From: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
UMUNSI W'INTWARI TALIKI YA 01/02 NI IKINYOMA CYA FPR INKOTANYI
Mu Kinyarwanda baca umugani ngo "abatabizi bicwa no kutabimenya". Ignorance, ubutamenya, kuba intamenya, ni ikintu kibi cyane muri societe iyo ari yo yose, cyane cyane societe yacu nyarwanda yashegeshwe n'umuco w'ubutegetsi bukorera ku kinyoma kuva u Rwanda rwabaho kugeza ubu.
FPR imaze gufata ubutegetsi mu Rwanda muri Nyakanga 1994, yahise ishyiraho italiki yatangiriyeho intambara yo ku ya 1/10 nk'umunsi w'intwari wo kwibukaho General Major Fred Rwigema wari uyoboye urugamba rwabo icyo gihe waje gupfa yishwe taliki ya 03/10/1990. FPR ntiyafashe itariki Fred Rwigema yapfiriyeho ahubwo yahisemo itariki binjiriyeho bwambere i Kagitumba mu gitero cyabo cyari giturutse mu gihugu cya Uganda.
Kugirango FPR ibeshye abanyarwanda n'amahanga ko insinzi yayo atari iy'abatutsi ku bahutu kandi mu by'ukuri ariko bigaragara mu mikorere yayo no mu mitegekere yayo y'igihugu, yafashe wa munsi mukuru w'intwari wizihizwaga taliki ya 01/10 ya buri mwaka iwujyana kw'italiki ya 01/02 kuko izi ko italiki ya 1/10/1990 yibutsa abanyarwanda benshi ibintu bibi Inkotanyi zabakoreye zibica mu ntambara nta mpamvu kuko babaga babazirwanije. Umunsi mukuru w'intwari wabaga taliki ya 1/10 rero, wimuriwe taliki ya 01/02 mu rwego rwo kujijisha. Icyo ni ikinyoma cya mbere.
Ikinyoma cya kabiri ni ugufata Umwami Mutara Rudahigwa bakamugira Intwari y 'u Rwanda kandi utujuje ibyangombwa byo kuba yakwitwa atyo. Ntiyakwitwa atyo kuko ubutegetsi bwe, kimwe n'ubw'abandi bami bose bamubanjirije, bwararanzwe no gukoresha ikinyoma n'ivangurabwoko. Ari Rudahigwa ari n'abandi bami, babeshyaga rubanda ko iyo babaga babaye abami b'u Rwanda barekaga kuba abatutsi kandi atari byo. Bakomezaga kuba abatutsi kandi mu mikorere no mu migenzereze yabo bakarengera inyungu z'abatutsi aho kurebera abanyarwanda bose n'abahutu n'abatwa barimo. Babeshyaga abanyarwanda ngo ni "imbaga y'inyabutatu nyarwanda". Buri wese azi umugozi w'inyabutatu icyo ari cyo n'ukuntu uba ukomeye kuko uba ari umugozi umwe uboshye mu migozi itatu. Iyo nyabutatu nyarwanda ntiyigeze ibaho kuko abatutsi bari birihariye ubutegetsi bw'igihugu bonyine n'ibindi byiza byose igihugu kigenera bene cyo, abatutsi banenaga abahutu n'abatwa, abahutu nabo bakanena abatwa. Umuhutu wabaga agize inyota akajya gusaba amazi yo kunywa mu batutsi, bafataga uruho bakamuha amazi akanywa yarangiza akagenda urwo ruho anywesheje nabo bakarujugunya ahantu kure kugirango hatazava aho hagira umututsi warunywesha akandura ubuhutu. Abahutu nabo ni uko banenanaga abatwa. Ayo moko ataragiraga icyo asangira cyaba ubutegetsi, cyaba inzoga, cyaba ifungoro, cyaba n'amazi yo kunywa, yabaye imbaga y'inyabutatu nyarwanda ryari uretse ikinyoma cy'ingoma ya Cyami!
Komisiyo ya ONU/UN yari ifite u Rwanda ho indagizo kuva mu 1918 yaje gusura u Rwanda mu 1948 izenguruka igihugu cyose, itanga imyanzuro ko abahutu bagizwe abacakara mu gihugu cyabo, ko ibyo bigomba kuvaho, ko hakenewe icyo iyo Komisiyo ya ONU/UN yise "EMANCIPATION HUTU". Umwami Mutara III Rudahigwa wategekaga u Rwanda icyo gihe amatwi yayavuniyemo ibiti yanga gukura abanyarwanda yari ashinwe bo mu bwoko bw'abahutu mu buja no mu bucakara na gihake. Noneho kubera ko Komisiyo ya ONU/UN yasuraga ibihugu byayo by'indagizo buri myaka itandatu, bigeze mu 1954 ntacyo Umwami Rudahigwa arakora, ababiligi bari bafite u Rwanda ho indagizo mw'izina rya ONU/UN nibwo bateye Umwami Rudahigwa bamugegeka gusinya inyandiko yemeza ko mu Rwanda ubuhake buvuyeho kugirango Komisiyo ya ONU/UN nigaruka bazagire icyo bayereka cyakozwe mu byo yasize isabye gukorwa kuva mu 1948. Ntabwo rero Umwami Rudahigwa yakuyeho ubuhake ku bushake bwe, yabitegetswe n'ababiligi , asinya inyandiko ikuraho ubuhake bamuhagarikiye kuko we n'ibyegera bye batabishakaga.
