Pages

Thursday 31 March 2016

TR: [haguruka.com] Urupfu rwa Bihozagara: gukorera FPR ni nko guheka impyisi cyangwa inyonjo! |

 

Oooh, uyu musaza Jacques Bihozagara Immana imwakire mu bayo kandi imwiyereke iteka! Aliko se aguye ate mu bya Burundi, ko tuzi ko yali yarasezeye icyo gihugu intsinzi ya 1994 ibonetse, Rwanda ikamwakira imuha imyanya myiza? Ubu se abarundi nka ba Maggie bahungiye i Rwanda, we yali yahisemo gusubira aho bahunga ashaka yo iki bahu? Rwanda se yaba yarageze aho imukorera deportation i Burundi?  Koko ngo agasozi Immana yasezeranije amaraso y'umuntu ntayakarenza.  

Birababaje cyane ko yitabye Uwamuhanze atabonye Gikongoro ibaye ikigega cy'ibilibwa cya Rwanda, intego we ubwe ali minista yali yaratangalije abanyarwanda!

    





De : haguruka@yahoogroups.com <haguruka@yahoogroups.com> de la part de Alfred Nganzo alfrednganzo@yahoo.com [haguruka] <haguruka@yahoogroups.com>
Envoyé : mercredi 30 mars 2016 21:43
À : haguruka@yahoogroups.com
Objet : [haguruka.com] Urupfu rwa Bihozagara: gukorera FPR ni nko guheka impyisi cyangwa inyonjo! |
 
 

 Urupfu rwa Bihozagara: gukorera FPR ni nko


guheka impyisi cyangwa inyonjo! | Umunyarwanda 
http://www.therwandan.com/ki/urupfu-rwa-bihozagara-gukorera-fpr-ni-nko-guheka-impyisi-cyangwa-inyonjo/

Urupfu rwa Bihozagara:
gukorera FPR ni nko guheka impyisi cyangwa inyonjo!
Bihozagara
30/03/2016 23:12  
Amakuru

Amakuru aturuka i
Bujumbura kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Werurwe 2016,
aravuga ko Bwana Jacques Bihozagara wigeze kuba Ministre
n'Ambasaderi yitabye Imana aguye muri Gereza ya Mpimba iri
mu mujyi wa Bujumbura.

Uyu
mugabo wabaye umuntu ukomeye mu gihe umutwe wa FPR wari
umutwe w'inyeshyamba yafatiwe mu Burundi mu kwezi
k'ukuboza 2015 akekwaho kuba intasi ya Leta y'u Rwanda.
Amakuru agaragara ku mbuga nkoranyambaga atangazwa na bamwe
mu bayobozi b'u Rwanda ndetse n'abashyigikiye ubutegetsi
buriho mu Rwanda bemeje ko Bwana Bihozagara yazize uburozi
ariko uhagarariye u Rwanda mu Burundi, Bwana Amandin Rugira
(FPR yiciye nyina mu minsi ishize) we yavuze ko bataramenya
ikishe Bwana Bihozagara.

Tugarutse inyuma mu mateka y'ubuzima bwa
Nyakwigendera ntabwo twabura kuvuga ko yatereranywe
n'ubutegetsi yagize uruhare runini kugira ngo bugeho, kuko
kuva yashyirwa ku gatebe yabayeho mu buzima bubi aho yabanje
kugerageza gucuruza ariko kubera urushako rutari rumworoheye
biranga ndetse n'urwo rushako ruramuta rwigira mu gihugu
cya Canada. Nyuma yagerageje ibyo korora ingurube mu
Bugesera nabyo biranga biba nka wa wundi wavuze ko iyo FPR
yakwishyizemo n'iyo wahinga urusenda rutakwera.

Hari abahamya ko Bwana
Bihozagara kubera kwanga kwambarira ubucocero aho yambariye
inkindi yahisemo kwigira i Burundi, ariko naho bisa nko
guhungira ubwayi mu kigunda. Kuko n'ubwo yabagaho mu
buzima bw'ubukene burenze ntabwo byabujije Leta y'u
Burundi kumuta muri yombi akekwaho ubutasi. Ntawamenya niba
yararenganijwe cyangwa inzara yaratumye yemera kunekera Leta
ya FPR yari yaramwubikiye imbehe.

Hari abahamya ko yagiye i Burundi ahunze
amadeni menshi yari afite tutibagiwe n'ay'umugore we
yari yarasize afashe ku buryo Leta y'u Rwanda yashoboraga
kumwiyenzaho agafungwa.

