Pages

Wednesday 9 March 2016

TR: [haguruka.com] Re: [uRwanda_rwacu] Re: *DHR* Tr : Perezida Kagame yasuye u Rwanda agenda mu mujyi n’amaguru kuko ubundi yibera mu mahanga

 


Eeeh, ni mwitonde muli ibi by'abahanga.
Ubundi umuhanga iyo avumbuye ikintu, acyandika muli za revues zabigenewe, noneho akanabitangaho conferences, workshorps, seminaires avuga uko yabigezeho iyo agize Immana ubutegetsi bukabimufashamo. Abanya-industrie/ababishyira-mubikorwa bagafatiraho babishyira vuba mu ngiro/mu bikorwa. 
Iyo rero uwo muhanga abuze ubulyo yajya kubisobanura, ahubwo abiyita-ba-kizigenza bakabifata bakajya kubyivugira mu mwanya we, baba bashaka kumuliraho. Ibi aliko ntacyo bitwara gikabije, iyo bagiye kubivuga yararangije kubishyira mu binyamakuru by'abahanga, ahubwo baba bali kumukorera publicite atashoboye! 
Icyokora iyo bagiye kubivuga ntaho arabigaragaza, baba babimwibye burundu, kuko bulya nyili-ikintu ni uwakibonye bwambere. Ababivuze/ababyanditse  nyuma ubundi bagomba kumukoraho references, bitakorwa bakaba bakosheje, yemwe twunvise n'abalimu/abaminista mu Burayi birukanwe, basanze amatheses yabo barayanditse batagaragaza neza references z'ibyo bakuye mu by'abandi. Ubwo rero ababivuze mbere yuko uwo muhanga wabibonye abyandika aba aliwe ubaye nyirabyo kandi burundu. 


De : haguruka@yahoogroups.com <haguruka@yahoogroups.com> de la part de Alfred Nganzo alfrednganzo@yahoo.com [haguruka] <haguruka@yahoogroups.com>
Envoyé : lundi 7 mars 2016 21:14
À : uRwanda_rwacu@yahoogroups.com; haguruka@yahoogroups.com; Fondation Banyarwanda
Objet : Re: [haguruka.com] Re: [uRwanda_rwacu] Re: *DHR* Tr : Perezida Kagame yasuye u Rwanda agenda mu mujyi n'amaguru kuko ubundi yibera mu mahanga
 
 

Nimutekereze Kagame bategurira speeches zo kujya muri conferences, workshops, seminaires  n'andi manama asanzwe aho abari wenyine nta wundi mu Perezida uhari. Abo bamwandikira speeches akabasiga mu Rwanda. Ubusanzwe Perezida atumwira gutangiza no gusoza imana zikomeye zirimo abandi ba Perezida. Izindi nama zose zisozwa cyangwa zigatangizwa n'Aba Ministre na Premier Ministre. Perezida ntarwanira kujya kurara mu mahoteli arara ku mashuka yameshew kandi yaryamweho n'abandi ba clients. Imyaka 20 agenda amahanga irahagije. Yagombye kwicara ibyo akabiharira aba Aba ministre n'abatekinisiye kuko bo bagenda limwe na limwe kubera ko buri mu tekinisiye agenzwa gusa n'ibireba akazi ke.

Ibi ntabwo ari ukubuza Kagame guhahira igihugu. Nahagarike gusebya igihugu ajya gusabiriza mu ba bacuruzi, ibigo mpuzamahanga ndetse no mu bakozi b'ibihugu bikize bitanga imfashanyo mu Rwanda, dore ko akenshi iyo yagiye hanze nta n'undi mu Perezida w'icyo gihugu yasuye abonana nawe. Ahanyura nk'umujura.
Muribuka ko umwaka ushize yagiye mu Bufaransa agahura na Sarkozy aho guhura na Hollande. Muri America ahora naho ni uko, Barack Obama ntajya amenya ko yahanyuze. I Londres ahanyura arara mu mahoteli zaho kandi akomeza urugendo. David Cameron nta menye ko yahakiye. Kagame akahaca nk'umupassager usanzwe.


On Monday, 7 March 2016, 19:52, "Alfred Nganzo alfrednganzo@yahoo.com [uRwanda_rwacu]" <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com> wrote:


 
Ntabwo byumvikana ko umu Perezida w'igihgu yashimishwa no kurara mu mahoteli azenguruka isi yose kandi agendera mu ndege ari umwe. Nimubare akayabo k'amafaranga ibyo byose bitwara. Iyo Kagame avuga ngo yagiye guhahira abanyarwanda, akenshi  ibihugu bikize asura, uko ibyo bihugu bifasha u Rwanda ni nako bafasha ibindi bihugu aba Perezida babyo batirukanse. Guhaha kwa Kagame ni ugusabiriza. Mu Rwanda ho basa nkaho batekereza ko aricyo gihugu cyonyine gifashwa kubera ububasha bwa Kagame. Hari n'ibihugu byinshi birusha u Rwanda gufashwa. Burya guseba no kutiyubaha biri ukwinshi. Kujya kurara ku mashuka ya za hotel icyumweru cyose ni ukwitesha agaciro. Iyo uzirayeho kabiri cyangwa gatatu biba bihagije, maze ugategereza igihugu wasura ku mugaragaro bakakuryamisha muri State  House cyangwa ahandi bita Palais Presidentiel. Kagame apiganwa n'abakozi be mu kujya muri mission za Leta. Ni nayo mpamvu abasuzugura kuko azi  ko badakundaigihugu nkuko ahora abibabwira kandi badakorera inyungu z'igihugu, bityo agahitamo kwigirayo. Niyizere abaministre be, abakozi ba Leta, abahanga b'abanyarwanda aho kujya gutanga za speeches mu byo atize nyamara aribo baba babiteguye.