Uko kutaba Umwami w'abanyarwanda bose Rudahigwa yongeye kubigaragaza mu Nama Nkuru y'Ubuyobozi bw'u Rwanda mu 1956. Iyo nama yitwaga Conseil de Gouvernement General yari igizwe n'abatutsi gusa n'abazungu b'ababiligi bari batuye mu Rwanda icyo gihe. Umwe mu bari bayigize, umubiligi A. Maus yatanze igitekerezo muri iyo nama ko ikwiye kwinjizwamo abahutu bane bo guhagararira abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu kuko nabo u Rwanda ari igihugu cyabo. Umwami Mutara III Rudahigwa wabeshyaga ngo ni umwami w'abanyarwanda bose yarwanyije ko abahutu bashyirwa muri iriya Conseil de Gouvernement General. Ibyo batumye muri iyo nama akozanyaho na A. Maus wari watanze kiriya gitekerezo, noneho taliki ya 25/04/1956 A. Maus yandikira Resident w'u Rwanda ibaruwa izwi asezera muri iriya nama avuga ko Umwami Rudahigwa abogamye cyane ko nta cyiza ashakira u Rwanda, ko we adashoboye gukomeza gukorana nawe, ko ibizaba nyuma bitewe no kunangira kwe yanga ko abahutu bagira nabo uruhare mu butegetsi bw'u Rwanda azabyibaraho we n'abamushyigikiye muri iryo nagira rye. Umuntu wayoboye nabi igihugu mu buryo nk'ubu buzwi n'ushaka kubumenya wese, yaba intwari y'u Rwanda biturutse kuki!
Nyuma y'uko kwanga ko abahutu nabo bajya muri Conseil de Gouvernement du Rwanda, taliki ya 24/03/1957 Gerigori Kayibanda na bagenzi be bamwandikiye(Umwami Rudahigwa) we n'umubiligi Resident w'u Rwanda inyandiko igaragaza akarengane n'akababaro k'abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu, ko bashaka ko haba isangira ry'ubutegetsi bw'igihugu no guhabwa akazi muri leta, no gushyirwa mu mashuli ku bana bose b'u Rwanda ntibyiharirwe n'abatutsi gusa.Taliki ya 17/05/1958 abagaragu cumi na babiri b'Umwami Rudahigwa banditse ibaruwa izwi basubiza Gerigori Kayibanda na bagenzi be ko ibyo basaba byo gusangira ibyiza by'igihugu babyibagirwa kuko abasangira ibyiza by'igihugu ari abagira icyo bapfana, ko bo icyo bapfana ari uko ba Kayibanda bababera abagaragu bo bakababera ba shebuja. Ni aha Umwami Mutara III Rudahigwa n'ibyegera bye bari bahagaze ku kibazo cy'imibanire y'abatutsi n'abahutu mu gihugu cyabo bombi. Ibi se ni byo yaba yarabereye intwari y'u Rwanda!!
Hari n'ababeshya abatabizi bicwa no kutabimenya ngo Umwami Rudahigwa ni we wavuze ngo "aho kwica Gitera ni mwice ikibimutera" kandi atari we wabivuze. Gitera Joseph yari umwe muri bagenzi ba Kayibanda basinye iriya nyandiko yo ku ya 24/3/1957. Abakurikiye neza amateka yu Rwanda ndetse n'abari bahari, bemeza ko uwavuze ngo "aho kwica Gitera ni mwice ikibimutera" ni igikomangoma umutware Bwanakweli Prosper wari ushyigikiye ku mugaragaro ko abahutu bashyirwa nabo mu butegetsi bw'igihugu bagahabwa n'akazi muri leta. Kubera izo mpamvu zo kutumva ikibazo cy'abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu kimwe n'Umwami Rudahigwa, Umwami Rudahigwa yarakariye umutware Bwanakweli wayoboraga umurwa mukuru w'igihugu wa Nyanza na Cheferiei ya Nyanza aramunyaga amucira ku Kibuye. Ibi bikagaragaza ko Umwami Rudahigwa yari umwami uvangura abanyarwanda, ko atari umwami w'abanyarwanda bose. Yahindutse intwari yabo bose ate? Kuko iyo aza kumva no gukurikiza inama nziza zubaka z'igikomangoma Bwanakweli Prosper, mirongo itanu n'icyenda(1959) yatumye u Rwanda rugira impunzi bwa mbere mu mateka yarwo n'ibindi bibi byose byakurikiyeho, ntiba byarabayeho. Kuri twe, igikomangoma Bwanakweli Prosper ahubwo ni we wagomba kugirwa intwari y'u Rwanda.
