Pages

Friday, 1 March 2013

Rubavu: arashinjwa kwamagana mutuel de santé


Rubavu: arashinjwa kwamagana mutuel de santé

Hashize 1 day Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 27/02/2013 . Yashyizwe ku rubuga na    ·   Ibitekerezo 22
Maniragaba Robert afungiye kuri station ya Police ya Kanzenze mu karere ka Rubavu aho akurikiranyweho kwamagana gahunda ya Leta y'ubwisungane mu buzima aho yahamagariye abaturage kudatanga umusanzu w'ubu bwishingizi.
Maniragaba Robert mu maboko ya Polisi arasabwa kurenganurwa
Maniragaba Robert mu maboko ya Polisi arasabwa kurenganurwa
Uyu musore wiga muri Kaminuza ya InKivu yo muri Congo Kinshasa mu mujyi wa Goma, kuwa kabiri tariki 26 Gashyantare yamaganye abakozi ba komisiyo yo gushishikariza abaturage gufata ubwishingizi mu buzima nkuko abiregwa n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Kanama.
Ubwo abo bakozi bageraga mu kagari ka Kanyefurwe bashishikariza abaturage gutanga umusanzu w'ubwisungane, Maniragaba ngo yamaganye ibyo barimo abwira rubanda ko ibyo babwirwa ntacyo bimaze.
Uyu musore ngo yabwiraga abaturage ko badakwiye gufata mutuel ndetse ko bakwiye kumureberaho ntibayifate.
Ubuyobozi bw'Umurenge bumurega kandi kurwanya abakozi b'iyo komisiyo ubwo bageragezaga kumubuza kwamagana gahunda y'ubwisungane mu kwivuza.
Ibi bikaba ari  ibigaragara mu ibaruwa y'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kanama Sebikari Munyanganizi Jean.
Maniragaba Robert aganira n'Umuseke.com kuri station ya Polisi aho afungiye, yavuze ko ibyo bamurega abeshyrwa.
Yemeje ko ibyo yamaganye ari uburyo aboherejwe bakoreshaga babwira abaturage gutanga umusanzu w'uwbisungane mu kwivuza maze ngo bahera aho bamushinja ko yamaganye gahunda ya Leta.
Ati " njyewe nkwiye kurenganurwa kuko sinamagana mutuel kuko nzi ibyiza byayo, icyo napfuye n'abo bagabo ni uburyo bakagamo abaturage umusanzu wa mutuel."
Umwe mu baturage twaganiriye wari aho ubwo abo bakozi bashwanaga na Maniragaba, yadutangarije ko abo bakozi batse Maniragaba mutuel ye n'iz'abakozi be, maze ngo babona batangiye guterana amagambo.
Supt Mwiseneza Urbin umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko bari gukurukirana ikibazo cya Maniragaba ngo bamenye neza ukuri kwabyo.
Supt Mwiseneza yatubwiye ko aboneraho kubeshyuza inkuru yaciye kuri Radio mpuzamahanga ya BBC ivuga ko Polisi yafunze abaturage badafite ubwisungane mu kwivuza ko ibyo bitabayeho.
Mutuel de santé, nubwo ari ingirakamaro kuri buri munyarwanda ariko ngo kuyifata ni uburenganzira ntabwo ari agahato ko ntawe polisi yafunga ngo ni uko nta mutuel agira.
Mu mirenge yose igize akarere ka Rubavu hashize icyumweru abayituye bakangurirwa gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Maisha Patrick
UMUSEKE.COM

Rwanda: Noneho abatitwaje ikarita yo kwivuza n’abatarashoboye kuyigura basigaye bafatwa bagafungwa


Agashya mu butegetsi bwa Kagame : Noneho abatitwaje ikarita yo kwivuza n'abatarashoboye kuyigura basigaye bafatwa bagafungwa

