Pages

Wednesday 27 May 2020

Fw: [fondationbanyarwanda] Rwanda: Impuruza. Dore aho u Rwanda rwerekera niba ntawe ufashije Rubanda kwirwanaho.



 

Rwanda: Impuruza. Dore aho u Rwanda rwerekera niba ntawe ufashije Rubanda kwirwanaho.

Umwimere w'iyi nyandiko ufite umutwe ugira uti:  "Intabaza yerekana aho u Rwanda rwagana abarwanya ingoma mpotozi ya FPR Inkotanyi batereranye rubanda". Mu rwego rwo kubwira Rubanda ko na rwo rwifitemo imbaraga, kandi rukaba rugomba gutanga umusanzu warwo, twahisemo guhindura umutwe tuwita : "Impuruza. Dore aho u Rwanda rwerekera niba ntawe ufashije Rubanda kwirwanaho". Turashimira abayitugejejeho kandi turahamagarira abasomyi gutanga ibitekerezo byabo uko babyumva nk'umusanzu wo kubaka igihugu kizira umunabi. 

Duhereye ku mateka y'igihugu cyacu, hari ibimenyetso bigaragara byerakana ko niba nta gihindutse mu maguru mashya, abanyarwanda bashobora kwibona mu bintu byibutsa imyaka ya 1959-1961, n'imyaka ya 1990-1994.

Kuva aho umwami Mutara III Rudahigwa yangiye guha agaciro ibitekerezo yari yagejejweho n'impirimbanyi za demokarasi byari bikubiye mu nyandiko izwi ku izina rya "Manifeste des Bahutu" yerekanaga akarengane abenegihugu barimo, Kigeri V Ndahindurwa wamusimbuye mu mwaka w'1959 akadukana ahubwo urugomo rwo kwica izo mpirimbanyi, byarangiye byose ubwami buciwe, hashingwa Repubulika.

Repubulika imaze gushingwa, abatarishimiye ishingwa ryayo bahunze igihugu ndetse barema n'umutwe w'ingabo wo kurwanya iyo Repubulika uzwi ku izina "Inyenzi". Igihe ubutegetsi bwa Repubulika bwari buri mu biganza by'impirimbanyi zishyize hamwe, bwabashije gukumira ibitero by'inyenzi.

Nyuma y'imyaka 25 u Rwanda rubonye ubwigenge, bamwe mu bahunze igihugu mu myaka ya 1959-1961 bavuguruye ishyaka ryari irya Kigeri V Ndahindurwa baryita RANU, ari na ryo ryaje guhinduka FPR Inkotanyi ubwo bateraga u Rwanda mu mwaka
w'1990.

Intambara y'Inkotanyi zishaka gufata no kwiharira ubutegetsi mu Rwanda kuva mu Ukwakira 1990 kugeza 1994 yaranzwe n'ibi bikurikira:
● Ubwumvikane buke mu bari imbere mu gihugu cyane cyane nyuma y'aho amashyaka menshi yemerewe;
● Ingorane z'ubutegetsi bwa Habyarimana zo kurwana intambara ebyiri icyarimwe: iy'amasasu n'iya demokarasi;
● Ubufatanye hagati y'abateye u Rwanda na ba mpatsibihugu bashakaga ko inyungu zabo mu karere zakwitabwaho kurushaho;
● Ibikorwa by'iterabwoba mu gihugu n'urugomo byakozwe na FPR Inkotanyi hagamijwe gutera ubwoba abanyarwanda muri rusange n'abanyapolitiki by'unwihariko;

Report this ad

● Iyicwa rya bamwe mu banyapolitiki b'abanyarwanda ryashojwe n'iyicwa rya Perezida Habyarimana kuya 6 Mata 1994 hagamijwe gushyira igihugu mu kangaratete kugira ngo FPR Inkotanyi ishobore gufata ubutegetsi nta nkomyi.

Kuva Inkotanyi zafata ubutegetsi i Kigali muri Nyakanga 1994, ntizahwemye gukora ibikorwa by'iterabwoba, haba mu gihugu imbere ndetse no hanze, zica abo zibona bose bazibangamiye kubera ibitekerezo byabo byo kubanisha abanyarwanda mu mahoro n'ubwumvikane.

