Ntabwo mvuze ko Kagame agomba gukurikiza ubutegetsi bwa  kera. Ariko hari bimwe ibitekerezo bishya byaheraho nko kwizirika umukanda. "Kwizirika umukanda" na  "wamenye uko ureshya" kwa Habyarimana byavugaga kudasesagura umutungo wa Leta kandi yari yarabihereye kuri Perezida Nyerere. Perezida mushya wa Tanzania nawe yabwiye abaturage be ko bakwizirika umukanda.

Mu Rwanda rero ubu missions zabaye nk'uburyo bwo gutubura umushahara. Missions zimwe zo mu mahanga si ngombwa  mu gihe hari za Ambassades zashobora kuzijyamo. Kuriha amafaranga y'abakozi bo muri Ambassades ukariha na ya za missions ni ukuriha kabiri.

Niba hari missions igombwa gukorerwa mu gihugu runaka hatari Ambassade y'u Rwanda, Umukozi wa Ambassade uhegereye yajyayo agatnga rapport ayiha Perezida wa Republika. Akandi kazi kagakorwa hagati y'u Rwanda imberemu gihugu na za Ambassades nyamahanga ziba mu Rwanda.



On Saturday, 12 March 2016, 12:14, "itwagira71 itwagira71@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
KAGAME IGIHUGU CYAMUNANIYE!"Nabihanganiye bihagije" -Abwira abayobozi bahora muri za misiyo.UBANZA ARI WE WIVUGA?

http://mobile.igihe.com/politiki/amakuru/article/nabihanganiye-bihagije-perezida-kagame-abwira-abayobozi-bahora-muri-za-misiyo#.VuQGyOwjF7M.twitter

Perezida Kagame yanenze abakozi ba leta bahora mu butumwa bw'akazi hanze y'igihugu, avuga ko arambiwe kumva ibintu nk'ibyo ndetse ko bikwiye kurangira burundu.
Mu ijambo rye yagize ati "Njya mbaza minisitiri w'Imari, nti ndebera amafaranga agenda muri za misiyo uko angana. Ni menshi ntabwo agira uko agana."
Perezida Kagame yavuze abayobozi bahora mu butumwa bw'akazi batajya batanga ibisobanuro ku butumwa bagiyemo ngo ni yo babitanze ngo bavuga ko ibyo bagiyeho byihutirwa.
Ati " Ubwa mbere ngitangira, nagiye mbaza abantu mu nzego za leta nti ariko nubwo ntashaka gufunga ngo mvuge ngo nta muntu uzagira aho ajya kuko ntabwo byashoboka kuko ni igihugu kigira uko kigomba kugenderana n'ibindi, ariko reka tugire isobanurampamvu."
"Niba ari ukuvuga ngo ni za misiyo za ba minisitiri, za bande, bagiye kugenda, tuvuge ngo agiye kuri iyi misiyo kandi ifitiye igihugu akamaro runaka. Tujye tubishyira mu bisobanuro na mbere y'uko uruhushya rwo kugenda ruboneka. Bijyaho… nkabona abasaba kugenda, nkareba mu bintu byose batanze ya mpamvu irabuze. Niyo ayishyizeho aravuga gusa ngo ni ibintu byihutirwa bifitiye igihugu akamaro gusa, akarekera aho."
Umukuru w'Igihugu yavuze ko yagerageje kureba uburyo amafaranga atangwa muri misiyo agabanuka, gusa ngo aho bigeze bikwiye gufatirwa umwanzuro bigacika burundu kuko bitumvikana ukuntu ngo umuyobozi yamara igihe kinini hanze kurusha mu Rwanda aho akora.
Yatanze urugero avuga ko buri gihe mu nama y'Abaminisitiri haba harimo bamwe basibye ngo bagiye mu butumwa bw'akazi.
Ati "Nzajya ngira inama n'abaminisitiri iteka hari abaminisitiri batanu bagiye muri misiyo? Njye ntabwo nabyemera."
Yakomeje avuga ko Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yakoze neza agaca burundu ibijyanye na misiyo.
Ati "Nemeranya na Perezida wa Tanzania uburyo yakuyeho burundu ibijyanye na za misiyo […] nagerageje kubitwara mu kinyabupfura, ndahendahenda ariko byanze, ntabwo nshaka kubona abaminisitiri hanze y'u Rwanda kurusha uko baba hano mu gihugu. Nihanganye bihagije, kwihangana kugiye kurangira."
Ubusanzwe umukozi wa Leta ugiye mu mahugurwa mu mahanga ahabwa impamba y'urugendo ingana n'amadorari y'amanyamerika magana abiri (200 US $) yuzuye yo kwitwaza.

Envoyé depuis mon appareil Samsung




__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Save time and get your email on the go with the Yahoo Mail App
Get the beautifully designed, lighting fast, and easy-to-use, Yahoo Mail app today. Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.