Polisi y'igihugu iherutse gufunga abaturage benshi bo mu cyahoze ari Gisenyi , ibakuye mu isoko rya Mahoko ibaziza gusa ko badafite amakarita yo kwivuza yitwa «mutuelle de santé»
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko ejo mu isoko rya Mahoko, ho mu Karere ka Rubavu, habaye umukwabu wakozwe na polisi y'igihugu, ibifashijwemo na Lokodifensi. Uyu mukwabu ngo wari ugamije guhigisha uruhindu abadafite amakarita yo kwivuza yitwa «mutuelle de santé» mu rurimi rw'igifaransa.
Abafashwe barimo abakecuru, abasaza, abagore n'abana, bari bibagiriwe mu rugo amakarita yabo, n'abandi batari barashoboye kuyagura kubera ko ikarita yo kwivuza mu Rwanda, yaguraga igihumbi kimwe cy'u Rwanda, ubu isigaye igura umugabo igasiba undi; igeze ku bihumbi bitatu by'u Rwanda. Aya mafaranga akaba adashobora kubonwa n'uwo ari we wese mu gihugu, cyane cyane ko mu rugo rugizwe wenda n'abantu icumi, buri wese agomba gutanga ayo mafaranga kugirango ashobore kwivuza igihe yarwaye.
Umwe mu baturage bo muri Mahoko bavuganye n'Umuvugizi, akaba atarashatse ko izina rye rishyirwa ahagaragara kubera impamvu z'umutekano we, yadutangarije ibyerekeranye n'iryo fatwa ry'abaturage bo mu Karere ka Rubavu : «Noneho ibyatubayeho byatuyobeye. Byenda kumera nk'ibyo muri 98 ubwo ingabo za FPR zazindukiraga muri iri soko rya Mahoko, zikica abantu batagira ingano, zibaziza ko ngo bari abacengezi. Icyo gihe zarashe umugenda abakecuru, abasaza, abana n'abagore b'intege nke, n'abari bahungiye mu buvumo bwa hano muri Kanama, zibasangayo, zibacucumiramo».
Undi wavuganye n'Umuvugizi uvuka muri ako karere k'Ubugoyi, na we yagize, ati : «Ibi ntitwari tubimenyereye ko abatitwaje ikarita ya «mutuelle de santé» bafatwa bagafungwa nk'aho ari ikindi cyaha bakoze. Ubundi ubutegetsi busanzwe buduhatira kwishyura iyi karita yo kwivuza, uyafite akayatanga ku bushake, utayafite akazaba ayashaka, kuko byari biri mu nyungu ze zo kwivuza igihe yarwaye. Kubihatirwa byari biriho, ariko byasaga nk'aho bitarimo agahato cyane nk'ako twabonye muri iki gitondo, ubwo Lokodifensi na polisi bari bashoreye abantu benshi kubera ko ngo nta «mutuelle» bari bitwaje».
Ikarita ya «mutuelle de santé», yatangiye igurishwa amafaranga igihumbi (1000) cy'amanyarwanda, ubu igeze kuri bitatu (3000) by'u Rwanda. Aya mafaranga kuyabona bisigaye bitorohera abaturage, kubera ko imiryango nyarwanda myinshi ibaho mu bukene bukabije. Aho abaturage benshi bakuraga agafaranga hari mu bihingwa byabo, ariko aho ubutegetsi bubahatiye guhinga ibyo bushaka, bitabazanira umusaruro nk'uwo bari basanganywe, barushijeho gukena ku buryo no kubona ibibatunga bihagije bisigaye ari ikindi kibazo. Umuturage wo muri aka Karere ka Rubavu, kari gasanzwe gakungahaye cyane ku gihingwa cy'ibirayi, na we yadutangarije ko «abenshi bahatuye batunzwe no kujya guca inshuro muri Kongo-Kinshasa, ihana imbibi n'icyahoze ari perefegitura ya Gisenyi».
Ikindi nuko, nubwo ubutegetsi bwa FPR buhatira buri wese gutunga iyi karita, abaturage bagaragaje ko ntacyo ibamariye kubera ko itabafasha kwivuza indwara zikomeye, zisaba imiti ihenze cyane. Ngo hari n'ubwo abagore bajya kubyara babura ayo kwishyura ibitaro bakabifungirwa mo kugeza bishyuye, n'ubwo iyo karita baba bayitwaje. Icyagaragaye ku bayivurizaho, ngo nuko ibafasha gusa kwisuzumisha ku mavuriro matoya no kubona imiti ya malariya, ibikomere byoroshye, inkorora, ariko indwara zikomeye nk'igituntu cy'igikatu, sida, iz'impiswi n'izo mu nda ndetse n'iz'ubuhumekero, abazirwaye iyi karita ikaba ngo ntacyo ibibafashaho.
Ikigaragarira buri muturage, ariko adatinyuka kugira icyo akivugaho kubera gutinya kwitwa umwanzi w'igihugu, kikaba ari uko ubutegetsi bwa FPR ari uburyo bw'inzira y'ubusamo bwabonye bwo gukama rubanda n'uduke rwari rufite, kuko niba u Rwanda rutuwe na miliyoni icumi z'abaturage, bashyirwaho agahato ko buri wese agomba gusora ibihumbi bitatu by'u Rwanda, bingana na miliyari 30 buri mezi atandatu, hakiyongeraho andi yiswe «Agaciro Development Fund», na yo abaturage bishyuzwa ku gahato, nta karengane karenze akongako.
Nibutse ko iyi karita ya «mutuelle de santé» imara amezi atandatu gusa ikaba icyuye igihe, nyuma y'aya mezi buri muturage akaba agomba kongera gutanga ibindi bihumbi bitatu kugirango ashobore kwivuza za ndwara zirimo malariya, inkorora n'ibicurane, n'ibikomere byoroshye bitarimo wenda nko kugongwa n'imodoka cyangwa izindi mpanuka zo mu mihanda.
N'ubwo buri munyarwanda asabwa kwishyura iyi karita ya «mutuelle de santé» kandi, ntibibuza na none ko abifite bigurira imiti, abatoni b'ubutegetsi bakishyurirwa amatike yo kujya kwivuza mu mahanga, bishyurirwa byose, mu gihe wa muturage mwene Ngofero ukamwa n'ayo atinjije, adafite uburenganzira bwo kwivuza no mu bitaro bikomeye byo mu gihugu nka «CHK» cyangwa «Roi Fayçal», akoresheje iyi karita y'ubwishingizi.
Amiel Nkuliza, Sweden.