Uretse kwica zakomeje n'ibikorwa byo gufunga inzirakarengane ziziziza gutekereza ku
buryo bunyuranye n'ubw'Inkotanyi.
Nko mu gihe bicaga Gapyisi Emmanuel (18.05.1993) wahamagariraga abanyarwanda bari imbere mu gihugu gushyira hamwe ngo bivune FPR Inkotanyi yari yabashoye mu ntambara bakicana ari abavandimwe, ni ko bishe umuhanzi Kizito Mihigo (17.02.2020) wahamagariraga abanyarwanda bose kwiyunga nyabyo kugira ngo babashe guhangana n'ibibazo baterwa n'ubutegetsi bubi.

Uko Mbonyumutwa Dominiko yakubiswe muri 1959, ba Secyugu na ba Mukwiye bakicwa, niko ubu abayoboke b'amashyaka arwanya FPR Inkotanyi bicwa cyangwa bakagaraguzwa agati.
Nk'uko ihohoterwa ryakorewe Mbonyumutwa Dominiko n'iyicwa ry'abarwanashyaka byatumye ubwami buseswa hakavuka Repubulika;
Nk'uko kandi iyicwa rya ba Gapyisi Emmanuel (MDR, perezida wa komisiyo y'iteganyamigambi), Rwambuka Fideli (MRND, Burugumesitiri wa komini Kanzenze), Gatabazi Felisiyani (PSD, Minisitiri w'ibikorwa bya Leta), Bucyana Martini (CDR, Perezida w'ishyaka) na Perezida Habyarimana n'abo bari kumwe mu ndege byatumye abanyarwanda bicwa ari benshi bitari ngombwa;

Ihohoterwa rikomeje ry'abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR Inkotanyi n'iyicwarubozo rya bamwe muri bo bishobora gutuma igihugu kijya mu ijoro ry'icuraburindi risumba iryakigwiriye muri 1994.

Dukurikije iyi mikorere yaranze abarunari ikaba ubu iranga FPR Inkotanyi, yo kwanga ko abanyarwanda bakumvikana bakareshya imbere y'amategeko;

Report this ad

Tuzirikanye urugomo rukabije ruyiranga ubu rugaragarira mu kugaraguza agati madamu Ingabire Victoire, Me Ntaganda Bernard n'abandi banyapolitiki no kwica abayoboke b'amashyaka atavuga rumwe na FPR Inkotanyi;

Ni ngombwa ko abanyarwanda badakomeza kuba ba Bwoba, Ntibindeba ahubwo bagashishikazwa no kurengera igihugu cyabo n'uburenganzira bwabo busesuye.

Ibi byakorwa gute rero?
1. Gushyigikira birushijeho no gushingana Madamu Ingabire Victoire, Me Ntaganda Bernard, n'izindi mpirimbanyi za demokarasi ziri mu Rwanda mu buryo butaziguye;
2. Gushira ubwoba no gutinyuka gushyigikira ku mugaragaro amashyaka arwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda no kwanga gukomeza kogerwaho uburimiro n'abambari b'ingoma mpotozi;
3. Abaharanira ko uburyo igihugu kiyobowe bwahinduka neza mu buryo buboneye abanyarwanda bose bakore ibikorwa bateganyije batagombye gutegereza ibikorwa bigayitse bya FPR, mu gihe ibi byaba bibaye, bo bakabyamagana bivuye inyuma;
4. Abarwanya ingoma mpotozi ya FPR bakurikiza umurongo wa politiki ushyira imbere inyungu za rubanda bakwiye kwikusanya bidatinze bagahuza ingufu zabo;
5. Kwiga uburyo abakeka ko baremewe gutegeka mu Rwanda batitaye ku nyungu za rubanda bataba imbogamizi mu kubahiriza inyungu z'abanyarwanda bose muri rusange, ahubwo bakumva ko uburenganzira bafite mu gihugu babunganya n'abandi banyarwanda;
6. Kuzirikana ko impinduka mu Rwanda ishoboka ari uko abanyarwanda ubwabo babishatse kandi bakabikora, inkunga y'abanyamahanga ikaba gusa yaza ibunganira kuko "Akimuhana kaza imvura ihise".

Bikozwe ku ya 24 Gicurasi 2020 na:
Maniragena Valensi
Nzeyimana Ambrozi

Ambrozi_Valensi



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###
__._,_.___


__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.