From: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Perezida Paul Kagame ngo impunzi z'abanyarwanda, amaherezo y'inzira ni mu nzu
·
·
·
N'ubwo abanyarwanda bahunze hagati y'umwaka w' 1959 na 1998 bahawe igihe ntarengwa cyo kuba batahutse hagatahuka bamwe abandi bagaterera agati mu ryinyo, Perezida Paul Kagame asanga amaherezo ya bo ari ugutahuka kuko n'amaherezo y'inzira ari mu nzu.
Ibi Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 15 Mutarama 2015, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, kibimburira ibindi muri uyu mwaka.
Perezida Paul Kagame yagize ati "Amaherezo y'inzira ni mu nzu… bazayitahamo amaherezo. Bazazunguruka isi.., ariko bongere barutahemo. Erega nta n'ubwo ari benshi buriya, impunzi nyinshi zaratashye, abari hanze ni abafite ibindi bakiniraho."
Hari abitwaza guhunga Politiki bagiye gushaka amasambu muri Uganda n'ahandi
Perezida Paul Kagame yakomeje agaragaza ko abakivugwa ko basabye ubuhungiro mu bindi bihugu, ari abitwaza guhunga Politiki, bagamije kujya gushakira ubutaka mu bihugu bifite bunini kurusha u Rwanda.
Yagize ati "Hari n'abava mu gihugu bakagenda bakoresheje impamvu zitandukanye, impamvu abantu bari bakwiye kuba bumva. Hari abajya muri Uganda, Tanzania, n'ahandi, ariko nta bajya i Burundi. Kuko ibibazo byacu n'iby'u Burundi byenda gusa."
Yakomeje agira ati "Hari abajya muri Uganda, bahagera bagashakisha bakabona ubutaka batari bafite hano. Ubutaka bw'u Rwanda ni butoya ku bwa Uganda, kdi icyo nta cyo twagikoraho, kuko ntago twabwagura ngo bungane n'ubwa Congo cyangwa ubwa Uganda, ntago ari icyaha cy'u Rwanda."
Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko abatwarwa n'ibyo, bahimba kuvuga ko bahunze politiki kuko ibyo bihugu biba bidashaka abaza kubitwarira ubutaka, icyo kikabahesha uburenganzira bwo kwambuka umupaka, ati "mu by'ukuri atari impunzi, ahubwo ari umuntu ushakisha ubutaka. Icyo ni ikibazo kinini cyane kiriho."
Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko ikimuraje ishinga ari umutekano w'abanyarwanda, gusa ngo amarembo aragutse ku buryo nta munyarwanda wahezwa hanze kandi ari we nyir'u Rwanda, ariko yongeraho ati "Ikibazo cy'impunzi kimaze kuba ikintu cy'urujijo, ntago kikiri ikibazo kinini keretse iyo abantu bagihinduye ikibazo".
Hagiye gushira imyaka ibiri hakuweho sitati y'ubuhunzi ku banyarwanda bahunze hagati y'umwaka w'1959 na 1998, aho bahawe igihe ntarengwa cy'itariki ya 30 Kamena 2013 bakaba batahutse cyangwa babonye ibyangombwa bibemerera gutura mu bihugu barimo.
Gusa bamwe barabyubahirije baratahuka, ariko abandi baterera agati mu ryinyo, ndetse bamwe banagizwe urwitwazo rwo kutagaba ibitero ku mutwe wa FDLR ngo wamburwe intwaro, kandi cyari icyemezo cyafashwe n'imiryango mpuzamahanga.
Mu nama ya Komite Nshingwabikorwa y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi (EXCOM) yabereye i Geneve kuwa 29 Nzeri 2014, Minisitiri ufite impunzi mu nshingano ze Seraphine Mukantabana yagaragaje ko hari ibihugu bigenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa ibiteganywa n'itangazo ryo kuwa 30 Kamena 2013 rikuraho sitati y'ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze hagati y'umwaka w'1959 na 1998.
Mu mibare MIDMAR itanga, hagati ya Nyakanga 2013 na Kamena 2014, Abanyarwanda barenga ibihumbi 24 barahungutse, barimo n'abirukanwe muri Tanzania, gusa kugeza ubu hakaba nta mubari nyawo uzwi w'impunzi z'abanyarwanda zikiri mu mahanga.
__._,_.___
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.