DRC: Runiga yakuwe ku buyobozi bwa M23


DRC: Runiga yakuwe ku buyobozi bwa M23

Ibiherutse kuvugururwa: 28 ukwa kabiri, 2013 - 14:14 GMT
Makenga na Runiga
Umutwe urwanya ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, M23 wirukanye umuyobozi wa politike wawo, Jean Marie Runiga.
Mw'itangazo ryasohowe, uyu mutwe wa M23 urarega Runiga ubugambanyi.
Ngo yazanye amacakubiri mu ngabo zabo, azana General Bosco Ntaganda, uwo bise bwa mbere umwanzi wabo, mu gace bayobora, amuha amafaranga yo gushyira abantu mu gisirikare cye.
Jean Marie Runiga kandi bamurega kuba ataragaragaje ubushobozi bwo kuyobora umutwe wa M23.
M23 ivuga ko ibyo byose Jean Marie Runiga yabyiyemereye.
Ubu rero Jean Marie Runiga yasimbuwe by'agateganyo na Brigadier General Sultan Makenga warusanzwe amwungirije mu rwego rwa politike.
Ariko uruhande rushyigikiye Runiga ruravuga ko ahubwo Makenga ariwe wakuwe k'ubuyobozi bw'ingabo.
Ngo icyemezo cyo gukuraho Runiga, Makenga yagifashe wenyine.
Colonel Seraphin Mirindi uvuga ko ariwe muvugizi mushya w'umutwe wa M23 avuga ko barega General Makenga kutayobora neza ingabo no kunyuruza umutungo w'umutwe wabo.
Colonel Mirindi kandi avuga ko Makenga bamurega kugirana amasezerano na leta ya Congo atagishije abandi inama.

