Pages

Wednesday 18 January 2017

TR: [haguruka.com] Re: Me Evode Uwizeyimana yagaragaje uko ikibazo cy’abapfobya Jenoside bifashishije internet cyakemuka

 

Yemwe ntibyoroshye, ibya Rwanda

Ahasigaye uli mu 26 000km2 ni yilinde internet na mudasobwa, ntamishinyiko.




De : haguruka@yahoogroups.com <haguruka@yahoogroups.com> de la part de Nzinink nzinink@yahoo.com [haguruka] <haguruka@yahoogroups.com>
Envoyé : mercredi 18 janvier 2017 00:04
À : Dhr Group
Objet : [haguruka.com] Re: Me Evode Uwizeyimana yagaragaje uko ikibazo cy'abapfobya Jenoside bifashishije internet cyakemuka
 
 



Minisitiri Evode Uwizeyimana "yatanze igitekerezo cyahashya abandika amagambo atwika igihugu bakoresheje Cyber Cafe, avuga ko abacuruza internet basabwa gushyiramo camera zizajya zerekana ko uwo muntu yari yicaye kuri iyo mashini ubwo handikwaga ibintu runaka bitwika igihugu, cyangwa kujya kuri mudasobwa ya Cyber Cafe bigasaba gushyiramo nimero y'indangamuntu. Ibi ngo bizafasha gutanga igitekerezo na nyiracyo akamenyekana".
www.igihe.com
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko muri Minisiteri y'Ubutabera, Evode Uwizeyimana, asanga bigoranye gukumira no guhana abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe hakiri ababikora bifashishije ikoranabuhanga.



Evode azi neza ko abenshi mu bandika banenga leta ya Kagame baba mu mahanga. 
Azi neza ko Urwanda nta buzare rufite ku bindi bihugu, bwo kubabwira uko bagomba kujya bumviriza/bahengereza/bakontorora/baniga ibyo abaturage bandika kuri internet. 
Azi kandi ko mu bihugu byateye imbere nka Amarika plus de 70% de la population bafite internet high speed (broadband) mu ngo zabo (reba inkuru irambuye hano hasi), ko rero abaturage badakenye kujya muri cyber cafe kugira ngo bagire icyo bandika kuri internet.
Evode asa kandi n'utazi ko mu minsi iri imbere muri ibi bihugu byateye imbere internet high speed izasimburwa na za smartphones.

Inama nagira leta ya Kagame ni ukwegera China cg North Korea bikayereka ukuntu bikontorora internet mu gihugu hose. Nta banga ririmo, kandi na Kagame arabizi: ni ukunyonga imbuga zose zinyuzwa ho amakuru. 

Ikibazo leta ya Kagame ifite ni uko itabaho itiyamamaje kuri internet, ngo ituratire ririya iterambere rya balinga.

Mu yandi magambo, kuri leta ya Kagame, guhagarika/gukontorora/kuniga/kunyonga internet mu gihugu cyose, byaba ari ukwisibira amayira!

Njye ndi Kagame, nakwemera ko na nyina w'undi abyara umuhungu, maze nkunamura icumu, nkicara nkaganira n'abo tutavuga rumwe, maze tukarebera hamwe uko twakwubaka ejo hazaza habereye buriye buri munyarwanda. 

Pour votre info...

Home Broadband 2015
The share of Americans with broadband at home has plateaued, and more rely only on their smartphones for online access





From: "Agnès Murebwayire agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Tuesday, January 17, 2017 3:22 PM
Subject: *DHR* Me Evode Uwizeyimana yagaragaje uko ikibazo cy'abapfobya Jenoside bifashishije internet cyakemuka

 

Igihe

Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko bigoranye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi byaha bifitanye isano kuko hari icyuho mu mategeko cyane cyane mpuzamahanga, atuma kugeza ubu aho Col.Theoneste Bagosora uri ku isonga ry'umugambi wa Jenoside afungiye afite mudasobwa na internet.
Ati "Ntakuntu dushobora kuvuga ngo turimo guhangana n'ibi bintu na Bagosora aho afungiwe afite mudasobwa, internet ndetse yihuta, ashobora kujya ku kinyamakuru nawe agatanga igitekerezo."
Uyu Bagosora yakatiwe gufungwa burundu ariko mu bujurire ahanishwa igifungo cy'imyaka 35. Ubu ari kurangiriza igihano muri Mali.
Uwizeyimana yakomeje avuga ko yagerageje kubaza abahanga kuri mudasobwa bakamubwira ko hari abandika ku mbuga nkoranyambaga no ku bitangazamakuru byo kuri internet amagambo asenya igihugu, bandikira mu mahanga cyangwa bagakoresha 'Cyber Cafe' ku buryo kubatahura bigoranye.
Ati "Nabajije abahanga kuri mudasobwa, barambwira ngo uyu muntu yandikira Johannesburg, ugasanga hamwe ariyita Mbarimombazi ahandi akiyita Gacamumakuba akisubiza. Ese ibi bintu byo kuvuga ngo abantu bakwirakwiza ingengabitekerezo, ntitwaba tuvuze ngo dufata ababivugiye ku mugaragaro ?."
Yatanze igitekerezo cyahashya abandika amagambo atwika igihugu bakoresheje Cyber Cafe, avuga ko abacuruza internet basabwa gushyiramo camera zizajya zerekana ko uwo muntu yari yicaye kuri iyo mashini ubwo handikwaga ibintu runaka bitwika igihugu, cyangwa kujya kuri mudasobwa ya Cyber Cafe bigasaba gushyiramo nimero y'indangamuntu. Ibi ngo bizafasha gutanga igitekerezo na nyiracyo akamenyekana.
Senateri Ntawukuriryayo yavuze ko habayeho ibiganiro byo gusaba izindi nteko zishinga amategeko z'ibihugu kugira amategeko ahana ingengabitekerezo ya Jenoside ayabo, ndetse hakabaho no kuyahuza ariko ibi ntibirakorwa, ariyo mpamvu bikwiye kwitabwaho.
Ibi byaha ndengamupaka bihungabanya umutekano w'u Rwanda, bikanabangamira imibereho myiza y'abaturage leta yiyemeje guharanira.


Envoyé de mon iPad


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.