Banyarwanda, nyamara byaruta duhaye muntu nk'ikiremwa amahoro, ahubwo tukajya tunenga ibintu n'ibikorwa bye, akaba ali nabyo dutekerezaho mu burenganzira bwacu! Ili kosa lya "attaque a la personne" tulibona iwacu kuva kera. Wereka cyangwa se ukabwira undi igikwiye kuganirwaho kikaba cyakosorwa. Aho kugira ngo ibyo byunvwe,
bisesengurwe, bakabireka bagashoka muntu ngo "ese uyu avuka he, kwande, abarizwa he"! Hagakulikiraho gukora ibishoboka byose ngo bamucecekeshe.
Ibi twabibonye kenshi, aliko reka dutange inkuru imwe:
Hali umuntu wo mu giturage wiyamamalije akanya muli servisi civil, itagira aho ihuliye n'igisilikari cyangwa se inzego nkuru z'ubutegetsi bw'igihugu. Nuko umu-coloneri afata ka bier hamwe n'inshuti, ararangurura ati "biratangaje! Ko uliya muntu wiyamamaje tutamubona mu bajiji, ashaka kwinjira mubwatsi bwacu ate"? Baraseka aliko bubitse imitwe!
Ubwo umunsi witora ugeze, tubona bahagurukije abaprefe bose ngo baze Inyarugenge bacyamure abaturage babo boye gutora uwo utari azwi ibukuru. Nyamara se shenge ubu abatera ishyurwe kuli abo bali abibukuru si bamwe ba Rubanda-giseseka uwo wiyamamazaga akomokamwo!
Muvandimwe Michel Niyibizi tubasabye kwigora mukunva neza iyi link http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2018/07/11/celestin-sebahire--sinandika-ndasoma-kuri-1984-nineteen-eighty-four; maze mwasanga hali aho Kota yabakoshereje cyangwa se akaba aliwe wenyine unenga ibyo iwacu, atekinika, mukamuhora rwose ibyo yakoze bibi.
Naho iby'ibihangange n'igitangaza, mba mbaroga nta bibaho kuli iyi si, na baliya ba Old Major, Squealer, etc. bakomeye agahe gato, karangiye barazima/bazazima.
Envoyé : jeudi 12 juillet 2018 19:25
À : jeanmarie.ndagijimana@gmail.com
Cc : kota venant; Jean Paul Turayishimye; Munyabagisha François; haguruka@yahoogroups.com; Lyarahoze Samuel; PAUL RUSESABAGINA Email; ITAHUKA IJWI RYIHURIRO NYARWANDA; TUVUGISHUKURI; Matata Joseph; Zac Biampa; Anastase Gasana; Faustin Twagiramungu; Ijwi Ryarubanda; Kanyamibwa Jack Mail; Nkiko Nsengimana; Rutihunza Théobald; Veritasinfo Ngoga; Innocent Twagiramungu; Abdallah Akishuli; Jambo Asbl; Joseph Sebarenzi; Pierre Foucher; Mbonigaba Ismaïl; marie kampororo; Semahoro; sinumvayabo; Célestin Kabanda; samcyprien; Olivier Rukundo; Psimberakuri; udaheric@gmail.com; kagomashenge; Inuma News; yonkad; kalebucyusa01; SHEMA; Ruhorahoza Theophile; Hakiza Canada; Jmarie Micombero; Perpétue Muramutse; Rudasingwa Theo Email; Bona Sin; jeangatera; Bihibindi .; Rwaka Email; Intabaza Info; Abel Bangamurabo; Alexis Semana; Etienne Karekezi VOA; chkayihura; Gerald Gahima; Imanzi Pdp; Darius Murinzi; niyopaci; Lafiancee Armee; Biramahire salvator; Maurice Niwese; mugabo. frank13; katarypa; amakuruyurwanda; Pascal Kalinganire; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; Nsabimana Joseph; Pierre Nzabagerageza; Semahoro; Emasozera; Iyamuremye David; Cyprien Mugabo; Emmanuel Ntabajyana; higiro higiro; emmanuel habyarimana; Joseph Ngarambe; rwagasana gerard; Tharcisse Semana; Ismaïl Mbonigaba; Samuel Desire; Eug Ndah; Tuzatsinda Aimable; Jonathanmusonera; Paul Umusaza; MINANI Jean Marie Vianney; Alfred Muyango
Objet : Re :Re: Re :Nyabuna ni mudufashe, bavandimwe Ntore!
