Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Mutarama 2017 yafungiwe amashanyarazi kubera kutishyura ikirarane cyo mu kwezi kw'Ugushyingo 2016, kingana na Miliyoni 12 RWf.

JPEG - 188.8 kb
Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye yafungiwe umuriro 

Byemejwe n'Umuyobozi wa REG ishami rya Huye, aho yatangarije umunyamakuru wa Kigali Today ko UR-Huye yafungiwe umuriro kubera ikirarane cy'Ukwezi k'Ugushyingo 2016, ikaba izafungurirwa ari uko yishyuye ikarenzaho amande ya 5% y'icyo kirarane.

Barakagwira Ernest Ushinzwe ibikorwaremezo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye nawe yemeje ko iyi Kaminuza koko yafungiwe umuriro , ariko ahakana ko ari ikibazo cyo kutishyura ahubwo ari ikibazo cya tekinike cyatumye bafungirwa, kikaba cyakemutse bagahita bafungurirwa umuriro.

Kuba ari izindi mpamvu zatumye bafungirwa umuriro ariko, byahakanywe na REG ishami rya Huye, ndetse banavuga ko nyuma yo gusabwa imbabazi no kugaragarizwa ubushake bwo kwishyura babaye babafunguriye umuriro, ariko barenza ejo batishyuye bakongera bakawufunga