Ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda buratangaza ko Prof. James McWha wari umuyobozi wungirije (Vice Chancellor) wa Kaminuza y'u Rwanda yanditse asaba ko azahagarika aka kazi muri Kanama 2015 kubera impamvu z'uburwayi.
Prof. McWha avuga ko yishimiye kuyobora gahunda yo gushyiraho Kaminuza imwe y'u Rwanda, ifitiye akamaro kanini Abanyarwanda n'igihugu muri rusange kuko abayirangizamo aribo bayobozi b'ejo hazaza h'u Rwanda.
Pudence Rubingisa, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuyobozi n'imari muri Kaminuza y'u Rwanda yatangaje ko igenda rya Prof. McWha ryatewe n'uburwayi bumukomereye, gusa ngo rikaba rinahurirana n'uko amasezerano ye yari kuzarangira mu kwezi k'Ukwakira 2015.
Ati "Tugiye gutangira gushakisha uwamusimbura,…mu gihe gisigaye azaba amumenyereza ubundi abone kugenda."
Mu nshingano zikomeye yari afite kandi zimwe zisa n'izirimo kugenda zishinga imizi harimo amashuri makuru na Kaminuza za Leta muri Kaminuza imwe, ubu ifte amashuri ayishamikiyeho atandatu n'abanyeshuri basaga ibihumbi 32.
Yagombaga kandi kongera ireme ry'uburezi butangwa muri za kaminuza, gushyiraho uburyo bumwe bwo kwakira abanyeshuri no kugenzura imyigire yabo, gukurikirana no guteza imbere imyigishirize n'abarimu, gushyiraho ingengo y'imari imwe, gushimangira imiyoborere myiza muri za kaminuza n'ibindi.
Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda wungirije yasezeye
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.