Le jeu., juil. 12, 2018 à 19:17, EQUI'LIBRES<jeanmarie.ndagijimana@gmail.com> a écrit :Muvandimwe Michel,U Rwanda ni urwacu twese kandi ntawe ugomba gucecekeshwa, cyane cyane abakora politike bagomba kwemera ko abanyarwanda batanga ibitekerezo ndetse byaba ngombwa bagakiritika Leta na opposition. Mu mucyo. Umunsi opposition yatangiye kwifata nka Leta ya Kagame, nayo tuzayamagana, nta kundi byagenda, ariko tudatukana. Ntawe dushyizeho igitugu cyangwa ngo tumutere ubwoba. Niyo demokrasi duharanira. Kota njye mbona atigira igihangange, ndetse nahamyab ko ari mu bantu b'inararibonye, batanga ibitekerezo byubaka, yemye, adatukana, atiyenza cyangwa ngo agire uwo asuzugura.
Urakoze muvandimwe.
Jean-Marie Ndagijimana
___________________
Nos livres sur Amazon
http://www.cupr-ubwiyunge.org/ "Commence par faire le nécessaire, puis fais ce qu'il est possible de faire et tu réaliseras l'impossible sans t'en apercevoir" (St François d'Assise)
Le jeu. 12 juil. 2018 à 18:22, Michel Niyibizi <niyimike@yahoo.fr> a écrit :
Uyu Kota wigira igitangaza n'igihangange muri politiki kugeza naho atanga amasomo abarizwa hehe? Naturure acishe make.
Le jeu., juil. 12, 2018 à 17:09, kota venant<kotakori@hotmail.com> a écrit :Hali amwe mu mashuli y'isumbuye Irwanda yigishaga Animal farm ya Georges Orwell, mbere ya 1994. Hali abacyibuka inyamaswa zitwa Old Major (big brother or the founding philosopher), Squealer ( the best propagandist who could turn black into white), etc. None Radio itahuka igaruye icyo gitabo, noneho cyose uko cyitwa "1984": nibishimirwe.
Bwana Sebahire avuga ibili mu gitabo, yakomoje ku itekinika /ubulyalya (lies), ubusambo (greed), ubwoba (peur/ intimidation), ibibi byanakuruliye/bikurulira abanyarwanda, byishe/bikica uburanga, byatumye/bigatuma ikizere kiyoyoka. Ngiyo:
- Opposition itarashishoje, idashishoza: yashwanyaguritse, n'udusigisigi tuvugwa twishakira amaramuko, twizerwa na bake.
- Leta ntizavugishije ukuli, ntivugisha ukuli: zicuruza amatiku n'ihohotera, ziterekana amakiliro yacu y'ejo.
- Rubanda iracuguswa ngo yoye gutekereza, yemere igikwiye yanga ikibi; irwanira gusa kurebwa neza na BB (Big Brother) uliho: isa nk'iyabaye ikintu, idashishikajwe n'uburenganzira bwa muntu cyane cyane ya "Je pense donc je suis".
Urwanda nk'uru rutandukaniye he n'ibi byo mu bihugu bya George Orwel, aho gutekereza ali icyaha kibi cyane? Banyarubuga, dufite ikibazo nk'icya Wilson: ese mama twicecekere, tutongera kugira icyo twandika ko BB adutunze amaso hose?
Turasaba intore zidukunda kutuyamba zitubwira uko twabigenza, niba zibishaka!
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.