Pages

Friday, 13 July 2018

[haguruka] KAGAME ARONGEYE YIVUYEMO.

 

KAGAME ARONGEYE YIVUYEMO. | Umunyarwanda

KAGAME ARONGEYE YIVUYEMO.

Yanditswe na MUNANAYIRE Emmelyne

Muri ibi bihe politiki yo mu Rwanda iragenda ifata isura iteye agahinda. Ikinyoma cya Kagame na FPR ntikigifata. Kagame we ubwe asigaye afata ijambo akavuguruza byinshi twari tumenyereye kumva. Ubushize nabyise kwivamo kuko mu kwibuka kwa 24 aho kuvuga ibya genocide n'abacu bayizize yagaragaje ikidodo atewe n'ingaruka z'uko genocide yayigize igicuruzo kimuzanira gusa inyungu ze bwite.

Ubu yongeye kugaragarira mu magambo yavuze ku munsi ngo wo kwibohoza. Ukurikije uko abyivugira usanga ahubwo ari umunsi wo kuboha Abanyarwanda.

KWIZEZA ABANYARWANDA IBITANGAZA.

Mu byukuri FPR itangira yari ifite imigambi myiza yashoboraga kuzamura u Rwanda no gufasha Abanyarwanda bose muri rusange. Nyamara byaje kugaragara bukebuke ko hari bamwe mu banyamuryango bayo bari bafite izindi gahunda zihishe inyuma, impirimbanyi nyazo za FPR zitari zizi.

Kagame ari ku isonga ry'abantu baje muri FPR badafite imigambi imwe n'amahame yayo. Kagame yagiye yigizayo ndetse akica bamwe bashakaga kubaka u Rwanda rw'amahoro. Ashaka gukorana gusa n'abamureka agakora ibyo yishakiye : kwica, gusahura, kunyaga, gufunga no guhiga abantu bose badakunda ikinyoma no kwikubira. Imigambi ya FPR yaribagiranye hasigaye gusa vision za ntazo ngo : u Rwanda ni urwa mbere muri byose, isuku, umutekano n'ibindi ; ibintu bivugitse neza ariko ntagikorwa gihamye bijyana.
Nyamara u Rwanda rwasubiye inyuma ku buryo abaturage bagiye kumarwa n'amavunja, abantu inzara ibamereye nabi, akantu kose bagomba kujya kugashakira mu mahanga ; mbese muri make ubu mu Rwanda ubukene buranuma.

Ku ya 04/07/2018 ntiyatinye kubwira abaturage ko azakora ibishoboka byose ariko ntibasubire kugira icyo bajya gushaka mu mahanga ; bityo yinyuramo agaragaza ubwe ko hari byinshi bitagenda mu Rwanda : nta byo kurya, nta mashuli, nta mavuriro mbese nta buzima muri rusange..

Ibintu abategetsi biratana byose, bimaze kuboneka ko atari ukuri, ahubwo ari itekinika gusa na vision 2020 yarasinziriye burundu. Amajyambere n'ibikorwa bya FPR ni baringa kuburyo nta na kimwe kigaragra mu buzima bw'umuturage ; mbese na wa mutekano ni zeru, kuburyo buri muturage yifuza guhunga.

Ubu Kagame byamurenze, yagize ubwoba ko urubyiruko rwose rwakwigendera rukazagaruka ku murwanya. None arivuguruza ku mugaragaro, ahamya ko nta mpamvu abanyarwanda bafite yo kujya mu mahanga, mu gihe ubundi urujya n'uruza yari yarabigize ishingiro rya politiki ye mpuzamahanga.

POLITIKE MPUZAMAHANGA YUZUYE IBINYOMA.

Kagame akunze kurangwa no kwigaragaza uko atari. Arabeshya cyane, akavuga ibyo adatekereza, ku buryo abantu benshi badatinya kumwita Semuhanuka, ikirumirahabiri ndetse abandi bakavuga ko ari ikirura kigira intama.

Kuva mu rugamba rwa 1990 yagiye arangwa n'ubugome n'ubwicanyi buteye isoni ariko agakunda kubugereka kubandi kugeza ubwo abo mu byegera bye bagiye bamuvaho, bakanamuhunga yenda nabo kubivugana. Magingo aya nibo bashyira hanze amabanga y'ubwo bugome bwe.

Ubwo bwicanyi, ubujura n'andi manyanga byateye Kagame gushakisha isura nziza mu banyamahanga batamuzi mu rwego rwo gushaka abamuvuga neza ngo igihe Abanyarwanda bamwigaritse bizabagore kuko nta mahanga azahita abumva.

Ngiyo impamvu usanga ameze nk'utuye hanze y'igihugu kandi agahora agenzura ingendo z'abandi bayobozi. Ntatuma hari utarabuka n'ugiye mu butumwa akamushyiraho za maneko nyinshi. Nta munyarwanda uvugana n'ibinyamakuru mpuzamahanga, n'ibyo mu gihugu hakora gusa ibimuvuga neza. Mu gushaka isura nziza ntabura kubwiriza abandi ibyo we adakora.

Aca amashashi akaniga demokarasi; ashyira abagore mu buyobozi abandi bagahohoterwa: ngiyo ruswa y'igitsina, ngiyo gereza y'akamama. Atuka abazungu akaba ariwe ujya kubahakwaho bwa mbere, kandi akagenda asebya bagenzi be b'abaturanyi. Z' ambasade aho kuba inzira y'umubano mwiza, kuri we, zabaye indiri z'abacanyi n'inzira yo kumviriza amavanga y'abaturanyi.

Mugihe yirirwaga asakuza ngo bashyireho pasiporo imwe muri Afurika yose, ubu niwe ubwiriza abaturage be kutarenga imipaka bagana ibindi bihugu. Agenda asaba bya nyirarureshwa abashoramari ngo baze mu Rwanda nyamara ab'Abanyarwanda akabahiga abandi akabambura ibyabo no kubica rugeretse.

Mu byukuri ibintu Kagame yubakiyeho politiki ye mpuzamahanga ni ibinyoma gusa. Aba agamije ibyo yita inyugu ze gusa, ariko amaherezo bizamuhombera abure intama n'ibyuma. Nta gihugu na kimwe mu bikikije u Rwanda bacana uwaka, imiryango yari yarihurujemo yose ntibamwumva; yewe n'abamushyizeho bamaze kubona ko ntaho abaganisha.

Icyiza kiruta byose ni uko ibinyoma bye ariwe ubyisenyera kubera gushakisha indonke nyinshi, maze akinyuramo akavuguruza ibyo yavugaga kera atakibyibuka. Muri iki gihe ayoboye Afurika bose bamaze kubona ko imishinga ye yose ari icyuka kandi ko nta n'ubuhanga burenze aba yabishyizemo.

Muri make u Rwanda ntiruhagaze neza kandi Kagame abifitemo uruhare. Mu gihe abanyarwanda barenganaga biyemezaga kwibohora, we yabaciye inyuma ateza ibyago abanyarwanda, abazingitirana igihe kirekire mu kinyoma. None nyuma y'imbaga y'abatutsi bazize Jenoside n'abandi bantu benshi b'inzirakarengane ntidukwiye gutuma yongera kudukururira umuvumo nk'uriya.

Ndabasaba rero mwese banyarwanda ko twahaguruka nta bwoba tukamwamagana Kagame n'agatsiko ka FPR ntibakunda u Rwanda nta nicyo barumariye ibyiza nuko bavaho inzira zikigendwa, amazi atararenga inkombe.

Habwirwa benshi hakumva beneyo.



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.