Pages

Thursday 28 February 2013

Rwanda: Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali bya Kigali byirukanye bamwe mu bakozi


Iryavuzwe riratashye: Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali bya Kigali binaniwe kugera ku nshingano zabyo none byirukanye bamwe mu bakozi

février 27th, 2013 by rwanda-in-liberation

king-faisal.jpg

Nk'uko twigeze kubabwira kenshi ko Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali bya Kigali bifite ibibazo bikomeye by'imikorere ku buryo byananiwe kugera ku nshingano zabyo ndetse tunababwira ko byitegura kwirukana bamwe mu bakozi babyo badashakwa muri ibyo bitaro ariko bikanyuzwa mu nzira zo kuvuga ko badakora neza, kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu taliki 27 Gashyantara 2013 inkuru yabaye impamo kuko minisitiri w'intebe Pierre Damien Habumuremyi ari kumwe na minisitiri w'abakozi ba leta n'umurimo Anastase Murekezi batangarije abakozi b'ibyo bitaro ko bigiye kwigenga 100% (bivuze kwigenga kuri buri kintu cyose bitazongera kubona imfashanyo ya leta) ndetse hanirukanwa abakozi 80 kuko ngo batatanze umusaruro, abandi 26 bakaba bashubijwe minisiteri y'ubuzima.

N'ubwo tugikurikirana aya makuru ngo tumenye ibyihishe inyuma y'iki cyemezo turongera kumunyesha abakunzi n'abasomyi b'urubuga rwacu ko icyemezo nk'iki gishingiye mbere na mbere ku bibazo by'imikorere mibi ya FPR kuko kuva kera ibi bitaro byagiye bihindura gahunda ndetse binahindura n'amazina kugeza n'ubwo bihabwa abikorera bo mu mahanga birananirana bisubizwa muri leta none nayo irabijugunye ngo bigiye kwigenga 100%. Ikindi kigaragara ko ari imvano y'iki cyemezo ni ibibazo leta ya Kagame irimo kubera guhagarikirwa imfashanyo ku buryo itagishoboye gukomeza kubeshya ko ishobora kwirwanaho none ibonye inzira yo kwirukana abakozi nta mpaka ndetse abandi bashyirwa mu gihirahiro ngo bashubijwe minisiteri y'ubuzima.

Turacyakurikirana tunarushaho gusesengura ibijyanye n'iki cyemezo byose tukazabagezaho inkuru irambuye tumaze kubaza abantu batandukanye barimo n'abakozi birukanywe ndetse n'abakozi ba minisiteri y'ubuzima, tukazanababwira uburyo abakozi b'ibi bitaro cyane cyane abaganga (doctors) bakomeje kuva muri ibyo bitaro bajya kwishingira utuvuriro kuko babona nta gahunda ibi bitaro bifite ndetse nta n'icyo bishobora kubagezaho ndetse na minisiteri y'ubuzima bayibona nk'itagishoboye gukemura ibibazo by'ubuzima.

Twanabibutsa ko iki kibazo twigeze kukivugaho mu nyandiko yacu mu nkuru twanditse taliki 16 Kamena 2012 nyuma yaho gato taliki 21 umuyobozi wungirije wa kiriya kigo gishya Dr. Anita Asiimwe agakoresha inama abakozi b'ibitaro none inkuru ibaye impamo leta inaniwe kwita ku bakozi bayo ibajugunya hanze. Iyo nkuru yagiraga iti: Leta ya Kagame mu mayirabiri: Minisiteri zimwe na zimwe zatangiye kwikuraho inshingano zazo kubera ko nta bushobozi nyamara zikifashisha iterabwoba mu bakozi bari mu nshingano zayo  tukaba twarababwiye uburyo minisiteri y'ubuzima yashyize imbaraga mu gutera abakozi ubwoba ngo batazagira icyo bavuga. Ikaba yarakoresheje nk'uwitwa Murenzi Daniel ushinzwe ikoranabuhanga n'itumanaho muri iyo minisiteri wanagendaga avuga ko abakozi batari muri FPR badateze kongera kubona akazi muri icyo kigo gishya. Umuntu yakwibaza niba bariya magana abiri bose barasanze batari muri FPR.

Nanone iki kibazo twongeye kukivuga taliki 11 Nyakanga 2012 mu nkuru twise Imikorere y'Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali bya Kigali ibaye agatereranzamba aho twagize tuti: Muri iyi minsi haravugwa iby'ihinduranyamikorere cyangwa ihinduranyabakoresha ry'Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali bya Kigali (King Faisal Hospital of Kigali) aho minisiteri y'ubuzima ibinyujije ku mukoresha mushya w'ibyo bitaro yahaye iminsi ntarengwa mirongo itatu abakozi bakora muri ibyo bitaro ngo babe barangije kwandikira bundi bushya umukoresha bahawe mushya, amabaruwa asaba akazi. Uwo mukoresha mushya akaba ari icyo bise Rwanda Biomedical Center (RBC) iyobowe na Dr. Kayumba Pierre Claver akaba yungirijwe na Dr. Anita Asiimwe wanakoresheje inama abakozi bo mu bitaro by'Umwami Fayisali bya Kigali taliki 21 Kamena 2012 aho yasabye abakozi bose kongera kwandika amabaruwa basaba akazi bundi bushya. Kuri uyu wa mbere taliki  25 Gashyantare 2013 Dr. Anita Asiimwe akaba yaragizwe Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubuzima ushinzwe ubuzima n'ubuvuzi bw'ibanze

Tubibutse uko iyo baruwa yari iteye:

 

rbc.jpeg

Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.