MRCD : ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU n°2018/07/02
http://ikizere.com/itangazo-rigenewe-itangazamakuru-n-20180702/ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU n° 2018/07/02
MOUVEMENT RWANDAIS POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE
(M.R.C.D)
==========================================================
ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU n° 2018/07/02
MRCD iramenyesha Abanyarwanda, Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa kiremwa-muntu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ibihugu byose duturanye, umuryango w'ibihugu byo mu burasirazuba bw'Afurika (East african community), umuryango w'ibihugu byo mu majyepfo y'Afrika (SADC) n'umuryango wabibumbye ibi bikurikira:
Twahagurukiye kurwanya igitugu, ubwicanyi n'ubusumbane FPR na Kagame bimakaje mu Rwanda bakoresheje inzego za leta.
Turamagana byimazeyo ibikorwa byo kwibasira no kwica abaturage b'inzirakarengane biri gukorwa na Kagame n'inzego ze z'ubutasi. Ubwo bugizi bwa nabi bukorwa n'abakozi ba DMI bitwikira ijoro maze bakirara mu baturage b'inzirakarengane bagatemagura, bagakubita bakanasahura. Ibyo byose bikorwa kugirango babyegeke ku ngabo za MRCD zitwa FLN bagamije kuzangisha abaturage n'amahanga yose muri rusange. Dore tumwe muturere ibikorwa bya DMI bimaze kuyogoza: Akarere ka Muhanga imidugudu ya Murambi, Uruli na Shyogwe. Akarere ka Kamonyi, Musambira, Gisagara na Nyaruguru n'ahandi …
Si ubwa mbere FPR na Kagame bakora ubwicanyi nk'ubu: Mu myaka mike ishize imirambo itabarika yagiye irohorwa mu kiyaga cya Rweru aho abakozi b'inzego z'ubutasi za Kagame barohaga abanyarwanda batavuga rumwe n'ubutegetsi bamaze kubakorera iyica rubozo.
Byongeye kandi, Kagame abinyujije kuri Koloneli Muhizi, mw"ijambo yavugiye mu ntara y'amajyaruguru kw'italiki ya 8 Nyakanga 2018, yagaragaje umugambi mubisha FPR na Kagame bafite wo kongera gutsembatsemba Abanyarwanda aho yabwiye abaturage mu ruhame ko agiye "KUBAKUBURA". Turasaba dushikamye FPR na Kagame guhagarika vuba na bwangu ubu bwicanyi buri gukorerwa abaturage.
Turasaba imiryango mpuzamahanga irengera ikiremwa-muntu kuba maso igakurikiranira hafi kandi ikanamagana ibikorwa by'ubwicanyi biri gukorwa na Kagame na DMI ye bagamije kubitwerera ingabo za FLN ziyemeje kugarura ituze n'umudendezo mu Banyarwanda bose.
Turahumuriza Abanyarwanda bose ko ingabo za FLN zaje kubatabara no kubasubiza ubumuntu bwanyu, ntawe uzahohoterwa cyangwa ngo avutswe ubuzima n'uburenganzira bwe.
Turasaba Abanyarwanda bose bari mu gihugu imbere kureba uko bakwirwanaho aho gukomeza gutegera ijosi izo nkoramaraso za DMI kandi aho bishoboka abaturage bage bamenyesha ingabo za FLN, mugihe bugarijwe nabo bicanyi ba FPR na Paul Kagame.
Bikorewe i Nyamagabe, kuya 20 Nyakanga 2018
Maj. Callixte N. SANKARA
Umuyobozi wungirije wa kabiri wa MRCD akaba n'Umuvugizi wa FLN
Post Views: 0
Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.