On Monday, 7 March 2016, 17:17, "Nsengiyumva Celestin cnnsengi@yahoo.fr [haguruka]" <haguruka@yahoogroups.com> wrote:




 
Friends,
Our President needs help. He is a travelled executive, but those on his appointment agenda could be better handled by their fellow academia, business tycoons, economists, development experts, humanitarian workers, and the like. Some sycophants in Kigali are not allowing the President to see that he is the only Head of state doing what he is doing and exposing himself and his government to ridicule. I understand that in Boston, the President had to answer embarrassing questions on the economic miracle which did not take place, the democratic process which unexpectedly turned out to be a staged unanimity, and the role of Rwanda in regional instability. Who are these counsels and advisors who are telling the President that after 22 years of power, he is growing even smarter and stronger than ever before, and is good for another 17 years, when other leaders feel they are no longer presidential material after some 8 years?


Le Dimanche 28 février 2016 5h15, "Alfred Nganzo alfrednganzo@yahoo.com [uRwanda_rwacu]" <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com> a écrit :


 
Nkuko Kagame we abyivugira kuri Igihe.com, ngo aba agiye guhahira u Rwanda. Ntawe umubujije kubikora ariko ibyo abanyawanda banenga ni ibi:

-Umukuru w'igihugu ntajya mu nama  zagombye kujyibabwamwo aba ministri n'abatekinisiye
-Umukuru w'igihugu ajya mu nama ahuriramo n'abandi bakuru b'ibihugu, izindi akaziharira aba ministre n'abakozi ba Leta
-Umukuru w'igihugu ntabwo ajya kunegosiya za contrats , projets, imfashanyo, busineness n'ibindi, ajya muhanga gusinya gusa ibyagezweho kandi gusinya ntibimusaba kumara hanze amezi n'ibyumweru
-Umukuru w'igihugu ntasimbura Abaministre n'abatekinisiye ajya muri za conferences ,seminaires na za workshops
-Umukuru w'igihugu yizera Abaministre n'abatekinisiye be akabatuma mu mahanga kandi bagakora bakurikije amabwiriza bahawe n'inyungu zi'igihugu
-Umukuru w'igihugu afata ijambo aho abandi bakuru b'ibihugu bari
-Umukuru w'igihugu ntarenza icyumweru ari hanze kuko mu gihugu aba ahasize akazi kenshi kamutegereje. Kagame we asa nkaho aba yahasize undi mukuru w'igihugu umusimbura.



On Sunday, 28 February 2016, 7:00, "Michel Niyibizi niyimike@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
 Perezida Kagame yasuye u Rwanda agenda mu mujyi n'amaguru kuko ubundi yibera mu mahanga


2016-02-22
22/02/2016 21:48  Amakuru  The Rwandan
Nk'uko bitangazwa n'igitangazamakuru Igihe.com kiri hafi y'ubutegetsi mu Rwanda ngo ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 21 Gashyantarw 2016, ahagana saa kumi z'umugoroba, abantu bake bari mu Mujyi wa Kigali hafi n'ahahoze Radio Rwanda batunguwe no kubona Perezida Kagame ari kugenda n'amaguru, maze bamusaba ko bifotoranya kuko kubera ingendo nyinshi bibazaga ko wenda hari igihe azagenda ntagaruke!
Yarimo ngo agenda n'amaguru ku muhanda uva Serana Hotel umanuka ujya kuri Minecofin n'ahari icyicaro gikuru cya I&M Bank. Abaturage bitwa ko bifotoranije nawe 3/4 bari abashinzwe kumurinda! Cyane cyane ko iyo mihanda yagendagamo wagira ngo bari babanje kuyirukanamo abantu mbere y'uko ahagera!
Nta gitangaza kirimo kuko aba baturage babona Perezida gake cyane, dufashe nk'urugero rw'uyu mwaka wa 2016 nta gihe kingana n'ibyumweru bibiri yari yamara mu Rwanda kuko yabarizwaga mu ngendo iyo za Addis Abeba, Abu Dhabi, Davos, Tanger, Toronto, Houston…
Abakurikiranira hafi iby'izo ngendo ziruta iza Papa Yohani Pahulo wa Kabiri bahamya ko igihe Perezida Kagame amara mu Rwanda ari gito ugereranije n'icyo amara mu mahanga, mbese iyo ageze mu Rwanda aba ameze nk'umushyitsi!
Amakuru The Rwandan ifite ni uko mu mwaka wa 2015, Perezida Kagame yamaze mu Rwanda iminsi itagera ku 170 ku minsi 365 igize umwaka!
Mu minsi ishize hari ababyibajijeho ndetse banamwita "mobile president" nawe mu gusubiza avuga ko aba yagiye guhahira abanyarwanda! Ese igihe yahahiye ntararonka? Ese u Rwanda nta za Ambasade rugira muri ibyo bihugu? Harya kujya kwirebera imipira mu mahanga akanishyura akayabo ngo yifotoranye n'abakinnyi nabyo ni uguhahira abanyarwanda?
Ababonye amafoto ya Perezida Kagame ngo atembera n'amaguru bazi gutebya bariyamiriye bati "noneho Perezida Kagame yibutse u Rwanda narwo ararusura!" Abandi bati: "Azataha iwe mu mahanga ryari ko ari ho yibera igihe kinini?  Bamwe bati: "ariko ubundi atinya iki mu Rwanda?" Abagerageza gusesengura bati: "ntawe yizera buriya aba yagiye gukurikirana iby'imali ze ziri mu mahanga akaboneraho no kuba yibereye mu mahanga aho yizeye umutekano kurusha mu Rwanda!"
Marc Matabaro










__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (5)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.