Dushimire Anyesi, Andreya na Bosko bazanye ibi bya Bugesera.
Revolution ya 1959-1960 yabyaye ingorane ku batutsi babalirwaga mu gipande cy'abali ku butegetsi. Bamwe mulibo bahungira hanze, aliko biyemeza kugarukana udutero-shuma barwana na ba Kanyarengwe, ibyo byahagaze muli 1968 nkuko Sebatware yabivuze (aliko akosore haliya ha 1953, siyo ni 1963)! Ko ibya Rwanda iteka biba bizilitse, uwo Kanyarengwe na Bizimungu nibo baje babarangaje imbere i Rwanda muli 1994. Abandi baragoragoje bagumana n'abaturanyi babo mu maprefegitura balimwo. Hali n'ababogamiwe cyane n'abaturanyi babo (bitewe n'ubusambo bw'amasambu cyangwa se ibindi ) kandi bishakira kuguma mu Rwanda: leta-mbiligi hamwe n'abategetsi-nzibacyuho ba Rwanda babonye igisubizo cyo kubimura bakajya kubatuza mu Bugesera. Iyo Bugesera kimwe na Kibungo ndetse n'Umutara niho hali hadatuwe cyane, haboneka ahantu hali amashyamba atuwe n'ibisimba binyuranye. Abategetsi rero bubakishije amazu aho babaga bamaze gutunganya hilya no hino ku muhanda Kigali-Nyamata-Kirundo, ndetse umengo baraciye n'utundi duhanda duto, niyo batuzagamo abatutsi babaha n'ibibatunga byose, mbere yuko bahinga bakeza bakitunga. Babatuzaga rero aho babaga bamaze kwirukana ibisimba binyuranye, yemwe hali n'ikipe yali ishinzwe kwirukana isazi, uwanyuma wayo tuzi ni bwana van Minnebruggen w'umubiligi, niwe wakoze rapport yanyuma asinya ko isazi irangiye muli za Bugesera, Kibungo-Rusumo- Nasho. Inyamaswa zindi nazo zalishwe ndetse hali n'izo bagerageje kwimulira muli Parki Akagera banga ko zacika i Rwanda. Bagature rero ba Bugesera na Kibungo bibonye bagomba kubana n'abandi banyarwanda benshi baturutse imihande yose ya Rwanda, bashotse amasambu mashya yali abonetse (Anyesi yibuke ko nawe ubwe yigeze kubikomozaho avuga ko ali abimukira babazaniye amahano!). Yemwe n'abarundi bali barahungiye i Rwanda batujwe muli utwo turere. Muli 1990 kimwe n'ubu, za miliyoni z'abanyarwanda baliho barabyiganira muli utwo turere (Bugesera, Kibungo, Mutara), ndetse na ya parki Akagera 2/3 by'ubuso byali bisigaye 94 ubu RPF yabitujemo abantu.
Abo batujwe ndetse n'abizanye gutura Bugesera-Kibungo-Mutara baturutse mu duce twose twa Rwanda. Bugesera rero kuko aliyo yambere yateguwe yaje kubakwamo camp militaire Gako bashaka gukumira burundu abashaka kongera gushora udutero shuma, inahinduka ikigega cy'ibilibya n'amakara byatunze umujyi wa Kigali.
Ni gute rero prefet wa Kigali muli 1966 yashoboye gusinya ko abatutsi bose ba Rwanda bimurwa bakajyanwa mu Bugesera? Yashoboraga wenda gusinya aha leta isambu (partie ya prefegitura ye) idatuwe ngo bahatuze abandi banyarwanda, aliko ko leta yamuha uburenganzira bwo gusinyira kwimura abatutsi ba Rwanda yose ni icya Semuhanuka! Kandi niyo aba mininter, agasinya ahamagalira abantu (abahutu, abatutsi n'abatwa) badafite amasambu kujya gutura mu Bugesera, Kibungo na Mutara ntabwo yali kuba aciye inka amabere, igihe abashinzwe gusafisha imitulire bamubwiye ko biteguye kwakira abaturage, ahantu hahali kandi bahagize tayali!
Abaturarwanda b'ubu rero bakunze gushora itiku bitwikiliye amashyano yabuditse ku Rwanda. Ntagitangaje ko bagerageza uko bakorera inkono ishyushye Sebatware, igihe ibya za nka bahimbye ko yaliye (keretse niba ali zimwe zaje kuli rond point kurangiza indagu za Magayane) bibuze amajyo, akaba aniyemeje kujya mu ruhando rw'abandika ibyo babonye/bazi! Yanditse igitabo! Ibi hali abandi benshi byatumye bikorerwa, igihe bidasingiza ingoma.
Ibinyoma ni bikubitirwe inzega, cyane ko ubu ibintu bimaze gusobanuka, imanza zaraciwe ndetse zimwe zisigaye zitera isoni abazivurugusemwo bose babeshya, zibavugisha amagambure. Ni gushira ibinya rwose abantu bakavuga ukuli bazi gusenya ibyontazi byonona ugusabana n'ubwiyunge by'abanyarwanda, ndetse bagasenya n'ibifitirano ly'itekinika mu bumenyi. Aliko ibya Rwanda birazilitse nyine, amayida ni munange.
Envoyé : mercredi 9 mars 2016 20:34
À : Sibomana Jean Bosco
Objet : [fondationbanyarwanda] Re: U Bugesera bawari bwarabaye i kusanyirizo ry'Abatutsi bagomba kwicwa
https://plus.google.com/110493390983174363421/posts/9ZZfA9eB69j
plus.google.com RUHENGERI, TERRITOIRE DU RWANDA. JADIS, HIER, AUJOURD'HUI, PAR ANDRÉ SEBATWARE. Ce livre ébauche les événements politiques, ethniques et régionaux qui… - Jean Bosco Sibomana - Google+ |
Hari ibibazo usanga bigomba igisubizo, hari kandi ibindi usanga bigamije kurangaza abantu ngo batikomereza ibyiza barimo.