Hari amakuru avuga kandi ko Bwana Bihozagara
atigeze arebana neza n'umuryango wa Murefu (ise wa
Jeannette Kagame) bikaba biri mu bishobora kuba
byaramuviriyemo gutereranwa ndetse no kujugunywa
n'ubutegetsi bwa Kagame nk'agapfunyika ka kabutindi.

Ikidashidikanywaho n'ubwo
bamwe mu bashyigikiye Leta y'u Rwanda barimo kwiriza
amarira nk'ay'ingona ni uko Bwana Bihozagara
yatereranywe cyane. Dusubije amaso inyuma mu myaka hagati ya
1990 na 1994, Bwana Bihozagara yagaragaye cyane mu
itangazamakuru avugira FPR ku buryo tuvuze ko muri FPR
ntawamurushije kuyikorera ubuvugizi muri iriya myaka mu
Burayi ntabwo yaba yibeshye.

Umuntu akaba yakwibaza impamvu yatereranywe
kariya kageni mu gihe Lt Gen Karake Karenzi ndetse na Lt Col
Rose Kabuye bo bafashwe induru zikavuga ndetse
n'abanyarwanda bagashorwa mu mihanda tutibagiwe no
kubategeka gutanga na duke bafite mu kigega kiswe "Ishema
ryacu". Ese ko amafaranga yatanzwe muri kiriya kigega
atakoreshejwe habuzemo byibura na make yo kugemurira Bwana
Bihozagara aho yari afungiye ko we na Lt Gen Karenzi bose
barwanye urugamba rumwe rwo kwimika Perezida Kagame na
FPR?

Ese bamwe mu bayobozi
b'u Rwanda n'abafana ba FPR bagaragaye ku mbuga
nkoranyambaga bahamya ko Nyakwigendera Bihozagara yishwe
baba bari barakoze iki mu bushobozi bari bafite ngo
bamutabare cyangwa bamutabarize?

Inzira ntibwira umugenzi ariko hari byinshi byo
kwibaza ku rupfu rwa Nyakwigendera Bihozagara no ku buzima
bwe bwabanjirije uru rupfu. Hari benshi bibajije impamvu
nyuma yo kubona agaraguzwa agati aho guhunga ngo agume i
Burundi atasabye inkunga abarwanya ubutegetsi bwa FPR bari
mu mahanga ngo bamufashe guhungira kure ndetse anahaguruke
nk'abandi aharanire ko ubutegetsi butazirikana bwamugize
umutindi buvaho?

Hari
amakuru avuga ko Bwana Bihozagara yaba ataritwaye neza mu
myaka yabanjirije 1994 na nyuma yaho ku buryo ngo yagaragaje
igisa n'ubutagondwa kibasiye bikomeye abahutu bakomokaga
cyangwa bakoreraga mu cyahoze ari Gikongoro, ntawamenya niba
iyi myitwarire ari yo yaba yamuteraga ipfunwe ryatumye
atinjira muri opposition nk'abandi n'ubwo bwose yabonaga
ko ari abahutu ari abatutsi ubu FPR irimo kubasya
itanzitse.

Mu rwego rwa
Diplomasi mpuzamahanga byo uru rupfu rwa Bihozagara
rushobora gutera igitotsi mu mubano w'u Rwanda n'u
Burundi n'ubundi utari wifashe neza ariko ibyo byaba mu
gihe Leta y'u Rwanda yashaka kurugira iturufu, ariko na
none nabyo ni ibyo gushidikanywaho kuko Leta y'u Rwanda
itabyitondeye yakwiyambika ubusa kuko byaba ngomba ko
isobanura impamvu yatereranye Bihozagara ku buryo ajya
kwicirwa n'inzara i Bujumbura.

Mu gusoza twakwibaza tuti mu bantu bahoze
bakomeye n'ubu twavuga ko bakomeye abazakurikiraho ni
bande? Uretse Bwana Bihozagara uguye ishyanga, na ba Gen
Rusagara, Col Byabagamba na Dr Mukankomeje barimo baborera
mu buroko, mwanyibutsa amakuru ya ba Karoli Muligande,
Patrick Mazimpaka n'abandi?

Dukine ubufindo: Nimufore abagiye gufungwa
n'abagiye kujya ku gatebe muri iyi minsi.

Marc Matabaro

Envoyé depuis mon appareil
Samsung


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? The Yahoo Mail app is fast, beautiful and intuitive. Try it today!

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.