Pages

Sunday 22 January 2017

[haguruka.com] U Rwanda na Ingabire Victoire mu Rukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu vuba aha

 


Urukiko Nyafurika rw'uburenganzira bwa muntu n'abaturage ruritegura kumva imanza ziregwamo u Rwanda nubwo rwo ruteganya kwitandukanya n'uru rukiko.

Muri Werurwe biteganyijwe ko u Rwanda ruzagera imbere y'uru rukiko nyuma y'ikirego cyatanzwe n'umunyapolitiki, Victoire Ingabire arega u Rwanda guhonyora uburenganzira bwe nk'umunyapolitiki ndetse n'ikiremwamuntu.

"Ikibazo cya Ingabire kizumvwa mu ruhame kuwa 17 Werurwe 2017", ibi bikaba byaratangajwe na Dr Robert Eno, umwanditsi w'urukiko.

Ingabire Victoire, umuyobozi w'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi, FDU-Inkingi, yajyanye u Rwanda mu rukiko avuga ko uburenganzira bwe bw'ibanze bwahonyowe ubwo yacirwaga urubanza agakatirwa gufungwa imyaka 15, aboneraho gusaba ko yafungurwa.

Binyujijwe ku mwunganizi we mu mategeko, Ingabire akaba asaba uru rukiko nyafurika gusesa imyanzuro y'urukiko rw'ikirenga rwo mu Rwanda rwamuburanishije rukamukatira imyaka 15 y'igifungo, asaba guhita arekurwa nk'uko ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru ivuga.

Yasabye kandi kugaragaza amategeko ahana ibyaha byo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside yagendeweho akatirwa avuga ko adasobanutse.

"Turifuza ko Urukiko Nyafurika rumenya ko madamu Ingabire ataciriwe urubanza neza mu Rwanda", uwo akaba ari Dr Caroline Buisman, umwe mu banyamategeko ba Ingabire avugana na The East African.

Uyu munyamategeko ukomoka mu Buholandi, wirukanwe ku butaka bw'u Rwanda n'ubuyobozi bushinzwe abinjira n'abasohoka muri Gicurasi umwaka ushize, nyuma y'aho yari yinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko, avuga ko imyiteguro y'uru rubanza irimo kugenda neza nubwo ngo atarahura na Ingabire imbonankubone.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.