Pages

Thursday, 28 May 2020

Fw: [haguruka] RWANDA: AMAVU N’AMAVUKO Y’IJAMBO INTERAHAMWE



BANA TUGANIRE UYU MWANYA NI UWANYU IGICE CYA 9 : UYU MUNSI NDABASANGIZA AMAVU N'AMAVUKO Y'IJAMBO INTERAHAMWE

ok

Uyu munsi ndabasangiza Amavu n'amavuko y'ijambo (INTERA-HAMWE). Dukwiye kwimenya tukanamenyana ndetse tukamenya n'amateka yacu.. Bityo tukabasha kurwana no kurwanya abayandika uko bishakiye kubera inyungu zabo bwite cg za politique.

Ubu iyo uvuze INTERA-HAMWE umuhutu wese yiyumvamo kandi muburyo bubi kuko iri zina ryiza ryandujwe n'agatsiko k'abatutsi karyinjiriye kagakora ibara mu Rda.

Ibi byemezwa na bwana Tito Rutaremara, umucurabwenge wa FPR wemeje ko mbere ya 1994 FPR yari ifite abacengazi 5 cg barenga muri buri serire.

Abakiri bato baziko INTERA-HAMWE arizo zishe imbaga y'abanyarwanda ariko siko biri. Ariya magufa abana babona cg berekwa hirya no hino mu nzibutso  mubyukuri yahoze ari abantu bazima. Ibi bigerekwa ku Nterahamwe rero hari byinshi bihishe.

Abakuru bafashwe umunwa na Gereza cg ubushinjacyaha bushinja gupfobya no guhakana Génocide uwo ariwe wese uvuze ukuri kubyabaye bityo ikinyoma kiranurwa ukuri kuranyagirwa. Ariko bitinde bitebuke ukuri kuzanabamwaza.

Dore uko byagenze kugirango INTERA-HAMWE zivuke zibeho mu Rda. Mu 1991, Urwanda rwari rumaze umwaka 1 mu ntambara rwarwanaga na FPR inkotanyi yari ishyigikiwe n'igihugu cya Uganda ariko byose bifashwa n'ibihugu bya rutura byashakaga gufata Urwanda na Zaïre ubu yitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

Ibi bihugu byahatiye leta y'Urwanda kujya mumashyaka menshi kuko kuri FPR n'ibyitso byayo byitwazaga ko kuba Urwanda rwarayoborwaga n'ishyaka rimwe rya MRND ryari Ishyano rikomeye. Juvenal Habyarimana wari umunyamahoro urwo rwitwazo arukuraho amashyaka menshi arayemera ni uko mu 1991 amashyaka menshi aravuka mu Rda.

Amashyaka yaje mubyukuri arwanya MRND bikomeye ndetse kurenza uko FPR yayirwanyaga.  Ntibyatinze mitingi cg kwiyamamaza kw'amashya bitangiye muburyo bwo gushakisha abarwanashyaka imvururu ziratangira, abayoboke ba MRND batangira kujya bahohoterwa, gukubitwa, gusenyerwa no kwicwa mubyo amashyaka yitaga kubabohoza.

Amashyaka MDR, PL, PSD yishyize hamwe, urubyiruko rwayo nirwo rwakoraga ibyo kurandura amabendera ya MRND aho amanitse bakazamura ayabo. Ibi bintu byateje umutekano mukeya cyane. Ikibi kiruta byose ni uko MRND yakoreshaga mitingi (meeting)  urwo rubyiruko rugaca imihanda rugatega imodoka rukazimenagura no gukubita abajyayo bose.

Ibi byarakozwe hose mugihugu ninabyo byatumye hatekerezwa uko na MRND yagira urwayo rubyiruko rwajya ruhangana nizo nyanga-birama maze kuko nabo bari bafite amazina MRND nayo urwayo irwita INTERA-HAMWE.

Mbibutse ko urubyiruko rwa MDR rwitwaga J.D.R Inkuba, urwa PSD rwitwaga Abakombozi,  urwa PL ntabwo rwo nibuka uko rwitwaga uwibuka anyibutse. Gahunda y'intera-hamwe yari iyo Guhangana n'abamanura amabendera ya MRND no kurwanya iryo bohozwa ryasenyeraga abayoboke babo no kurwana n'ababurizamo inama za MRND. Ng'uko uko bashatse Impuza-nkano y'ibitenge batozwa Kungufu cg Kalate.  INTERA-HAMWE zifatanyije n'IMPUZA-MUGAMBI za CDR ya Nyakwigendera Bucyana Martin wiciwe i BUTARE nizo nyangabirama za MDR, PL,PSD kumanywa y'ihangu ahitwa IMBAZI mukagambane ka Faustin Twagiramungu ntabwo zigeze zitozwa kwica abatutsi cga abataravugaga rumwe na MRND. Ibi rwose ndabisubiramo ntabwo kwica byari muri mission y'Interahamwe ndetse n'amatangazo yazo n'ubu aracyariho zarwanyaga ubwicanyi ndetse n'abakomando b'Inkotanyi za Tito Rutarimara zabavuzeho.

INTERA-HAMWE zarakoze kuko zari inyuma y'Inzira-bwoba mu rugamba rwose kugeza ubwo FPR ifashe igihugu. INTERA-HAMWE zaratinyitse cyane kuko zaterwaga amabuye n'amacumu zikayasama, gusa nazo zaje Gucengerwa na FPR kuko umuyobozi wazo kurwego rw'igihugu yari umututsi bityo yinjizamo n'inyenzi ibintu birivanga. Na Tito Rutarimara arabyemez ko Inkotanyi zari mu mashyaka yose ndetse ngo na bamwe (abacomando b'inkotanyi) bagendaga bakora bya bindi (ubwicanyi) Tito yemeza ko bari ababo bari babazi

Indege yari itwaye nyakwigendera Habyarimana Juvenal na mugenzi we Ntaryamira Cyprien president w'Uburundi imaze guhanurwa n'inkotanyi, amashyaka ya MDR, PL,PSD yagize ubwoba cyane, rwa rubyiruko rwayo  rwigaragaje nk'umwanzi rutekereza ko bizarukoraho maze bose bihindura INTERA-HAMWE mumyambaro yazo bivanga na bya byitso (abacomando ba FPR) Tito avuga maze birara mu batutsi b'inzira-karengane babizi kandi babishaka kugira ngo baharabike ubutegetsi bwa Habyarimana kandi iyo ntego 100% bayigezeho kuko hahise hahagarikwa ko Urwanda rwongera kugura Intwaro ni uko FPR yifatira ubutegetsi.

Sinjye wahera hahera FPR n'ibyitso byayo. INTERA-HAMWE n'IMPUZA-MUGAMBI ni amazina mu by'ukuri ajya gusa kuko yose ni ayahamagariraga abanyarwanda kudatatanyiriza imbaraga mubyatuma batakaza igihugu ninayo mpamvu FPR bose ibanga urunuka.

Abanyarwanda banze kumva iyo mpuruza rero biba uko byabaye ariko ngo umwana wanze kumvira se na nyina ngo yumvira iki bavandi ??

Niho turi none mushinyirize ababigizemo uruhari ntimukiganyire

Ndindabahizi Jean Michail



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###
__._,_.___


__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.