Pages

Tuesday, 25 November 2014

[RwandaLibre] Re: NAIROBI: UMUTANGABUHA MYA KW'IHANURWA RY’INDEGE YARI ITWAY E NYAKWIGENDERA HABYALIMANA JUVENAL YASHIMUSWE NA DMI MU MUGI WA NAIROBI

 

 

Re: [Nzinink] NAIROBI: UMUTANGABUHA MYA KW'IHANURWA RY'INDEGE YARI ITWAY E NYAKWIGENDERA HABYALIMANA JUVENAL YASHIMUSWE NA DMI MU MUGI WA NAIROBI

Message 1 de 6 , 24 nov. 18:45

Komera Olivier,

Ibibazo byose wibaza kuri Gafirita cg kuri iriya anketi byose ndabona nta shingiro bifite cyane cyane hariya wibaza ngo ahindutse umuyoboke wa RNC ate cyangwa ngo yari ategereje iki iyi myaka yose?

Menya ko inkono ihira ikibariro aho guhira ikibatsi. Reba ibiri kuba kuri kuri Bill Cosby ino aha muri Amerika urahita wumva ko abatangabuhamya bataraza kandi ko Kagame adashobora kuzabica bose.

Urundi rugero naguha ni "Murder of UCA scholars in 1989 by EL Salvador army"
(see http://en.wikipedia.org/wiki/Murder_of_UCA_scholars ) ikabigereka ku nyeshyamba z'icyo gihe.

Icyo gihe uribuka ko regime militaire ya El Salvador yari ishyigikiwe n'amahanga (cyane cyane Amerika) muri gahunda yo gukumira communisme.

Ejo bundi  numvise kuri NPR news (muri programme ya BBC yitwa News Hour) ko hari umudamu wiboneye n'amaso ye ubwo bwicanyi nyuma agahungishirizwa i Miami (Florida), yagera yo agahita atabwa muri yombi, El Salvador na CIA agents bakamuhata ibibazo bamushinja ko ari umukommuniste. Nyuma y'icyumweru amaze gushoberwa agahita mo kwigura, akababwira ko ntacyo azi kuri buriya bwicanyi bw'abapadiri b'abayezuwiti, ko rwose nta n'ubwo yigeze abona n'amaso ye, maze bagahita bamurekura, bakamubwira ngo ubundi se yari ategereje iki, kuki atabivuze rugikubita!

Inkuru yabaye impamo ko inyeshyamba ari zo zakoze ayo mabi ariko igihe cyarageze isi yose imenya ko ari armee yabikoze, maze ayo mahanga yotsa igitutu regime mpaka yemeye imishyikirano. Kuva ubwo amahoro arahinda muri El Salvador n'ubwo nta musirikari wigeze ubazwa aya mabi. Ibi cyokora ntibitangaje kubera ko haba mu Burundi, muri Africa y'Epfo, muri Combodge, etc. abicanyi benshi bakidegembya.

No mu Rwanda rero mbona ari yo bigana, kandi Kagame we ubwe arabizi neza (ni yo mpamvu ari mo gusya atanzitse). Ikibazo ni uko mwe bamotsi be mukiri mw'icuraburindi!

==
Olivier Nduhungirehe
Message 1 de 6 , 24 nov. 10:02

Wiriwe Nzinink?
 
Icyo nkundira Ikaze Iwacu ni uko bahuzagurika, bakandika amangambure, bitwikiriye « amakuru aturutse ahantu hizewe ». Ikibazo ariko ni uko muri uko guhuzagurika, bageza n'aho bibagirwa ibyo bo ubwabo biyandikiye. None se, ku itariki ya 1 Nzeri 2013, iyi website Ikaze Iwacu si yo yiyandikiye ngo Emile Gafirita ari muri "bamwe mu bakozi ba Kigali bazengereza impunzi"? (http://ikazeiwacu.fr/2013/09/01/guhungira-i-kampala-ni-nko-guhungira-ubwayi-mu-kigunda-impunzi-zabanyarwanda-ziratabaza/). None se kano kanya Gafirita ahindutse ate umuyoboke wa RNC, "wikoreraga ubucuruzi buciriritse"?
 
Ikindi, hari ikintu jye mbona gitangaje. Ko tuzi ko ba Ruzibiza, ba Ruzigana, n'abandi batanze « ubuhamya », bagatanga amazina menshi y'abagize uruhare mu ihanurwa ry'indege ya Habyarimana ; ndetse n'Umucamanza Jean-Louis Bruguière na we agasohora ordonnance irimo ayo mazina yose, ni kuki nta na rimwe izina rya Emile Gafirita ryigeze ritangazwa mbere y'uko ashimutwa ? Bishoboka bite ko uwo Emile Gafirita yamaze imyaka itanu yose ahunze, akaba ariko atari yigera atanga ubuhamya bwe?
 
Mbese uwo Gafirita, wibutse seulement muri 2014 ko yari atwaye imodoka yazanye missiles, nabyo akabyibuka ari uko yinjiye muri RNC kandi amaze gushinjwaiterabwora muri Kigali kumwe na Lt. Mutabazi, urumva ubuhamya bwe bwatera nde ubwoba ku buryo yahitamo gufata risque yo kumushimuta cyangwa kumuhitana ? Ni iki iriya « kadogo » yavuga abandi ba « officiers subalternes » (ba bandi Rudasingwa yabwiye Trévidic ko badashobora kumenya amabanga ya Kagame) batigeze bavuga ? Ni iyihe crédibilité ubwo buhamya bwe bwaba bufite ?
 