Twarumiwe dusomye ibyo ikinyamakuru cya propaganda za FPR cyitwa IGIHE.COM cyanditse ngo Umwami Mutara III Rudahigwa yagizwe intwari y'u Rwanda kuko "yaranzwe no kurwanya akarengane mu butabera", ngo "yahirimbaniye ubumwe n'ubwigenge bw'abanyarwanda ku buryo ndetse yabizize", n'ibindi binyoma nk'ibyo. Amateka y'u Rwanda atabogamye agaragariza buri wese ushaka kuyamenya uko ari, ko Umwami Mutara III Rudahigwa yari afite iye definition y'abanyarwanda yihariye imeze nk'iyo perezida Kagame afite. Bombi iyo bavuga abanyarwanda ibi, abanyarwnda biriya, baba bavuga abatutsi gusa, abahurtu ntibaba barimo. Ngiyo definition yabo y'abanyarwanda. Perezida Kagame yigeze no kuvuga ko ngo hari ibyo azazira nk'Umwami Rudahigwa. Twagirango tumubwire we n'ikinyamuku cya FPR kitwa igihe.com ko Umwami Mutara III Rudahigwa ari we wizize, ko yatanze ingoma nkuko bo ubwabo babyivugira, ko rero ntawamwishe. Ibyo ari byo byose si abahutu bamwishe, emwe si n'abazungu, ni arrangement ubwe yakoze kugirango atange ingoma nk'uko umuco wabo wa Cyami ega-nyinginya wabitegekaga buri mwami w'u Rwanda wese. Biranazwi ko ugutanga ingoma kwe yabyiteguye, ibyo bikavugwa n'abari kumwe na we umunsi atanga n'abamubonye ko uwo munsi yanyoye mu buryo budasanzwe inzoga nyinshi zikaze za whisky mbere yo kubabwira ko afitanye rendez-vous n'umuganga we personnel yari yarumvikanyeho nawe ibanga ryo gutanga ingoma nk'uko umuco wa Cyami wabimutegekega. Twibutse ko inkuru y'uko Umwami Mutara III Rudahigwa yatanze yageze kuri nyina Kankazi aho yari atuye i Shyogwe akavuga ngo "NONEHO YATINYUTSE!". Iyi mvugo ya nyina ubwe umwibyarira ikaba yemeza amateka avuga ko Umwami Mutara III Rudahigwa yari amaze igihe abiru bamuduhira mu matwi ko ari umwami kuva 1932, ko imyaka imaze gushira ari 27, ko ukurambirana kwe aribyo birImo gutera umwaku KALINGA bigatuma abahutu basakuza hirya no hino mu gihugu bashaka kuyigomera no kugumuka, ko akwiye gutanga ingoma ibintu bikagaruka mu buryo. Kubera ko ibibazo nawe ubwe byari bimaze kumurenga, yageze aho arabumva, yumva ko wenda ari we kibazo koko. ko natanga ingoma ibintu bizagenda nkuko we n'abagaragu be b'I Bwami babyifuza, n' uko yitangira KALINGA n'izayo zose taliki ya 25/07/1959 kugirango abahutu badakomeza kuyigumukira. Ntabwo yitangiye abanyarwanda bose kandi yari Umwami wabo, bityo twe tukaba tutamubara mu ntwari z'u Rwanda.
Bene igihugu banyarwanda banyarwandakazi mwese, ntawe twe turobanuye, nimuhaguruke turwanye leta ya Kagame na FPR yubakiye ku kinyoma, kubeshya, kubeshyera abandi,guhimbira abantu ibyaha, guhimbira abantu ibyo batavuze n'ibyo batakoze ari ibibi ari n'ibyiza, no GUTEKINIKA(akazina abakada ba FPR bahaye ubusuma bwa leta ya FPR Inkotanyi). Umwijima w'ikinyoma nk'iki twamaganye kiri mu Rwanda, uzakurwaho n'umucyo wo kuvuga no kuvugisha ukuri.
Bikorewe i Savannah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 30/01/2015;
Dr. Gasana Anastase, perezida w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;
Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;
Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa by'ishyaka.
Niba mwifuza kugira icyo mutubaza cyangwa se mutwungura, mwtwandikira kuri email abasangizi@gmail.com