Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana Ageza ku Banyarwanda ku Isabukuru y'Imyaka 56 U Rwanda Rumaze Rwigenga
UBUTUMWA UMUYOBOZI MUKURU WA RUD-URUNANA AGEZA KU BANYARWANDA UBUTUMWA UMUYOBOZI MUKURU WA RUD-URUNANA AGEZA KU BANYARWANDA KU ISABUKURU Y'IMYAKA 56 U RWANDA RUMAZE RWIGENGA
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Taliki ya mbere Nyakanga 1962, taliki ya mbere Nyakanga 2018, imyaka mirongo itanu n'itandatu irashize, igihugu cyacu , u Rwanda gisubiranye ubwigenge. Nkuko bisanzwe rero, mw'izina ry'abagize Urunana rw'Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l'Unité et la Démocratie), no mw'izina ryanjye bwite, mbifurije mwese isabukuru nziza.
Mu gihe twizihiza ubwigenge bw'u Rwanda ku nshuro ya 56, birakwiye ko dusubiza amaso inyuma kugira ngo dusuzume niba ubwigenge bw'u Rwanda nk'igihugu bufite igisobanuro cyumvikana ku benegihugu bacyo.
Ni ngombwa ko twongera kuzirikana ko kugira ngo u Rwanda rusubirane ubwigenge, hari intwari zitanze zivuye inyuma ziharanira inyungu rusange, ubwisanzure, n'uburinganire ku Banyarwanda bo mu moko yose. Niyo mpamvu dukwiye gukomeza gufatira hejuru iki gikorwa cy'indashyikirwa cy'abakurambere bacu bakoze bazirikana icyagirira akamaro rubanda rugufi bene Kanyarwanda, aribyo kuvuga Abahutu, Abatutsi n'Abatwa. Ibi bizadufasha gukumira ibinyoma by'ingoma ya FPR-Inkotanyi iri ku butegetsi mu Rwanda usanga yototera kwiyitirira igikorwa cyakozwe imyaka 32 mbere y'uko ifata ubutegetsi mu muvu w'amaraso yari imaze kumena mu Rwanda.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kugira ngo Impirimbanyi za demokarasi zigeze u Rwanda ku bwigenge, ntabwo byari byoroshye. Mbere na mbere abo Barwanashyaka bagombaga gufata iya mbere bagafasha Abanyarwanda kwigobotora ingoma ya gihake yari yarabakandamije, yarabagize abacakara b'agatsiko ka bamwe mu Banyarwanda. Nyuma yo guca ingoma ya gihake mu Rwanda, byabaye ngombwa ko Impilimbanyi za demokarasi zisaba Abakoloni ko barekura igihugu, bagataha iwabo, maze u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo bigasubizwa mu maboko y'Abanyarwanda.
Gusezerera ingoma ya Cyami n'iya Gikolonize byabaye intambwe ikomeye muri politiki idashobora kuzibagirana mu mateka y'u Rwanda.
Nyamara ariko, gusesa ingoma ya Gihake yakoranaga n'iya Abakoloni ntabwo byari byoroshye kuko Impilimbanyi za demokarasi ubwazo, ntabwo zari zihuje gahunda. Hari bamwe babonaga ko Abakoloni bava mu Rwanda maze ingoma ya Cyami yari ishingiye ku buhake n'ubwikanyize bwa bamwe igakomeza. Ndetse hari n'Abanyarwanda batakaje ubuzima bwabo. Birakwiye rero ko iyi sabukuru itubera urubuga rwo kuzirikana amateka y'icyo gihe maze dutegure imibereho myiza yacu, iy'abana n'iyabuzukuru bacu..
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Imibereho myiza y'abaturage nicyo gipimo kitabeshya cy'amajyambere y'igihugu. Turavuguruza ibyo Perezida Kagame yivugamo imyato ngo u Rwanda rwateye imbere. Ntabwo ari byo kuko ntawatera imbere adafite ijambo. Uko ibintu bimeze mu Rwanda, ijambo rifitwe na Perezida Kagame, arica agakiza, niwe mushinjacyaha mukuru, niwe mucamanza mukuru mu Rukiko rw'Ikirenga, niwe mugenzuzi mukuru w'imari (Auditor General). Agatsiko ari kumwe nako kagizwe na ba "Ndiyobwana," bene ba bantu batagira ubugabo n'ubutwari bakoma amashyi cyane kabone n'iyo umwicanyi Pawulo Kagame abatutse. Bene bariya bayobozi bari i Kigali no mu Ntara ni abahashyi, ni ba "Ndamirinda," bityo rero ntacyo bashobora kugeza ku Banyarwanda.