Ahubwo hari ikibazo abantu batarimo bibaza. Ko ejobundi havugwaga témoignage « simusiga » Kayumba Nyamwasa yagomba gutanga, nyuma ya ya film ya BBC2 « Rwanda : Untold Story », finalement byaje kugenda gute ? Mwansobanurira impamvu kugeza ubu Kayumba yanze kwitabira ubutumire bwa Trévidic, ahubwo tukumva another RNC « key witness » sorti de nulle part ? Ni nde muyoboke wa RNC utahiwe kwibuka ko afite ubuhamya simusiga bwo gutanga? 
 
Ubu koko urumva iyi histoire hari sens na nkeya ifite ? Koresha logique yawe maze nawe umbwire!
 
Rwemalika Théoneste


Le Lundi 24 novembre 2014 7h44, "Nzinink nzinink@... [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@...> a écrit :
 
 
NAIROBI: UMUTANGABUHAMYA KU IHANURWA RY'INDEGE YARI ITWAYE NYAKWIGENDERA HABYALIMANA JUVENAL YASHIMUSWE NA DMI MU MUGI WA NAIROBI.
18 novembre 2014
Ejo tariki ya 17-11-2014, Radio mpuzamahanga y'abafaransa RFI yasohoye inkuru ivuga ko umunyarwanda wari wemeye kuzatanga ubuhamya ku ihanurwa ry'indege yahitanye nyakwigendera Habyalimana Juvenal na mugenzi we w'Uburundi, Cyprien Ntaryamiran'abari muri iyo ndege bose, yashimuswe n'abantu batazwi kandi yari hafi kwerekeza mu Bufaransa aho yagombaga guha ubuhamya abacamanza, Marc Trevidic na Nathalie Poux bamaze imyaka bakora iperereza kw'ihanurwa ry'iriya ndege.
Paul Kagame agiye gusazwa n'indege ya Habyalimana Juvenal
Paul Kagame agiye gusazwa n'indege ya Habyalimana Juvenal
Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse i Nairobi muri Kenya aho uwo mutangabuhamya yari atuye, avuga ko iri shimutwa ryakozwe nta shiti n'inzego z'iperereza z'u Rwanda, DMI. Uyu mutangabuhamya ubusanzwe ngo witwa Gafirita Emile ariko akaba yari yarahinduye amazina akaba i Nairobi yari azwi ku mazina ya Emmanuel Mugisha ngo yari amaze amezi abiri gusa ahungiye muri Kenya, akaba yari atuye ahitwa Waithaka (Dagorethi), kandi ngo akaba yikoreraga ubucuruzi buciriritse.
Aya makuru akomeza avuga ko ishimutwa ry'uyu mugabo ryabaye ku wa kane tariki ya 13-11-2014 mu ma sa sita z'ijoro. Ngo abamaneko ba DMI bamugezeho bafashijwe n'umututsi w'umurundi w'impunzi witwa Tharcisse Ntiranyibanyira ariko ubu akaba yiyita Kana Asterawaje i Nairobi muri 2006 acitse ngereza yo ku Mpimba i Burundi. Uyu Tharcisse cyangwa KanaAstera ngo yari inshuti ya Gafirita Emile ndetse ngo bari banaturanye.
Bajya kumushimuta ngo bamusanze iwe ahitwaga I Waithaka (Dagorethi) ubwo yari atashye ageze ku nzu ye. Aya makuru kandi yemeza ko yari yiriranywe umunsi wose n'uriya Thariscise kandi nubwo ngo no mu masaha akuze cyane nka saa tatu n'igice z'ijoro bari kumwe cyane ko nyine bari baturanye. Icyerekana ko uriya Tharcisse yagize uruhare rugaragara mu gufatisha uriya mugabo nuko iyo nkuru ikimara gutangira kuvugwa, Thariscise yahise ajya kwihisha kuburyo yabonetse ku cyumweru tariki ya 16-11-2014 ari kumwe na bamwe mu bakozi ba ambasade y'u Rwanda i Nairobi ahitwa Ngong Road. 
Ishimutwa rya Emile Gafirita ntiryasakuje cyane kubera ko atari azwi, kubera ko ari bwo yari akigera i Nairobi,kereka gusa abanyakenya baturanye bumvise ngo ataka cyane ndetse ngo babonye abantu 3 b'abagabo baje mu modaka idafite plake y'inyuma bamufata bahita bamuniga bamunaga mu modoka yari ihamaze akanya ihagaze imbere y'iwe, nuko bahita bamuka nka « Safari rally ». 
Aba banyakenya ngo bahise batabaza police ariko nta cyo yakoze kugeza n'ubu bivugwa ko bariya ba DMI baba baramwishe akigezwa muri Ambasade y'u Rwanda, umurambo bakajya kuwuta ahantu hatazwi. Uretse ngo kuba uyu Gafirita Emile yari yemeye kujya gushinja Paul Kagame guhanura indege ya Habyalimana Juvenal, ngo muri DMI banamushinjaga kuba ari umuyoboke wa Kayumba Nyamwasa ni ukuvuga uwa RNC. 
Amakuru ava mu bamaneko ba DMI kandi avuga ko ubu Kagame amereye nabi abicanyi be abashyiraho igitutu ngo kuki batica abantu bose bashyizwe kuri liste A? Amakuru atugezeho mu kanya aravuga ko ngo police ya Kenya ngo yaba yamaze guta muri yombi uriya mugambanyi Tharcisse ngo bamuhate ibibazo. Harahagazwe!!!
N.B: Mu Rwanda bari banditse ko hari umutangabuhamya witambitse mw'isozwa ry'iperereza ku warashe indege ya Habyalimana, none bamuvanyeho. Mubisome hano hasi:
 
Uwimana Joseph

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.