Pages

Wednesday 26 November 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* Dr Hazel Cameron yatunguwe n’ibyo yabonye muri filimi ya BBC

 

Tekereza ko uriya mugore wagiye gutanga ubuhamya mu Rwanda ashobora kwandika ibyo ashaka byose mu Burayi no muri UK, byaba byiza, byaba ari ibinyoma, byaba ari ugutuka Premier Ministre David Cameron, byaba ari ugutuka umwamikazi wa UK, nta gire icyo abibazwaho. None agiye kuvuga ubusa mu Rwanda kubera ko bamuhaye ticket yo kujyayo no kurara muri hotel. Kagame ntabwo yumva uko itangazamukuru na  freedom of press uko bikora. Murumva namwe ko  iriya rapport izava muri ririya kina mico ntacyo izamara. Bizaba nk'ibya rapports za Mucyo. Iyo rapport za Mucyo zigira icyo zimara, na documentaire ya BBC ntiba yarabayeho. Kagame rero aracyafite akazi kenshi mu gushaka gucecesha isi yose, maze  twese tugakurikira umurongo we mu byo avuga.



From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Wednesday, 26 November 2014, 8:22
Subject: *DHR* Dr Hazel Cameron yatunguwe n'ibyo yabonye muri filimi ya BBC

 


Faustin Niyigena - Izuba rirashe

Umwongerezakazi Dr Cameron Hazel uziranye n'abanyamakuru bakoze filimi Rwanda's Untold Story, ngo yatunguwe n'amahano yakorewe u Rwanda binyujijwe muri iyo filimi.

Ibi yabibwiye akanama k'inzobere mu gucukumbura niba koko iyo filimi ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n'andi makosa yaba yarakozwe na BBC kuva yatangira gukorera mu Rwanda.

Dr Cameron Hazel ni umwarimu muri Kaminuza mu Bwongereza mu isomo ry'imibanire y'ibihugu, akaba Umuyobozi w'ishuri ry'isomo ry'amahoro n'amakimbirane, umwarimu w'isomo rya Jenoside n'impinduka nyuma yayo mu Rwanda ndetse yanditse inyandiko n'ibitabo ku iterambere ry'u Rwanda nyuma ya Jenoside.

Ku bw'ubwo bumenyi afite ku Rwanda, yavuze ko byatumye umunyamakuru wa BBC wakoze iyi filimi (producer) Jane Corbin hamwe n'umwunganizi we mu kuyikora no kuyiyobora John Conroy, batangira kumushakisha iwabo mu Bwongereza kuva mu Kuboza 2013, bamubwira ko bashaka gukora filimi ivuga kuri Jenoside ubwo u Rwanda ruzaba rwibuka ku nshuro ya 20, kandi ntacyo bazi ku Rwanda.

Bakomeje kujya bamuhamagara, abarangira abantu n'inzibutso bashobora kuzasura mu gihe cyo gukora iyo filime yabo, ndetse abemerera ko bazamuvugisha akabaha amakuru mu gihe gusa bazamubaza ku buzima bw'u Rwanda nyuma ya Jenoside, kuko we adashaka kuvuga iby'uko Jenoside yateguwe cyangwa yakozwe mu gihe igihugu kiri gutera imbere muri segiteri zose.

Dr Cameron avuga ko bagombaga kubonana kuwa 16 Kamena 2014 kugira ngo bakorane ikiganiro cyo gushyira muri filimi, ariko baza kumumenyesha ko benda kurangiza kuyitunganya kandi ko we nta mwanya bamubonera muri filimi. Bati "Warakoze kudufasha."

Uyu mugore yavuze ko yaje gutungurwa ndetse akababazwa na filimi yabonye  kuwa 01 Ukwakira 2014 kuri televiziyo ya BBC TWO, akabona ari filimi isebya u Rwanda ndetse by'umwihariko iharabika Umukuru w'Igihugu.

Dr Cameron Hazel yavuze ko akimara kubona iyo filimi, yahise amenya neza impamvu bamukuye ku rutonde rw'abo bagombaga kuvugana nabo. Ati "Mvugana nabo mbere sinari nzi icyo bagamije, kuko igihe John Conroy yampamagaraga yasaga n'umuntu uzakora ikintu cyiza."

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri (kuya 26), azakomeza kuganira n'aka kanama asubiza ibibazo bashobora kuzamubaza ku kiganiro cy'amasaha abiri n'igice yabahaye.



Envoyé par : agnesmurebwayire@yahoo.fr
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (1)

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.