Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Shyaka Kanuma gufungwa by'agateganyo mu gihe cy'ukwezi kugira ngo akurikiranwe atabangamiye ibimenyetso kuko ngo ubwo yafatwaga yari atorotse.
Shyaka Kanuma ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano no kutishyura umusoro. Ubushinjacyaha bwavuze ko yahataniye isoko mu kigo gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero binyuze mu buriganya ndetse ko hari n'imisoro ya 65 256 589 Frw atishyuye.
Kanuma yireguye avuga ko mu itangazamakuru harimo ibibazo bikomeye byatumye atekereza uburyo bwose bwatuma atsindira isoko. Yanemeye ko hari imisoro atishyuye ariko ngo byatewe n'ibibazo ikigo cye Focus Media Ltd cyarimo, ku buryo hari gahunda yo kugisesa.
Yemereye imbere y'inteko iburanisha ko hari sheki yasinye akohereza kopi muri Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero hanyuma umwimerere wazo ukaguma mu biro bye.
Gusa mu kwiregura yavuze ko yafashwe atagiye gutoroka kuko atari afunzwe asaba ko yakwemererwa kuburana ari hanze, ati "ubu noneho ndi kuburanishwa nta hantu nzajya."
Mu rukiko Kanuma yemeye ibyaha byose yasabye ko bamurekura akazajya kumvikana n'ikigo cy'imisoro n'amahoro.
Ati "mumbabarire mundekure nta hantu nzajya mureke ndangize ibyo bibazo. Icyo gifungo cy'ukwezi ntaho nzajya kuko namenyekanishije ko ndi mu rukiko kandi nzi ko Leta yacu igira imbabazi, itarenganya rwose ndabasabye mumbarire nta handi nzajya.
Arakomeza ati "ndi inyangamugayo, nize ibintu byinshi mundekure njye gukora abana banjye ni bato, umwe w'imyaka ibiri yirirwa abaza ati papa arihe ? yabona imodoka ati papa araje. Nimundeke nsange umuryango urankeneye."
Kanuma yafatiwe i Kayonza ari nijoro atorotse , bivugwa ko yari ahunze. We yiregura yavuze ko yari agiye i Nyagatare kureba umupira (wa shampionat yo mu Bwongereza) atari atorotse igihugu.
Urubanza rw'uyu mugabo ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ruzasomwa kuwa mbere tariki 16 Mutarama saa munani.
Umunyamakuru Shyaka Kanuma
I Nyagatare Kureba Zilige ?? Hhh Ako Ubunyema Bw'aba batype buzagarukirahe ?
Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.