USA: Kerry yahaye inkunga inyeshyamba zo muri Syria


US: Kerry yahaye inkunga inyeshyamba zo muri Syria

Ibiherutse kuvugururwa: 28 ukwa kabiri, 2013 - 13:55 GMT
John Kerry
Umushikiranganji w'imibano n'amahanga w'Amerika John Kerry yavuze ko azaha abarwanya ubutegetsi muri Syria imfashanyo y'amadollar y'Amerika agera kuri miliyoni mirongo itandatu.
N'ubwa mbere Amerika izaba ifashije izo nyeshyamba mu buryo butaziguye.
Umunyamakuru wa BBC yavuze ko ibyo bizaba ari amahinduka akomeye muri politike y'Amerika ku kibazo cya Syria.
Iyo mfashanyo ariko n'igenewe abaturage bari mu karere izo nyeshyamba zicungera, irimo ibiribwa n'imiti, nta ntwaro zirimo.
Iyo nkuko John Kerry ayitanze amaze guhura n'umurwi wiyise abakunzi ba Syria, mu nama yabereye i Roma mu Butaliyani.
Umuyobozi w'abarwanya ubutegetsi bwa Syria, Moaz al-Khatib, yavuze ko akomeje kurakazwa no kudahabwa inkunga ya gisirikare.

Thursday, 28 February 2013

Re: *DHR* Kagame naturalises Tanzanian, appoints him Cabinet minister

Igihe kirageze ko Kagame ava ku  butegetsi. Imyaka yose amaze ategeka, yari yaritaye ku kwishyura abamufashije kurwana intambara abaha imyanya, contaro z'akazi  n'ubucuruzi. Abo ni UK, Uganda, US, Tanzania.  Abo banyamahanga  cyane cyane Abagande  baraje abakozi bari basanzwe bakora mu Rwanda barirukanwa harimo ni abarimu, abenshi baziraga ko bavuga igifaransa. None igihe kirageze ko ibintu bihinduka abanyarwanda ntibakomeze husimburwa n'abanyamahanga.



From: agnesmurebwayire <agnesmurebwayire@yahoo.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Thursday, 28 February 2013, 7:42
Subject: *DHR* Kagame naturalises Tanzanian, appoints him Cabinet minister

 


The Citizen/africareview.com, February 28, 2013

"President Paul Kagame of Rwanda has appointed a professor of Tanzanian origin, Silas Lwakabamba, as his minister for Infrastructure in Cabinet changes announced Tuesday.

According to information obtained from The Citizen sources in Rwanda, Mr Kagame has been impressed by Prof Lwakabamba's performance in previous posts he has held.
The don was also granted Rwandese nationality.

The paper's source said Rwandese have praised their head of state for putting interests of Rwanda first when appointing Prof Lwakabamba.

"The people here in Kigali have commended the appointment and they praise President Kagame...I have not heard anyone complain on the origin or nationality of the appointed minister," said the source who could not be named.

Born and educated in Tanzania, Prof Lwakabamba trained in engineering at the University of Leeds in the UK. After graduating with a BSc (1971) and a PhD (1975) in Mechanical Engineering, he returned to Tanzania to join the staff of the Faculty of Engineering, which had just started at the University of Dar es Salaam.

He progressed rapidly through the ranks and attained his professorship in 1981, gaining managerial experience along the way. He became Head of Department, Associate Dean, and eventually Dean of the Faculty of Engineering.

