Pages

Monday 25 May 2020

Fw: *DHR* Affaire Kabuga: nibarize Bwana Me Twagiramungu, umuhanga mu by'amategeko.



 

Bwana NIYIBIZI,

Ikibazo cyawe kirimo n'ibisubizo bimwe na bimwe.

Ku bambari ba FPR-INKOTANYI, ari ibintu ari n'abantu basanze mu Rwanda ni IMINYAGO Y'INTAMBARA (butin de guerre) bagomba gukoresha icyo bashaka.  Amanyanga n'ubutiriganya bakoresha wabisobanuye neza simbigarukaho.

Ibintu bya Félicien KABUGA nabyo byaranyazwe kimwe n'iby'abandi benshi. Gusa FPR ntigoheka kuko izi ko afite umuryango uzahora ubibutsa ubwo bujura kandi ariko wabibaryoza ku buryo bwose bushoboka. Kwifuza urubanza rwe mu Rwanda harimo na gahunda yo kugira ngo bamwihererane bamuhamye ibyaha atakoze noneho ibyo bamunyaze babeshye ko bizahabwa abacikacumu, bityo babe bakumiriye burundu abo mu muryango we.

Urubanza rwe rubereye ahandi, hari amahirwe menshi ko Kabuga yagirwa umwere, bityo iyo gahunda ikaburiramo.
Niyo kandi hagira ibyaha bimuhama, FPR ntibyayorohera kwaka indishyi z'akababaro cyane cyane ko abacikacumu batemerewe kwaka indishyi z'akababaro muri TPIR no muri ruriya rugereko rwayisimbuye kuko batemerewe kuba mu rubanza.

Urubanza rwe rubereye mu kindi gihugu nk'u Bufaransa, FPR yategura ibihumbi n'ibihumbi by'abazasaba cash itubutse mu rubanza kuko bakorerwa amadosiye bakemererwa kubamo (parties civiles). Hanyuma bakazabeshya ko imitungo ye yose yakoreshejwe mu kuriha indishyi z'akababaro.

Hagati aho Mzee KABUGA atabarutse urubanza rutararangira yaba ari umwere. FPR ntacyo yashingiraho ngo ibone uko yeza (blanchiment) iminyago y'ibintu bye yigabije.



Ngibyo nguko.

Ijoro ryiza.
IT

On Fri, 22 May 2020, 12:16 Michel Niyibizi niyimike@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights], <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:
 

Bwana Me Twagiramungu, umuhanga mu by'amategeko.

Nkuko twese tubizi ibintu bya Mzee Kabuga byarafashwe na FPR kuva Mzee Kabuga yava mu Rwanda.

None umwanya w'ibyo bintu mu miburanire yerekeye Mze Kabuga ni uwuhe? Ese afite uburenganzira bwo gusaba ko yasubizwa ibye ubu ?

Mwibuke ariko ko atariwe gusa wafatiwe ibye mu Rwanda kubera ko abitwa abagenocidaires cyangwa se ko bahunze ibyabo byafashwe.

Bamwe abashoboye kubona ibintu byabo  bagombaga kubigurisha  kuri make ku bayoboke ba  FPR ,  abacuruzi cyangwa  abari  mu butegetsi mu Rwanda. Na za expropriations za nyirarureshwa zarakozwe.

 Abandi badashobora cyangwa  badashaka kujya mu Rwanda, ibintu byabo byarafashwe na FPR cyangwa se ntibyabaruwe kuko abayoboke na bategetsi ba FPR ubu barekereje bashaka kubitwara ngo byabuze ba nyirabyo no mu abo banyirabyo bafite abavandimwe mu gihugu babifiteho uburenganzira. Bati n'ubwo waba uri impunzi wemeye ugomba ikemezo cy'Ambassade y'u Rwanda yo mu gihugu utuyemo kugira ngo ushobore gusbixwa ibyawe. Nyamara iyo uri impunzi ntaho uba uhuriye n'Ambassade y'u Rwanda.

Uwaba ufite igisubizo wese natubwire.

Mugire amahoro.

__._,_.___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.