NAIROBI: UMUTANGABUHAMYA KU IHANURWA RY'INDEGE YARI ITWAYE NYAKWIGENDERA HABYALIMANA JUVENAL YASHIMUSWE NA DMI MU MUGI WA NAIROBI.
18 novembre 2014
Ejo tariki ya 17-11-2014, Radio mpuzamahanga y'abafaransa RFI yasohoye inkuru ivuga ko umunyarwanda wari wemeye kuzatanga ubuhamya ku ihanurwa ry'indege yahitanye nyakwigendera Habyalimana Juvenal na mugenzi we w'Uburundi, Cyprien Ntaryamira n'abari muri iyo ndege bose, yashimuswe n'abantu batazwi kandi yari hafi kwerekeza mu Bufaransa aho yagombaga guha ubuhamya abacamanza, Marc Trevidic na Nathalie Poux bamaze imyaka bakora iperereza kw'ihanurwa ry'iriya ndege.
Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse i Nairobi muri Kenya aho uwo mutangabuhamya yari atuye, avuga ko iri shimutwa ryakozwe nta shiti n'inzego z'iperereza z'u Rwanda, DMI. Uyu mutangabuhamya ubusanzwe ngo witwa Gafirita Emile ariko akaba yari yarahinduye amazina akaba i Nairobi yari azwi ku mazina ya Emmanuel Mugisha ngo yari amaze amezi abiri gusa ahungiye muri Kenya, akaba yari atuye ahitwa Waithaka (Dagorethi), kandi ngo akaba yikoreraga ubucuruzi buciriritse.
Aya makuru akomeza avuga ko ishimutwa ry'uyu mugabo ryabaye ku wa kane tariki ya 13-11-2014 mu ma sa sita z'ijoro. Ngo abamaneko ba DMI bamugezeho bafashijwe n'umututsi w'umurundi w'impunzi witwa Tharcisse Ntiranyibanyira ariko ubu akaba yiyita Kana Astera, waje i Nairobi muri 2006 acitse ngereza yo ku Mpimba i Burundi. Uyu Tharcisse cyangwa Kana Astera ngo yari inshuti ya Gafirita Emile ndetse ngo bari banaturanye.
Bajya kumushimuta ngo bamusanze iwe ahitwaga I Waithaka (Dagorethi) ubwo yari atashye ageze ku nzu ye. Aya makuru kandi yemeza ko yari yiriranywe umunsi wose n'uriya Thariscise kandi nubwo ngo no mu masaha akuze cyane nka saa tatu n'igice z'ijoro bari kumwe cyane ko nyine bari baturanye. Icyerekana ko uriya Tharcisse yagize uruhare rugaragara mu gufatisha uriya mugabo nuko iyo nkuru ikimara gutangira kuvugwa, Thariscise yahise ajya kwihisha kuburyo yabonetse ku cyumweru tariki ya 16-11-2014 ari kumwe na bamwe mu bakozi ba ambasade y'u Rwanda i Nairobi ahitwa Ngong Road.
Ishimutwa rya Emile Gafirita ntiryasakuje cyane kubera ko atari azwi, kubera ko ari bwo yari akigera i Nairobi,kereka gusa abanyakenya baturanye bumvise ngo ataka cyane ndetse ngo babonye abantu 3 b'abagabo baje mu modaka idafite plake y'inyuma bamufata bahita bamuniga bamunaga mu modoka yari ihamaze akanya ihagaze imbere y'iwe, nuko bahita bamuka nka « Safari rally ».
Aba banyakenya ngo bahise batabaza police ariko nta cyo yakoze kugeza n'ubu bivugwa ko bariya ba DMI baba baramwishe akigezwa muri Ambasade y'u Rwanda, umurambo bakajya kuwuta ahantu hatazwi. Uretse ngo kuba uyu Gafirita Emile yari yemeye kujya gushinja Paul Kagame guhanura indege ya Habyalimana Juvenal, ngo muri DMI banamushinjaga kuba ari umuyoboke wa Kayumba Nyamwasa ni ukuvuga uwa RNC.
Amakuru ava mu bamaneko ba DMI kandi avuga ko ubu Kagame amereye nabi abicanyi be abashyiraho igitutu ngo kuki batica abantu bose bashyizwe kuri liste A? Amakuru atugezeho mu kanya aravuga ko ngo police ya Kenya ngo yaba yamaze guta muri yombi uriya mugambanyi Tharcisse ngo bamuhate ibibazo. Harahagazwe!!!
N.B: Mu Rwanda bari banditse ko hari umutangabuhamya witambitse mw'isozwa ry'iperereza ku warashe indege ya Habyalimana, none bamuvanyeho. Mubisome hano hasi:
http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/umutangabuhamya-mushya-yitambitse
Uwimana Joseph
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.