Pages

Thursday 21 May 2020

Ideologie ya FPR ishingiye kuri genocide y’abatutsi izatugiraho ingaruka zikomeye nkuko akazu katabayeho karimo ku zigira ku bitwa abagenocidaires.

Ideologie ya FPR ishingiye kuri genocide y'abatutsi izatugiraho ingaruka zikomeye nkuko akazu katabayeho karimo ku zigira ku bitwa abagenocidaires.

Propagande y'akazu mu gihe cy'intambara no mu gihe amashyaka menshi yemewe n'ubutegetsi bwa Habyarimana twarayisuzuguye. Iyo propagande yahimbwe na Twagiramungu  Rukokoma n'abo yakoranaga nabo muri opposition. None dore aho iyo propaganda itugejeje. Twumvaga ari propaganda isanzwe iranga amashyaka menshi no kurwanya ubutegetsi  bisanzwe.

Ibirego biregwa Kabuga birangwa n'ibinyoma bigamije guhamya ko genocide yabaye iteguwe n'abahutu ndetse na Habyarimana. Iyo urebye neza byose bigwisha kuri Habyarimana. Ubutegetsi bwa Kagame bwakomeje kubura uburyo bwagereka genocide kuri Habyarimana. Kabuga niwe ugiye mu mwanya we hiyongereyeho umufasha wa Habyarimana nawe utorohewe.

Kugira ngo abatutsi bagume ku butegetsi ari minoritaire babonye intwaro. Iyo  ubutegetsi bwa Kagame  burwanya abafite ideologie ya genocide, iyo ideologie ahubwo ni ukuyishakira muri FPR. Iyo ideologie ya genocide ya FPR niyo gutuma Kagame aguma ku butegetsi kugeza apfuye.  Kwitirira genocide ko ari genocide y'abatutsi ni aho iyo ideologie ishingiye.  Bati abatutsi barapfuye, barishwe, igisubizo cy'icyo kibazo ni ukuguma ku butegetsi turirimba genocide y'abatutsi, dukwirakwiza  amaliste y' aba genocidaire ya buri mwaka, dukomeza propagadge ko aba genocidaires bafatwa kugira amahanga yumve ko  twagize akababaro bityo badushyigikire tugume ku butegetsi.

Hari umuntu w'umunyamahanga wambajije ati se ko  bavuga genocide des Tutsi ni ukuvuga ko nta batutsi bakiba mu Rwanda dore ko n'ubutegetsi butemera ko amoko avugwa?  Ubwo Leta ya Kagame iteza imbere ideologie ya genocide y'abatutsi ikaba inarwanya ko amoko atavugwa mu  Rwanda, ibi birasobanura ko nta mututsi ukiba mu Rwanda, ko bose bishwe muri genocide.

Nidukomeza gusuzugura iyi propagande na ideologie ya genocide y'abatutsi ishyizwe imbere na Kagame, bizatugirira ingaruka ndende nkuko propaganda y'akazu ikomeza kuzigirira  abashakishwa ko ari aba genocidaires  harimo n'iterabwoba ry'abandi banyarwanda bashaka ko politike yahinduka mu Rwanda.  Propagande ya genocide y'abatutsi iriho ubu niyo kwemeza ko umututsi agomba gutegeka ubuzira herezo.

 


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.