Pages

Thursday, 20 November 2014

[RwandaLibre] Rwanda: Emile Gafirita, umutangabuhamya ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ni muntu ki?

 


Emile Gafirita, umutangabuhamya ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana ni muntu ki?

3 Bn FPR

Tumaze kubona amakuru yatangajwe na Radio mpuzamahanga RFI avuga ko umutangabuhamya ku ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyalimana yaburiwe irengero ntabwo twari tuzi uwo Émile Gafirita ari we. Nyuma yo gushakisha no gukora iperereza ryihuse twaguye ku muntu baziranye neza babanye mu gisirikare.

Amakuru twabonye ni uko Emile Gafirita ari umututsi ukomoka mu karere ka Bugesera ndetse n'umuryango we niho wari utuye mu gihe cya Genocide.

Mu ntangiriro za 1994, yaba yari mu bari bashinzwe kurinda colonel Alexis Kanyarengwe,wari Perezida w'agakingirizo wa FPR.  Amakuru ava kuri uwo muntu babanye mu ngabo za FPR avuga ko Emile Gafirita yari umwe mu basirikare babaga muri CND bitwa ko baje kurinda abayobozi ba FPR bari kujya mu nzego za Leta y'inzibacyuho yari kujyaho kubera amasezerano y'Arusha.

Amakuru uyu mutangabuhamya yagombaga guha abacamanza b'abafaransa Marc Trévidic na Nathalie Poux bivugwa ko yaba ajyanye n'uburyo ibisasu (missiles) byahanuye indege ya Perezida Habyalimana byavuye ku Mulindi n'uburyo byageze aho byarasiwe.

Iyo umuntu asesenguye neza iby'uyu mutangabuhamya Emile Gafirita ashobora guhita akeka ibintu bimwe na bimwe bitigeze bisobanuka cyangwa byari urujijo mu minsi ishize. Muti bite?

Uyu mugabo Gafirita akomoka mu Bugesera kimwe na Lieutenant Abdul Joshua Védaste Ruzibiza, mu buhamya bwa Ruzibiza avugamo ku yari umwe mu bahanuye indege ya Perezida Habyalimana ariko hakaba andi makuru avuga ko Ruzibiza atari i Kigali muri Mata 1994 ahubwo yari muri 59th Mobile ahagana za Butaro muri Ruhengeri. Ndetse na nyuma hari amakuru avuga ko Ruzibiza ibyo yanditse atari ibye ahubwo yishize mu mwanya w'undi muntu wari uhari igihe indege ya Perezida Habyalimana yaraswaga. Ese uwo muntu yaba ari uyu Gafirita?

Ikindi umuntu yakwibaza ni ukumenya aho Pierre Péan yaba yarahuriye na Emile Gafirita nk'uko bivugwa ko ari we wamugejeje ku bacamanza Trévidic na Poux. Uretse ko amakuru atangazwa na Radio RFI yo avuga ko Emile Gafirita ari we ubwe wandikiye abacamanza asaba gutanga ubuhamya.

Ibyo ari byo byose ibyo Emile Gafirita yari gutangariza abacamanza bishobora kuba byari biremereye kubera impamvu zikurikira:

-Ntabwo abacamanza bari gusubukura iperereza badahawe byibura amakuru amwe atuma bumva ko ubuhamya bwa Gafirita bufite ingufu

-Uburyo Gafirita yahise ashimutwa nabyo byerekana ko ibyo yagombaga kuvuga bifite ingufu

-Kuki Leta y'u Rwanda n'abayishyigikiye barimo bahihibikana bashaka gutesha agaciro ubuhamya bwe bataranabwumva?

-Ese ninde ubu buhamya bwari buteye ikibazo kandi ufite ingufu n'ubushobozi bwo gushimutira umuntu muri Kenya?

Ni Bagosora ufungiye muri Afurika y'uburengerazuba? Ni Zigiranyirazo uri Arusha wabuze igihugu kimwakira? Ni Madame Agatha Habyalimana uri mu Bufaransa uhora usiragizwa mu nkiko? Aba ndondoye bakunze gushinjwa na Leta ya Kigali ngo kuba mu kazu no guhanura iriya ndege baba barahuriye hehe n'umusirikare w'inkotanyi wabaga muri CND?

Uko bigaragarira buri wese ni uko uyu Gafirita yashimuswe kubera uburangare cyangwa akagambane by'abacamanza Trévidic na Poux kuko batakoze uko bashoboye ngo bamurindire umutekano kandi yari afite amakuru akomeye yagombaga kubaha ikindi umuntu yakwibaza ni amagambo yavuzwe  na Trévidic kuri Radio y'abafaransa RFI avuga ku gitabo cye yise Qui a peur du petit juge? aho yavuze ko bimwe mu bimubuza gukora akazi ke neza harimo politiki y'ububanyi n'amahanga! Aho ntihaba hari abitambika mu iki kibazo cy'indege nk'uko mu minsi ishizwe havugwaga ko Nicolas Sarkhozy na Bernard Kouchner bari bakitambitsemo?

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com




__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.