Abanyarwanda bafashwe gute mu Rwanda rwigenga
Poliki ya RUD-Urunana ntabwo yemeranya na leta ya FPR-Inkotanyi ku mahame y'ubwigenge bw'igihugu n'ubwa'Abanyarwanda muri rusange. Biratangaje kubona abayobozi b'u Rwanda birwa bakangisha imvugo y'ubwigenge bw'u Rwanda n'ubutavogerwa bwarwo, ariko nyamara ntibashake ko Umunyarwanda yigenga mu bitekerezo. Iyo usesenguye imibereho y'Abanyarwanda muri iki gihe, usanga ubutegetsi bw'agatsiko bukandamiza bwarongeye bugahabwa intebe mu Rwanda. Ndetse biragaragara ko n'Abakoloni bagarutse. Ni ukuvuga ko ubuhake n'ubukoloni byahawe indi sura mu Rwanda. Dore nk'ubu ubutegetsi n'ubucuruzi biri mu maboko y'agatsiko ka FPR-Inkotanyi. Ni ukuvuga ko ubutegetsi bwihariwe n'agatsiko, ibigo bicuruza ni umwihariko w'agatsiko, Abanyarwanda basigaye biyuha icyuya bakorera ako agatsiko kituriye mu mijyi aho katumva inzara n'ubukene. Nta jambo Abanyarwanda dufite mu gufata ibyemezo bitureba. Ugize ngo abumbuye umunwa, aricwa yagira Imana agafungwa.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kw'isonga ry'agatsiko kigize "Ibyigenge" mu Rwanda, hari Pawulo Kagame wirirwa mu ndege ajya gutaramira ba shebuja muri Amerika n'i Bulaya ababeshya ko aba aromo guhahira Abanyarwanda kandi yiruka mu nyungu ze bwite n'izagatsiko bafatanyije gusahura u Rwanda n'igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Muri iki gihe, Pawulo Kagame niwe uhagarariye inyungu za ba Mpatsibihugu muri Afurika yo hagati aho akoresha ingufu bamuha guhonyora uburenganzira bw'Abanyarwanda, guteza akaduruvayo mu Burundi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse no mu gihugu cya Uganda yihishe inyuma y'imitwe arema akanavanaho akurikije amategeko ahabwa na ba shebuja.
Kuri uyu munsi w'Ubwigenge, nimucyo tuzirikane abafunzwe n'abicwa kubera guharanira demokarasi mu Rwanda. Hejuru ya byose ariko, twiyemeze ko buri muntu uko ashoboye yaharanira intego Impirimbanyi za demokarasi zari zifite ubwo zatumaga u Rwanda rusubirana ubwigenge. Iyo ntego yari uko ubuhake buvaho n'ubukoloni bukavaho. Muri iki gihe, byombi byagarukanye indi isura n'ubukana butigeze bubabaho.
Ni iki gikwiye gukorwa?
Umunsi nk'uyu wongera kutwibutsa impamvu nyinshi duhuriyeho kurusha izidutandukanya mu nzira ndende yo kwimakaza amahoro na demokarasi mu Rwanda. N'ubwo nta bwigenge Abanyarwanda bafite ku ngoma ya FPR-Inkotanyi, umunsi nk'uyu ufite insanganyamatsiko zuje indangagaciro duhuriraho n'abakurambere bacu.
Ni ukuvuga kunga ubumwe ngo dufatanye kwitegurira ejo hazaza hacu. Guhirika ingoma y'igitugu idutsikamira, ingoma iteranya abana b'u Rwanda iducamo ibice nitwe ubwacu tuzabyikorera kandi dufatanyije kugira ngo twubake u Rwanda rw'amahoro, u Rwanda rw'Abanyarwanda bigenga mu bitekerezo.
Twebwe abagize Urunana rw'Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana) dufatanyije na Rasssemblement Populaire Rwandais (RPR). Iyi RPR ikaba igizwe n'abigobotoye ubutegetsi bubi bwa FPR-Inkotanyi maze bagahitamo kuburwanya. Twibumbiye rero muri Congres National pour la Démocratie (CND) mu rugendo turimo rwo guharanira demokarasi mu Rwanda
Imana ikomeze iduhe umugisha.
Bikorewe i Washington, DC, kuwa mbere Mutarama 2018
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w'Urunana rw'Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)
Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l'Unite et la Democracie
Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.