Aliko se murashaka iki, bagenzi (http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2018/07/25/kagame-yamaze-kugurisha-u-rwanda-nabashoramari-babanyamahanga)!
Itekinika lya FPR n'intore ntimulizi?
Diane Rwigara se, umucikacumu, ntawunera yagilizwa gusinyisha abapfu nkaho aliwe wagengaga ibiro amaranga-muntu ya ba nyakwigendera ashyingurwamwo? Uwishe A. Rwigara aracyafite igihunga, Polisi iracyamufite itegereje ko azanzamuka? None se RRA ntiyafashe PTC nta controle ikozwe, ikirukana n'abazamu b'uruganda, igacunga stock none ikaba yarabonye ntabintu byalimwo, etc....? Niba icyatsi kibisi nk'iki gishya, ubwo icyumye cyo bikigendekera bite?
None dore Lt colonel araranguruye atekinika (abazi umunyarwanda neza banabibona no mu kuntu avuga) ati umuntu bishe Igikondo yarashwe limwe, kuko yatemye imbunda y'ingabo. Arakomeza apinga abaturage bavuga ko yabanje guherezwa abili, aserejwe n'urushyi rw'ingabo; hanyuma bakamuhwanya n'andi abili, yose akaba ane. Lt colonel ahamya ko abaturage bazubajwe n'ubwoba bw'urusaku rwa limwe, bibwira ko ali ane. Nyamara uwihanukiye agerekera ba Dr L. Munyakazi ko yababonye bahotora abantu we bahita bafata ubuhamya bwe nk'ijambo ly'Immana!
Ese ba badoguta legiste baminuje buzuye Irwanda bananiwe gupima aho isasau limwe cyangwa se ane yanyuze mu mubili w'umuntu?
Ese kuki uwo muhoro uvugwa batahise bawereka baliya baturage mbere yo kuwujyana mu bwiherero, ko tubona iyo habonetse agakosa nyako k'umuturage bahita batabaza rubanda ngo ize irebe?
Rwanda, rwanda, ese koko ubaye sinabyaye peee!
BanyaMusanze namwe pole sana, dore ngo na za ngagi zigiye guhabwa amasambu yanyu mwakoreshaga. Habyarimana azutse yaseka, aliko n'agahinda!
Bavandimwe, bwana Serge, Diplomes imprimes ni ngombwa iyo zitangwa na ministeres za leta (ecoles secondaires cyane cyane). Aliko iza universites si kamara: mwibuke universites za Congo zitigeze zitanga diplomes imprimes ku gihe cya Mobutu, zatangaga attestations kandi ntawabuze akazi kubera ibyo. Haliya muli NUR hali abaturutse Congo babihamya. Tuzi n'ababonye Dogutora i Louvain/Leuven, badatunze diplomes imprimes, bakoresha ahubwo attestations bahawe! Gusa nyine, ayo mashuli agomba kuba adasenwa burundu nk'ibyo tubona i Rwanda kandi afite palmares ya tous les laureats zibitswe neza.
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (2) |
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.