Hali amwe mu mashuli y'isumbuye Irwanda yigishaga Animal farm ya Georges Orwell, mbere ya 1994. Hali abacyibuka inyamaswa zitwa Old Major (big brother or the founding philosopher), Squealer ( the best propagandist who could turn black into white), etc. None Radio itahuka igaruye icyo gitabo, noneho cyose uko cyitwa "1984": nibishimirwe.
Bwana Sebahire avuga ibili mu gitabo, yakomoje ku itekinika /ubulyalya (lies), ubusambo (greed), ubwoba (peur/ intimidation), ibibi byanakuruliye/bikurulira abanyarwanda, byishe/bikica uburanga, byatumye/bigatuma ikizere kiyoyoka. Ngiyo:
- Opposition itarashishoje, idashishoza: yashwanyaguritse, n'udusigisigi tuvugwa twishakira amaramuko, twizerwa na bake.
- Leta ntizavugishije ukuli, ntivugisha ukuli: zicuruza amatiku n'ihohotera, ziterekana amakiliro yacu y'ejo.
- Rubanda iracuguswa ngo yoye gutekereza, yemere igikwiye yanga ikibi; irwanira gusa kurebwa neza na BB (Big Brother) uliho: isa nk'iyabaye ikintu, idashishikajwe n'uburenganzira bwa muntu cyane cyane ya "Je pense donc je suis".
Urwanda nk'uru rutandukaniye he n'ibi byo mu bihugu bya George Orwel, aho gutekereza ali icyaha kibi cyane? Banyarubuga, dufite ikibazo nk'icya Wilson: ese mama twicecekere, tutongera kugira icyo twandika ko BB adutunze amaso hose?
Turasaba intore zidukunda kutuyamba zitubwira uko twabigenza, niba zibishaka!
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (2) |
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.