Pages

Sunday 29 January 2017

[haguruka.com] Rusizi, Rwanda : Imyigaragambyo y’ abaturage yakomerekeyemo batatu barimo n’ abapolisi

 


Rusizi: Imyigaragambyo y' abaturage yakomerekeyemo batatu barimo n' abapolisi 
kuya 27/01/2017 saa 16h25' |yanditswe na Nsanzimana Ernest
 904  914

Abaturage bakora mu ruganda rutonora umuceri ruherereye mu murenge wa Muganza Akagari ka Gakoni mu karere Rusizi, kuri uyu wa gatanu tariki 27 Mutarama 2017 bakoze imyigaragambyo ikomerekeramo Abapolisi babiri n'umuturage umwe.

Iyi myigaragambyo y'abaturage bangaga ko uruganda rwabo rutezwa cyamunara yarimo gutera amabuye no kuvuza induru, ibikorwa byakomerekeyemo umuntu umwe akajyanwa kwa muganga.

Banki ya Kigali yari ije guteza cyamunara uru ruganda rw'urwitwa Nkusi ngo utarabashije kwishyura mu gihe cyumvikanyweho umwenda wa miliyoni 560 z'amafaranga nk'uko byavugirwaga aho.

Uru ruganda ngo rukaba rwari mu ngwate yatanze kuri uyu mwenga.

Iyi ni inshuro ya gatatu bari baje guteza cyamunara uru ruganda, inshuro ebyiri zabanje zaburijwemo nabwo n'abaturage.

Aba baturage bavuga ko badashaka ko uruganda rwabo rutezwa cyamunara kuko ngo niho bavana amaramuko n'imibereho.

Nkusi avuga ko iki kibazo yakigejeje mu rukiko rw'ubucuruzi ngo kuko avuga ko iyi Banki imwishyuza yamuhohoteye kuko Banki yamuhaye icya kabiri cy'inguzanyo yari yamwemereye bigatuma ibikorwa bye bidindira.

Akavuga ko yatunguwe no kubona amatangazo ateza cyamunara ingwate yari yaratanze.

Uruhande rwa Banki ya Kigali rwari rwaje rwavugaga ko cyamunara yamenyekanishijwe inshuro eshanu bityo basaba nyiri uruganda kubahiriza ibiteganywa n'amategeko birimo n'iyi cyamunara kuko yananiwe kwishyura inguzanyo yahawe.

Ubwo imyigaragambyo y'abaturage bari bashyigikiye nyiri uruganda yari ihosheje, abashinzwe umutekano babwiye abaturage ko nta wemerewe kwitambika imbere y'ubutabera.

Byarangiye bemeranyijwe ko bagiye gukora inama hagati y'imapnde zombi bagashaka ubwumvikane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Umurenge wa Muganza yabwiye yavuzeko nabo bagiye gukoresha inama y'abaturage kuri iyi myitwarire idahwitse, ndetse ngo abagize uruhare muri uku kwigaragambya bashobora gukurikiranwa.


Aba baturage bigaragambije ngo ntabwo bashaka ko uruganda rutezwa cyamunara kuko arirwo bakesha amaramuko

Uyu muturage yakomerekejwe n' amabuye y' abigaragambyaga

Src: Umuseke



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.