Jye igihe nzi nabonye abatutsi bajyanywe mu Bugesera ni kimwe mu mvururu za 59, uko nabibonye naho nari ndi nabisobanuye. Za barrières zabagaho, zatewe nudutero shuma twabiyise inyenzi. Igitero cya simusiga cyageze ku kiraro cya Kanzenze muri 1953, kuva ubwo bahashyize barrière irinzwe n'abapolisi b'igihugu (police nationale), icyo gihe la police kuva J.Habyalimana akiba Ministre yavuye muri Ministère y'Ubutegetsi bw'igihugu ijya muri Ministère y'Ingabo z'igihugu (Ministère de la Garde nationale et de la Police) nabaye Préfet iyo barrière ya Kanzenze kuri Nyabarongo ikiriho, ariko muri 66 inyenzi zarateye mu Bugesera, muri Nshiri zageze muri 68. Ibyiyo barrière no kugingo u Bugesera bwongre kuba nyabagendwa nta nkomyi, nabisobanuye kuburyo burambuye mu gitabo nanditse.
De : "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
À : Sibomana Jean Bosco <Sibomanaxyz999@gmail.com>
Envoyé le : Mercredi 9 mars 2016 14h13
Objet : *DHR* Re: U Bugesera bawari bwarabaye i kusanyirizo ry'Abatutsi bagomba kwicwa
[[[Ngira ngo warabisomye ko muri CNLG bavuga ko "Aya mabwiriza ngo yasinywe mu mwaka wa 1966 ashyirwaho umukono n'uwari perefe icyo gihe witwaga Sebatware André." (mw'Izuba rirashe ry'ejobundi taliki ya 7 Werurwe).]]]
Maintenant qu'on a la version d'André Sebatware, ce journal Izuba Rirashe devrait citer ses sources sous peine de s'exposer à la diffamation. J'ai suivi ce sujet depuis le début et j'attendais impatiemment la version de Sebatware sur cette accusation pointue. Ça me rappelle l'intervention de Serubuga, il est très important que les anciens politiciens donnent leur version des faits sur la 1ère et 2ème république RW, le FPR étant plus motivée à réécrire l'histoire du Rwanda après son invasion depuis l'Ouganda. Tant qu'on y est, n'oublions pas que ces pratiques de zonage ethnique existent sous le FPR surtout dans la capitale Kigali.
Le mercredi 9 mars 2016, Sebatware André abatware@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :
Agnesi njya nsoma ibintu wandika biba bifite ifatizo, ubusanzwe, mbere ya REVOLUTION ya 59, ubugesera bwari busanzwe butuwe n'abantu b'amoko agize abanyarwanda, ariko kubera tsetse harihatuwe n'abantu bake.
Chefu w'u Bugesera kuva mbere ya 59 kugera mu matora ya za komini yari Ruhorahoza Gerard, niba nibuka neza yari umututsi w'umunyiginya kandi aho mbereye Préfet nasanze ari umuntu ubana n'abaturage bose kandi neza. Abatutsi bajyanywe i Bugesera baturutse mu duce tunyuranye tw'u Rwanda; abiwacu babakuye muri Paroisse ya Runaba aho nari maze amezi abiri nigisha nkimara kurangiza ishuri ry'abarimu i Zaza ku wa 30 Kamena 59, njya kwigisha kuwa 1/09/1959. Nabaye Préfet kuwa 1/02/1966. Ntavuze menshi ayo matangazo bamvugaho, ko nari Préfet wa Kigali naje gukora itangazo ku batutsi mbifitiye ubuhe bubasha! Numvise ko Mu Rwanda informatique ari ikigezweho, azahsyire iryo tangazo ku mbuga na signature yanjye.
De : "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
À : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Envoyé le : Mercredi 9 mars 2016 8h39
Objet : Re: *DHR* U Bugesera bwari bwarabaye i kusanyirizo ry'Abatutsi bagomba kwicwa
"Abatutsi bimuriwe i Bugesera muri révolution ya 59, babatuje muri Komine ya Kanzenze." (Andereya Sebatware)
Bwana Andereya Sebatware,
Urakoze kudusobanurira igihe abatutsi baturijwe mu Bugesera n'ukuntu Marché commun (yaje guhinduka Union européenne) yahatunganije mu byitwaga Développement du "Bugesera-Mayaga".
Ndabona kandi uvuga ngo "Imibanire ya Andreya Sebatware n'Abatutsi cyane abo mu Bugesera, muzayasanga mu gitabo nanditse guhera ku rupapuro 69 kugera 74. (Bugesera zone rouge et interdite)".
Ese hagati aha kandi mu magambo avunaguye, ntiwatubwira aho abatutsi bajyanywe mu Bugesera baturutse n'impamvu yatumye bimurwa? Ese koko ko ni wowe wasinye amabwiriza yo kubimura?
Ngira ngo warabisomye ko muri CNLG bavuga ko "Aya mabwiriza ngo yasinywe mu mwaka wa 1966 ashyirwaho umukono n'uwari perefe icyo gihe witwaga Sebatware André." (mw'Izuba rirashe ry'ejobundi taliki ya 7 Werurwe).
Mbaye ngushimiye ku bisobanuro byawe byafasha benshi (nanjye ndi mo) kumva uko byagenze kiriya gihe!
--
SIBOMANA Jean Bosco
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
Fuseau horaire domestique: heure normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada (GMT-05:00)
--
SIBOMANA Jean Bosco
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
Fuseau horaire domestique: heure normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada (GMT-05:00)
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.