GAFIRITA EMILE WABESHYE AMAHANGA KO YASHIMUSWE YIBEREYE MU RUGO KWA KAYUMBA NYAMWASA.Inkuru yanditswe kuwa 25.11.2014Nyuma yaho hashize iminsi mike mu bitangazamakuru mpuzamahanga havuzwe yuko uwari wiyemeje gutanga ubuhamya kubyerekeye ihanurwa ry'indege y'uwahoze ari perezida w'igihugu Habyarimana Juvenal, GAFIRITA Emile aburiwe irengero. amakuru dufitiye gihamya aravuga ko ubu yibereye mu gihugu cy'Afurika y'epfo aho acumbikiwe na Kayumba Nyamwasa.Ibi bikaba byari mu mugambi RNC yateguye nyuma yaho hasohokeye filime Rwanda's untold story ishinja Kagame guhanura indege ya Habyarimana aho hagiye hatangwamo ubuhamya bw'abayobozi ba RNC kandi badahwema kuvuga ibinyoma kubibera mu Rwanda.
UKO BYAMENYEKANYE KO GAFIRITA EMILE YEREKEJE MURI SOUTH AFRICAMbere na mbere hakwiye kwibazwa ese ni gute RFI (Radio France International) biciye ku munyamakuru wayo Sonia Lolley yamenye mbere ko GAFIRITA yanyerejwe ? Aha nawe ubwawe wahita wisubiza.Nk'uko tubikesha abantu bari hafi ya Kayumba bavuze ko aribyo RNC yari yarateguye ko uriya musore azavuga yuko afite ubuhamya ashaka gutanga yarangiza agahita yerekeza muri South Africa kwa Kayumba Nyamwasa maze bigahita bijya mu itangazamakuru yuko yashimuswe maze ibinyoma batangaje muri filime ya Corbin (Rwanda's untold story) bikarushaho kugira imbaraga ibyo byose bakabifashwamo n'umunyamakuru w'umufaransakazi Sonia Lolley .Emille Gafirita wabeshye ko yabuze kandi ahariNkuko bitangazwa na bamwe mu bayoboke ba RNC bari muri Afurika y'epfo bavuze ko Gafirita yuriye indege imujyana kwa Kayumba umunsi umwe mbere yuko inkuru isohoka ikajya mu itangazamakuru bamaze kumenya ko aho ari hari umutekano kandi ko ntawapfa kumubona kugirango umugambi wabo ucemo.Gafirita Emile mu busanzwe akaba yarahoze ari umusirikare muri RDF aho yakinjiye muri 1991 aza kugitoroka muri 2009 avuye mu butumwa bw'amahoro mu gihugu cya Sudani ndetse akaba ariwe warushinzwe kwinjiza abanyamuryango bashya muri RNC mu gihugu cya Kenya ndetse no guhungabanya umutekano mu Rwanda nkuko byagarutsweho mu rubanza rwa Lt Joel MUTABAZI.
Cyiza DavidsonIBITEKEREZOemilenoneho ndumva uyu disata ntaho atandukaniye na shebuja kayumba ubeshya ngo yatewe kandi ari inzara iba imuze habi. undi bameze kumwe ni bakunzibake nawe uvuga ngo yabuze yibereye ku ndaya yarangiza ati nabonetse.
aba bose barutwa na rudasngwa wiigisambo uherutse kwiba cash za paulin murayi
--
SIBOMANA Jean Bosco
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
***Fuseau horaire domestique:
heure normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada (GMT-05:00)***
Posted by: Jean Bosco Sibomana <sibomanaxyz999@gmail.com>
Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.