Pages

Wednesday 27 February 2013

Rwanda: Abarwanashyaka ba PS IMMERAKURI bakomeje kwibasirwa

TANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU  N° 006/P.S.IMB/013
 
Mu gihe hirya no hino abarwanashyaka b'ishyaka PS Imberakuri bakomeje kwirukwaho n'abayobozi batandukanye bahatirwa kuva mu ishyaka bihitiyemo, abarwanashyaka bafungiye muri gereza nabo iterabwoba ndetse n'iyicwa rubozoi birabibasiye bikomeye.
Amakuru yatugezeho aturuka muri gereza ya Remera n'uko  kuwa 25/02/2013 mu masaha ya saa kumi (16h00) umumaneko witwa KURANGWA Innocent, umwe muri ba bandi tumenyereye bajyanwa muri gereza na twinshi, we akaba yiyita ko akomoka mu Gatenga ya Gikondo akaba kandi asanzwe yigisha karate muri iyo gereza, yafashe umunyamabanga uhora w'ishyaka ry'Imberakuri, Bwana Siliveri MWIZERWA ubu ufungiye muri iyo gereza kuva mu kwa karindwi 2010 maze si ukumuhondagura karahava.
Ibyo byabaye ubwo Mwizerwa yari avuye mu gikoni cy'iyi gereza gufata amazi, aribwo bamwiyenzagaho ngo yaje akererewe  gufata ayo mazi. Amakuru yatugezeho rero n'uko kuri ubu Bwana MWIZERWA ari muri koma muri gereza ku buryo aho umuryango we ubimenyeye kuri uyu wa 26.02.2013 wagiye kumureba ubuyobozi bwa gereza bukamwimana kubera uburyo amerewe nabi. Nyuma y'aho umuryango utashoboye kumubona, nibwo amakuru yatugezeho atubwira ko arembye cyane kuburyo yatangiye kunyara amaraso.
Ishyaka ry'Imberakuri rikaba rihangayikishijwe n'ubu bugome bw'irenga kamere bukomeje kuryibasira, ari nako butera akamo uwari we wese ubishoboye kugirango adufashe gutabariza Bwana Mwizerwa kugirango arenganurwe ashobore no kuvuzwa.
Tuboneyeho kandi kwamagana iyi ngeso mbi y'ubutegetsi yo kohereza izi ntasi ibeshya ko zifunzwe nyamara ahubwo yazihaye ubutumwa butandukanye burimo cyane cyane guhitana imfungwa Leta idashaka.
 
Bikorewe i Kigali kuwa 27/02/2013
Alexis BAKUNZIBAKE
Visi Perezida wa mbere.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.