Nyamara Pastor Mpyisi kimwe na madamu C. Mukamugema bombi ni beza, ku nva havugirwa imisango inyuranye, hagakorerwa muzunga bashaka zose. Abajyaruwo (Kenya) bo ndetse banatanga akaboga ngo abashyushya-misango babone imbaraga: ni uko bwana Jaramogi Odinga ashyingurwa habazwe inka 200!
Mpyisi rero yavuze ibigwi bya Kigeli, ntagitangaje ko abikabya ashyiramwo akunyu kenshi. Niko bigenda, imisango n'ibyabaye biba binyuranye. Natwe hali aho twagiye gushyingura umukozi, nuko umukoresha we bamuhaye ijambo, alisihinga ati "bantu mwese muli hano murahirwe, hatazagira ureka gufasha benshi uyu nyakwigendera asize, ko yali umukozi mwiza akaba n'inyangamugayo".
Nyamara ubwo uwo mukoresha yaravumbutse mu biro bye, aje kureba umurambo ugiye kujya mu nva, asize asinye ko bazaha gusa pensiyo umwana umwe na nyina, abandi bose basigaye bakabihorera kuko ali ibiraya n'abana batemewe.
Na C. Mukamugema kandi arakora neza, agereranya imisango na facts abahanga batabogamye babonye, abashaka kumenya amateka ntakwigaragura mu byondo bashingiraho. Kigeli ko abaye yarakandagiye ibendera ly'ababiligi Ikongo, yaba yalirahuye ku nda, uretse ko buliya Mpyisi yamuhimbiye icyivugo amaze guhimbarwa, nka bimwe twunvise mu nanga ya Rwabugiri na Rwanyonga. Republika iralyoshye rero: yalyoheye umunyenduga, ilyohera umukiga, none ilyoheye umututsi, aliko rubanda ihora mu kibazo. Utaboshye yakwibaza ati ese mama amaherezo azaba ayahe?
Yee, abasangira ubusa bitana ibisambo koko; ikindi naho abakuze bashira, n'abato bazakura bongere bafungure amaso nibaba balyamiwe.
Ngayo nguko (reba uhereye ku minota 0:01 kugeza 1:10 muli link ikulikira)
Envoyé : jeudi 19 janvier 2017 16:24
À : haguruka@yahoogroups.com; Michel Niyibizi; gidius21@hotmail.fr; gasana31@gmail.com; radioitahuka@gmail.com; Semahoro; Lyarahoze Samuel; Veritasinfo Ngoga; rdi_rwanda810@yahoo.fr; rwagasana gerard; Agnesmurebwayire; Zac Biampa; nzinink@yahoo.com; nkiko.nsengimana@bluewin.ch
Objet : [haguruka.com] Kigeli V, RIP! Ni rire ni pleurer mais comprendre chers amis
Aba bagabo Appolinaire Muvunanyambo, Jean Damascene Rwasamirera, baralikocoye nyamara: nguko uko inkotanyi zavukiye i Sacramento USA, zigahabwa ubushobozi buhagije, shenge! Aliko abafashijwe barabihisha, bagaseruka bashora ibindi!
Bulya abanyarwanda tugira inda n'amanyanga, alibyo bituma tutunvikana twiyogera mu bwiru n'itekereza ligoretse.
Ubwami koko bwasezerewe n'abanyarwanda muli 1961, bihamya na kamaramhaka ya 25 septembri ihagalikiwe na Loni (kuvuga ngo LONI yaratekinitse ntibibuza impala gucuranga, kandi biracyakomeza). Byali uburenganzira bw'abanyarwanda rero. Bashyizeho Republika n'ibiyiranga, kandi ba HE Mbonyumutwa, Kayibanda, Habyarimana, Sindikubwabo, Bizimungu, Kagame babayobora muli iyo republika, n'ubwo kwa muntu nta byera byose ngo dee! Byarahindutse rero nk'uko Abahondogo, Abababanda, Abazigaba, Abasinga etc. bahebye ingoma zabo Urwanda rubaye rumwe.
Kigeli V nta bwami abanyarwanda bose bakimuziho ubu rero, aliko ibyo ntibibuza ko yakomeza kwitwa umwami w'inzu ye (umulyango we) ndetse akanitwa izina ly'umwami Kigeli V yabaye; nta n'ikibuza gushyiraho undi mukuru w'umulyango niba babishatse (urugero: Yuhi VI) bakanabyunvikanaho iwabo, uretse ko muyandi mazu ho byananiranye.
Ibyo kuvuga ngo hali abo Kigeli yakamiye mu buhunzi ni ibisanzwe mu banyarwanda, ni nk'uko na ba Kayibanda, ba Habyarimana, ba Kagame bakamiye /bakamira bamwe kubera ubushuti bafitanye, aliko bitanyuze mu nzira itomoye ya Republika. Ntawe ugomba rwose guhutaza benewabo w'inzu ya Kigeli bashatse kumushyingura i wabo bakulikije ibyo inzu yabo yemera; na biliya by'ubukire bwe ni ibibazo byo mu mulyango wo kwa Kigeli, bene umulyango nibarebe uko babisaranganya!
Igihe Republika yashaka kubahiliza abayiyoboye bapfuye cyangwa se abayigoboreye ku bwenge bwabo yabikora, aliko ntibyoroshye. Igihugu ntigipfa aliko ababyeyi barapha, bagasimburwa n'abana nabo bakazasimburwa n'abuzukuru. Ingoma nazo zigahinduka. Ntibyakagombye gukomera iyoba abategetsi bahigamaga cyangwa se bagapfa igihe kigeze ingoma (iliho cyangwa inshya) igakomezanya n'abandi, aba batakagombye gusuzugura uwakoreye ababyeyi babo! Bibaye gutyo, kugena uko baherekezwa mu by'igihugu (ingoma nshya) ntibyagorana, nkuko byakorewe Mbonyumutwa n'ubwo ibigayitse byatumye atabururwa, bigakorerwa umwami Mutara III, n'abandi bami baguye i Rwanda, byakagombye no gukorerwa Habyarimana, bikazakorerwa Bizimungu, HE namenya igihe cyo guhigama, etc. Ikibazo rero kiza mu bategetsi byabaye ngombwa ko birukanwa n'abanyarwanda. Abo ni nk'umwami Kigeli V, Prezida Kayibanda, Prezida Sindikubwabo, etc., ni gutyo HE atashoboraga kuzana ibya Republika mw'itabarizwa lya Kigeli. Aha abatutsi bashishoza barabibona, na Mpyisi yatutse abatutsi aliko arongera alisama ashima ingoma iliho. Nta n'ikosa lyakozwe mu muco uretse gushaka kurenganya. Icyaha cyaba gusa HE abaye yarategetse ko bakorera ku mugogo wa Kigeli ubufindo bwana Nkiko avuga.
Naho bwana Bisamaza nawe ni umunyarwenya, cyane iyo yiha kugereranya ba M23 bacitse Uganda nka kumwe kw'inkotanyi ziteye Urwanda, n'ibindi.
Dushime Mpyisi wavuze ilimuli ku mutima, asetsa benshi nyamara adoma ku buhemu, ubudashima n'amanyanga byuzuye abanyarwanda!
Ngayo, nguko!
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (2) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.