Pages

Tuesday, 29 April 2014

[RwandaLibre] Re:(jenoside hutu)GUTABARIZA UMURYANGO WA NYAKWIGENDERA HAKOLIMANA EMMANUEL, FPR IGIYE KUMARIRA KU ICUMU.

 

Uwimana Joseph,
Urakoze gutabiriza bariya bavandimwe bacu b'abanyarwanda ba famille Hakolimana bafashwe na DMI igamije kubica nkuko yishe ababyeyi babo. Nkuko wabisobanuye, FPR ni ruribikiye. FPR ntabwo ari ishyaka rya politiki nkuko nayo ubwayo ibyivugira ivuga ko ari "umuryango". Ni byo ni umuryango w'iterebwoba urugomo no kwica abantu(terrorist organization). FPR yakoze jenoside ku bahutu kuva yatera u Rwanda talilki ya 1/10/1990 kugeza ubu. Gahunda yabo nkuko umuyobozi mukuru wabo Museveni yabisobanuye mw'ijambo yavugiye i Kigali taliki ya 7/4/2014, ni uguhoora yica abahutu kuko bakoze revolution ya 1959 bayobowe na Perezida Kayibanda bagakuraho ingoma ya cyami ntutsi. Inzigo rero ni yose, inzika ni yose, ubwicanyi bwo guhoora ni bwose, harimo no gusibanganya ibimenyetso bya jenoside hutu bakoze mu Rwanda no muri Congo bica abahutu bayirokotse kugirango ejo batazaba abatangabuhamya b'uburyo babonye genocide hutu irimo ikorwa na FPR/APR Inkotanyi. Abarokotse genocide hutu rero murabe maso; ni mwandike amabi n'ubwicanyi muzi bwose FPR/APR Inkotanyi yakoze, mubitangaze cyangwa se mubibike ahantu mwizeye. FPR/APR Inkotanyi izaryozwa jenoside yakoreye abahutu ku misozi hirya no hino mu Rwanda no muri Zaire-Congo. Ubuhamya bwanyu buri muri bimwe bizatuma FPR/APR Inkotanyi iba ruvumwa kw'isi yose ikanaryozwa iriya genocide hutu yakoze kandi nanubu igikomeza gukora mu cyayenge. (Gasana Anastase, chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014-04-27 13:02 GMT-04:00 Innocent TWAGIRAMUNGU <itwagira@yahoo.fr>:
 

Ubu n'inshuro ya kenshi dutabariza abanyarwanda, ariko inkuru yatugezeho y'ishimutwa yo irakabije. FPR koko iri gushyira mu bikorwa birya bita « kuzimya inzigo« . Abatumva icyo bivuga, kuzimya inzigo n'umuco uzwi mu bwami bwa cyera bw'abatutsi, aho batsembaga abahutu, bahereye ku miryango izwi, bakica abantu bose, b'iyo miryango, kugeza igihe bamenyeye ko bashizeho burundu. Hari n'igihe hari abatutsi bagiraga ibyago bakagongana n'ubwami, ubwo nabo bakwitwa inzigo, bakazicwa kugeza babahanuguye ku isi.

FPR ishaka kurimbura u Rwanda

FPR ishaka kurimbura u Rwanda

Kuva rero FPR yafata ubutegetsi mu Rwanda, uyu muco wo kuzimya inzigo niwo yagaruye. Ibyo FPR yakoreye mu makambi no mu mashyamba ya Congo, yariri kuzimya inzigo. Itsembahahutu FPR yakoreye muri za Gisenyi, Ruhengeri, Byumba na Kibeho, kwari ukuzimya inzigo. Ibi byadutse byo gushimuta abantu ni umugambi muremure, ugamije kuzimya inzigo. Ubu FPR yamaze kumenya ko hari abagiye barokoka ubwicanyi bwayo; bakaba nabo bagomba kwicwa ubu, kubera ko mu ngengabitekerezo ya FPR, aba barokotse ari inzigo.

Tugarutse ku nkuru rero nyirizina, Ikaze Iwacu imaze kubona amakuru atabariza abavandimwe batatu, bashimuswe na DMI mu cyumweru gishize yahise itangira gukusanya amakuru. Aba bavandimwe ni abari barokotse itsembatsemba ry'umuryango w'uwitwaHakolimana Emmanuel. Aba bavandimwe bashimuswe ni: Hakolimana Robert Clement, Hakolimana Flora, Hakolimana Christine. Abo uko ari batatu bakaba bava inda imwe kandi bakaba barapfushije bakuru babo babiri:Hakolimana ChantalHakolimana Lys biciwe i Byumba na FPR muri 1994 aho bari barajyanywe bavuye ku Kacyiru aho bari batuye.

Abandi ni Leonile, Petronile, Francoise nabo bavukana uko ari batatu. Icyo bahuriyeho n'uko umubyeyi wabo Agnes ari mushiki ba nyakwigendera Hakorimana Emmanuel na Bakunzibake Dominique. Impamvu ikekwa igiye gutuma iyo miryango ndetse n'abasigaye bakaba batazi ikibategereje, ni iyi ikurikira:Kuzimangatanya burundu ibimenyetso by'ubwicanyi bwa FPR, gutoteza, kwica rubozo, gutera ubwoba no guhimbira inzirakarengane ibyaha zitakoze, aribyo twise hejuru kuzimya inzigo.