In 1985, Prof Lwakabamba joined the UN- sponsored African Regional Centre for Engineering Design and Manufacturing based in Nigeria, as a founding Director of Training and Extension Services..."

http://www.africareview.com//News/Kagame-naturalises-Tanzanian-appoints-him-key-minister/-/979180/1706876/-/buapcnz/-/index.html?relative=true#

__._

Rwanda: Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali bya Kigali byirukanye bamwe mu bakozi


Iryavuzwe riratashye: Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali bya Kigali binaniwe kugera ku nshingano zabyo none byirukanye bamwe mu bakozi

février 27th, 2013 by rwanda-in-liberation

king-faisal.jpg

Nk'uko twigeze kubabwira kenshi ko Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali bya Kigali bifite ibibazo bikomeye by'imikorere ku buryo byananiwe kugera ku nshingano zabyo ndetse tunababwira ko byitegura kwirukana bamwe mu bakozi babyo badashakwa muri ibyo bitaro ariko bikanyuzwa mu nzira zo kuvuga ko badakora neza, kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu taliki 27 Gashyantara 2013 inkuru yabaye impamo kuko minisitiri w'intebe Pierre Damien Habumuremyi ari kumwe na minisitiri w'abakozi ba leta n'umurimo Anastase Murekezi batangarije abakozi b'ibyo bitaro ko bigiye kwigenga 100% (bivuze kwigenga kuri buri kintu cyose bitazongera kubona imfashanyo ya leta) ndetse hanirukanwa abakozi 80 kuko ngo batatanze umusaruro, abandi 26 bakaba bashubijwe minisiteri y'ubuzima.

N'ubwo tugikurikirana aya makuru ngo tumenye ibyihishe inyuma y'iki cyemezo turongera kumunyesha abakunzi n'abasomyi b'urubuga rwacu ko icyemezo nk'iki gishingiye mbere na mbere ku bibazo by'imikorere mibi ya FPR kuko kuva kera ibi bitaro byagiye bihindura gahunda ndetse binahindura n'amazina kugeza n'ubwo bihabwa abikorera bo mu mahanga birananirana bisubizwa muri leta none nayo irabijugunye ngo bigiye kwigenga 100%. Ikindi kigaragara ko ari imvano y'iki cyemezo ni ibibazo leta ya Kagame irimo kubera guhagarikirwa imfashanyo ku buryo itagishoboye gukomeza kubeshya ko ishobora kwirwanaho none ibonye inzira yo kwirukana abakozi nta mpaka ndetse abandi bashyirwa mu gihirahiro ngo bashubijwe minisiteri y'ubuzima.

Turacyakurikirana tunarushaho gusesengura ibijyanye n'iki cyemezo byose tukazabagezaho inkuru irambuye tumaze kubaza abantu batandukanye barimo n'abakozi birukanywe ndetse n'abakozi ba minisiteri y'ubuzima, tukazanababwira uburyo abakozi b'ibi bitaro cyane cyane abaganga (doctors) bakomeje kuva muri ibyo bitaro bajya kwishingira utuvuriro kuko babona nta gahunda ibi bitaro bifite ndetse nta n'icyo bishobora kubagezaho ndetse na minisiteri y'ubuzima bayibona nk'itagishoboye gukemura ibibazo by'ubuzima.

Twanabibutsa ko iki kibazo twigeze kukivugaho mu nyandiko yacu mu nkuru twanditse taliki 16 Kamena 2012 nyuma yaho gato taliki 21 umuyobozi wungirije wa kiriya kigo gishya Dr. Anita Asiimwe agakoresha inama abakozi b'ibitaro none inkuru ibaye impamo leta inaniwe kwita ku bakozi bayo ibajugunya hanze. Iyo nkuru yagiraga iti: Leta ya Kagame mu mayirabiri: Minisiteri zimwe na zimwe zatangiye kwikuraho inshingano zazo kubera ko nta bushobozi nyamara zikifashisha iterabwoba mu bakozi bari mu nshingano zayo  tukaba twarababwiye uburyo minisiteri y'ubuzima yashyize imbaraga mu gutera abakozi ubwoba ngo batazagira icyo bavuga. Ikaba yarakoresheje nk'uwitwa Murenzi Daniel ushinzwe ikoranabuhanga n'itumanaho muri iyo minisiteri wanagendaga avuga ko abakozi batari muri FPR badateze kongera kubona akazi muri icyo kigo gishya. Umuntu yakwibaza niba bariya magana abiri bose barasanze batari muri FPR.

