Urugero ( exemple) y'urwo Abagaragu /Hutu de Service bapfuye mu butegetsi bw'Inkotanyi.
| | Intambara yo muri DR Congo: EAC isaba inagurwa ry'inzira y'ibiganiro - B...Aba bategetsi bari bari mu nama ya EAC bavuga ko inzira nyayo yoshikana ku mahoro n'umutekano birama mu karere a... |
|
|
" Aho kuba IMBWA ( Hutu de service) waba IMVA ( wapfa)"!
Abakurikiye iby'iyo nama y'i Zanzibar batangajwe kandi basetwa n'ukuntu General James Kabarebe yacungaga Ministre we Olivier Nduhundirehe. Haba mu ndoro, mu mvugo... Kabarebe yabaga amuri hejuru ngo amenye uwo barebana cyangwa icyo bavugana.
Yewe no ngo niyo Nduhungirehe yajyaga muri toilettes, Kabareba yabaga amuriho ngo amenye uwo bahuye cyangwa baba bavuganye. Mu nama cyangwa mu mibonano yihariye, rimwe na rimwe iyo Olivier Nduhungireha yatangiraga gusubiza mu Gifaransa, General yahitaga amutwama amubwira ko agomba kuvuga mu Cyongeleza cyangwa mu Kinyarwanda. Bityo kugira ngo amenye ibyo atangaza dore ko Kabarebe atumva namba Igifaransa.
Ibyo byose kandi bikaba byarabaye mu ruhame mugihe Olivier Nduhungirehe byitwa ko ariwe ukuriye James Kabarebe kuko Nduhungirehe yitwa Ministre w'Ububanyi n'Amahanga ( Minaffet Full) mugihe Kabarebe yitwa Umunyamabanga wa Leta muli iyo Ministere( Minister of State).
Ariko kubazi imikorere ya Leta ya FPR Inkotanyi iyobowe na Kagame, ibyo ntibyabatangaza. Birazwi ko Umuhutu wese ushyirwa mu mwanya w'ubutegetsi muri iyo Leta kuva kuri President wa Republika kugeza kuri Gitifu, nta bubasha n'inshingano bijyanye n'uwo mwanya aba afite. Byose biba bifitwe n'Abatutsi bitwa ko bamwungirije. We rero aba ari " Hutu de service" bivuze Umugaragu gusa!
Kubera ko Olivier Nduhungirehe ari Umuhutu w'umwuzukuru wa Ngurube ukomoka i Butare ni Hutu de Service muli iriya Minaffet bamwitirira. Boss we ni General Kabarebe, kandi agafatwa gutyo ku mukozi wese w'Umututsi muli iyo Ministere. Yaba Planton cyanwa Chauffeur iyo ari Umututsi afatako Olivier Nduhungirehe ari umugaragu we muli ministere. Bityo umututsi akaba afite ububasha n'uburenganzira bwo kumusuzugura no kumupfobya yemwe no mu ruhame.
Ibyabaye rero kuri Olivier Nduhungirehe i Zanzibar ntawe byatangaza kuko nibwo buzima bwa ba Hutu de Service b'Inkotanyi nka ba Edouard Ngirente (bita Nsinye nte?), umuhutu wo mu Bumbogo, na ba Juvenal Malizamunda umutebo wo ku Gikongoro.
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.