Hakolimana Robert Clement Clinical Coordinator at University of Rwanda and Clinical Coordinator at College of Medicine and Health Sciences

Hakolimana Robert Clement, washimuswe na DMI yari
Clinical Coordinator at University of Rwanda and Clinical Coordinator at College of Medicine and Health Sciences

Uretse bariya twavuze haruguru, Hakolimana chantal na Hakolimana Lys bishwe muri 1994, hari n'abandi bishwe taliki ya 3/3/1997,ubwo habaga ubwicanyi ndenga kamere bwahitanye abantu batagira ingano mu Ruhengeri muri za secteurs, Kabaya, Musanze, Gahondogo n'ahandi, bukozwe n'ingabo za FPR. Icyo gihe nibwo byabaye ubwa mbere mu mateka FPR yemera ko yishe inzirakarengane. Ariko ababikoze ntibahanwe kuko byumvikana ko bari mu butumwa bwa FPR. Twakwibutsa ko ubwo bwicanyi bwatangiye ubwo abantu benshi bari mu cyunamo cy'umufasha wanyakwigendera Bakunzibake Dominique, Nyiraruhengeri Berthe, wanatakaje uwo munsi abasore babiri Munyaneza Leon na Nambaje Jacques Emmanuel.

Hakolimana Flora, nawe DMI yaramunyereje

Hakolimana Flora, nawe DMI yaramunyereje

Ibi rero biragaragaza ko FPR yibasiye uriya muryango by'umwihariko ntibizatangaze abantu, ubu butegetsi bukomeje guhitana cyangwa guhimbira ibyaha abakomoka muri uwo muryango basigaye mu gihugu cyangwa baba mu buhungiro hirya no hino. Ubutegetsi bwa FPR bwagombye kureka kujijisha ko bukorera abanyarwanda bose, ahubwo bukerura bukavuga ko ari ubw'abatutsi gusa kuko kuba umuhutu, kuriyo, ari icyaha cy'inkomoko. Yewe n'abatutsi bahoze mu gihugu nabo nta gaciro bafite. Urugero niMihigo Kizito. N'ubwo waburamya ute iyo bugushatse ntibubura icyo buguhora.

Abanyarwanda bagomba gushira ubwoba bakareka kurya indimi. N'abafite imibereho myiza bakavugira rubanda rutishoboye. Bitabaye ibyo twese tuzashira nta kabuza. Ibyabaye kuri uyu muryango byabaye no kuyindi miryango myinshi y'abanyarwanda. Ubu noneho muri iki gihe harimo gukorwaGENOCIDE nyayo kandi mw'ibanga. Abafatwa bose bakarigiswa cyangwa bagafungwa muri ikigihe, bagombye kurekurwa byihutirwa kuko kuba umuhutu bidasobanura kuba umwanzi w'igihugu.

Uyu ni Hakolimana Christine, DMI yashimuse

Uyu ni Hakolimana Christine, DMI yashimuse

Nta muntu wiremye. Nonese bazakomeza kwemeza ko Abatutsi bapfuye muri Genoside bazize ubwoko bwabo, naho se abahutu bishwe kandi bagikomeza gupfa ndetse bishwe n'ubutegetsi buriho no ku mategeko y'umukuru w'igihugu ariwe Paul Kagame, byitwa ko bazira iki? Bariyica se? Nta bapfira gushira, abagihumeka bagoboke abari mu kaga nta kwita ku bwoko cyangwa akarere! u Rwanda ni urw'abanyarwanda bose, si urw'Abatutsi cyangwa Abahutu gusa.Kandi ntawarazwe kuruyobora. 

Amakuru Ikaze Iwacu imaze iminsi ikorera iperereza yemeza ko imyiteguro ya genoside y'abahutu, FPR iyigeze kure, abantu barebera. Dore uko bazabikora:

  • Ubu FPR yamaze gukora urutonde rw'abahutu bize bakaminuza. Abo ngo bagomba kwicwa vuba na bwangu niyo ntandaro y'ishimutwa rya hato na hato riri kuba. FPR yatangiye akazi.
  • Uyu mugambi uri muri gahunda ya ya Empire Hima-Tutsi yo gutsemba abahutu mu Rwanda no mu karere k'ibiyaga bigari. Gahunda igeze kure, kandi mwaraye mwiboneye ko n'ingabo z'ibihugu bigize iyi Empire zaraye zikoze inama i Kigali, zikemeza ko Gén James Kabarebe ari we uzaziyobora. Aya si amagambo y'Ikaze Iwacu, ahubwo mubisome hano ku nkuru yasohotse ku gihe.comhttp://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-kabarebe-yashyizwe-ku-buyobozi

Murabe maso hakiri kare, hato mutazatungurwa mutabizi. Gonoside y'abahutu irakomeje, kandi imyiteguro mu Rwanda ndetse no mu karere igeze kure kandi n'ubufasha bw'abanyamahanga, leta ya FPR yarabubonye, kubera ko na Israheli yohereje abacommandos baje biyita ngo n'impunzi z'abanyafrika zabuze ubuhungiro muri icyo gihugu. Ishimutwa ry'abahutu n'abatutsi bahoze mu Rwanda, ubwicanyi bwa FPR, tubirwanye dushikamye, tuzatsinda.

 

Uwimana Joseph

Ikazeiwacu.fr

Catégories: Amakuru
  •  
  •  
  •  

Laisser un commentaire

 

 

 


Envoyé de mon iPhone
Innocent TWAGIRAMUNGU


__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.