Nanone iki kibazo twongeye kukivuga taliki 11 Nyakanga 2012 mu nkuru twise Imikorere y'Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali bya Kigali ibaye agatereranzamba aho twagize tuti: Muri iyi minsi haravugwa iby'ihinduranyamikorere cyangwa ihinduranyabakoresha ry'Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali bya Kigali (King Faisal Hospital of Kigali) aho minisiteri y'ubuzima ibinyujije ku mukoresha mushya w'ibyo bitaro yahaye iminsi ntarengwa mirongo itatu abakozi bakora muri ibyo bitaro ngo babe barangije kwandikira bundi bushya umukoresha bahawe mushya, amabaruwa asaba akazi. Uwo mukoresha mushya akaba ari icyo bise Rwanda Biomedical Center (RBC) iyobowe na Dr. Kayumba Pierre Claver akaba yungirijwe na Dr. Anita Asiimwe wanakoresheje inama abakozi bo mu bitaro by'Umwami Fayisali bya Kigali taliki 21 Kamena 2012 aho yasabye abakozi bose kongera kwandika amabaruwa basaba akazi bundi bushya. Kuri uyu wa mbere taliki  25 Gashyantare 2013 Dr. Anita Asiimwe akaba yaragizwe Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubuzima ushinzwe ubuzima n'ubuvuzi bw'ibanze

Tubibutse uko iyo baruwa yari iteye:

 

rbc.jpeg

Ubwanditsi

Wednesday, 27 February 2013

Rwanda: Abarwanashyaka ba PS IMMERAKURI bakomeje kwibasirwa

TANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU  N° 006/P.S.IMB/013
 
Mu gihe hirya no hino abarwanashyaka b'ishyaka PS Imberakuri bakomeje kwirukwaho n'abayobozi batandukanye bahatirwa kuva mu ishyaka bihitiyemo, abarwanashyaka bafungiye muri gereza nabo iterabwoba ndetse n'iyicwa rubozoi birabibasiye bikomeye.
Amakuru yatugezeho aturuka muri gereza ya Remera n'uko  kuwa 25/02/2013 mu masaha ya saa kumi (16h00) umumaneko witwa KURANGWA Innocent, umwe muri ba bandi tumenyereye bajyanwa muri gereza na twinshi, we akaba yiyita ko akomoka mu Gatenga ya Gikondo akaba kandi asanzwe yigisha karate muri iyo gereza, yafashe umunyamabanga uhora w'ishyaka ry'Imberakuri, Bwana Siliveri MWIZERWA ubu ufungiye muri iyo gereza kuva mu kwa karindwi 2010 maze si ukumuhondagura karahava.
Ibyo byabaye ubwo Mwizerwa yari avuye mu gikoni cy'iyi gereza gufata amazi, aribwo bamwiyenzagaho ngo yaje akererewe  gufata ayo mazi. Amakuru yatugezeho rero n'uko kuri ubu Bwana MWIZERWA ari muri koma muri gereza ku buryo aho umuryango we ubimenyeye kuri uyu wa 26.02.2013 wagiye kumureba ubuyobozi bwa gereza bukamwimana kubera uburyo amerewe nabi. Nyuma y'aho umuryango utashoboye kumubona, nibwo amakuru yatugezeho atubwira ko arembye cyane kuburyo yatangiye kunyara amaraso.
Ishyaka ry'Imberakuri rikaba rihangayikishijwe n'ubu bugome bw'irenga kamere bukomeje kuryibasira, ari nako butera akamo uwari we wese ubishoboye kugirango adufashe gutabariza Bwana Mwizerwa kugirango arenganurwe ashobore no kuvuzwa.
Tuboneyeho kandi kwamagana iyi ngeso mbi y'ubutegetsi yo kohereza izi ntasi ibeshya ko zifunzwe nyamara ahubwo yazihaye ubutumwa butandukanye burimo cyane cyane guhitana imfungwa Leta idashaka.
 
Bikorewe i Kigali kuwa 27/02/2013
Alexis BAKUNZIBAKE
Visi Perezida wa mbere.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.