Pages

Tuesday 27 January 2015

[amakurunamateka.com] Fw: *DHR* IMPAMVU 1.000 zituma abanyarwanda bahunga muri iki gihe

 


 
IMPAMVU 1.000 zituma abanyarwanda bahunga muri iki gihe
January 22, 2015 6:40 AM, UDAHEMUKA ERIC, SHIKAMA Editor
Ubwo twunguranaga ibitekerezo ubushize, Dr GASANA Anastase yansabye ko nazabagezaho ubuhamya ku byambayeho kuko nari nsobanuye ko impamvu zatera umunyarwanda guhunga zirenga 1000. Nibutse ko nanjye nari mbivuze nshingiye ku kiganiro Kagame yahaye abanyamakuru muri Village Urugwiro kuwa kane taliki 15 Mutarama 2015 akavuga ko ngo abahunga Leta ye bose nta n'umwe uvuyemo baba bagiye gushaka amasambu yo guhinga mu Bugande nk'aho abanyarwanda bose bahunze baba muri Uganda gusa. Mu ngingo 8 nandukuye ubushize uyu munsi ndagaruka kuri 4 gusa zirimo 2 zindeba imwe muri zombi ikarebana n'impamvu nyamukuru yatumye mpunga kuko ishingiye ku mwuga w'itangazamakuru nari mazemo imyaka 10 mu Rwanda hamwe n'izindi ngingo ebyiri z'ibyabaye ku bavandimwe banjye mpibereye nkabibonesha amaso yanjye:
1. GUHOZA ABATURAGE KU NKEKE: Mu myaka icumi namaze mu itangazamakuru harimo imyaka 4 nakoze ikiganiro cy'ubuhinzi cyitwa TWITEZE IMBERE BAHINZI BOROZI ku mushinga nakoze mbyibwirije ugaterwa inkunga n'umushinga witwa AGRITERRA ukorera muri ambassade y'Ubuholandi mu Rwanda. Icyo kiganiro nagikoreraga Sendika y'abahinzi borozi yitwa Ingabo Ifite icyicaro cyayo i Gahogo ku gateremuko kamanuka ujya i Kabgayi. Iki kiganiro nagitambutsaga buri wa gatatu kuri radiyo Maria Rwanda guhera 19h30 - 20h00 kandi ninjye wajyaga kugitara nkanagikorera editing ku mashini na SOFTWARE twita COOL EDIT PRO(3) ishinzwe gutunganya amajwi. Iki kiganiro nagikoze guhera taliki 01 Mutarama 2007 ngihagarika taliki 31 Ukuboza 2010 kuko contrat nagiranye na INGABO SYNDICAT na AGRITERRA yari irangiye. Muri iyi myaka ine nakoze iki kiganiro, nabashije kugera mu turere twose tw'u Rwanda uko ari 30, nabashije kugera mu mirenge ntibuka umubare, nasuye amakoperative y'abahinzi borozi mu by'ukuri ntibuka unubare. Naganiriye n'abahinzi borozi bo mu ngeri zose ariko icyo bose bahurizagaho ni uko bambwiraga ko politiki ya FPR yo kubahoza ku nkeke ibategeka guhinga igihingwa kimwe igiye kubamaza umudari. Naganiriye n'abategetsi brnshi bakoraga muri MINAGRI nkabagezaho impungenge z'abahinzi borozi ariko nkabona ntacyo bibabwiye ahubwo bakansubiza ko abaturage bagomba kubyubahiriza uko biri. Ukuri rero kurimo ni ikuhe? Muri iyi groupe de duscussion yacu birashoboka ko harimo abaheruka mu Rwanda hambere kandi nibyo kuko ndumva nshobora kuba arinjye wahunze nyuma kuko nahunze ku italiki 01 Mata 2014. Politiki y'igihingwa kimwe nta kindi igamije uretse kwicisha abaturage inzara no kubahima ngo baziyibuke amagara. Politiki yo kurekera inka mu biraro ntizahuke zikahirirwa nta kindi igamije uretse kubuza abahutu uburenganzira bwo korora kuko inka imwe ihazwa na 45 kg z'ubwatsi ku buryo abanyarwanda babasha kwahirira inka zirenze imwe bakazihaza ari bake. Mu buhinzi bagutegeka ibyo uhinga, ifumbire ugura ku isoko rya FPR,... Ibi nibyo mu by'ukuri nise guhoza abaturage ku nkeke ku buryo iki atari igihugu kibereye umwenegihugu.
2. GUTSINDIRA AKAZI UKAKIMWA KUKO URI UMUHUTU TOUT SIMPLEMENT: Njyewe ubwanjye nahuye n'uruva gusenya inshuro ntabara nimwa akazi ariko ndavugamo 3 gusa. Nk'uko mwabyumva umuntu wese ahora ashaka gutera imbere. Ubundi n'ubwo mubona nkorera SHIKAMA cyane kandi ngakunda itangazamakuru byabuze urugero nyabwo ariryo nize. Njyewe mfite impamyabumenyi ihanitse mu ICUNGAMUTUNGO-LICENCE EN GESTION- BACHELOR'S DEGREE IN MANAGEMENT natsindiye muri KAMINUZA GATULIKA YA KABGAYI muri 2008. Iteka numvaga nshaka gukora ibyo nigiye kuko numvaga aribwo naha igihugu cyanjye umusanzu udasondetse. Muri 2010 nakoze ibizami by'akazi ahantu 4 ariho MININFRA, ULK, DISTRICT MUHANGA no muri OCIR THE- FRRWACOTHE GIKONDO: Muri MININFRA nakoze ikizami ku mwanya witwa ADMINISTRATIVE ASSISTANT TO THE MINISTER: Ikizamini naragikoze byose ndabitsinda ngira amanota 92%. Ku italiki yo kujya gutangira akazi barampamagaye ninjira muri Cabinet du Ministre icyo gihe minisitiri yari KAREGA VINCENT. Namusanganye n'abajenerali arambaza ngo iwacu ni he? Musubiza ko mvuka mu BYIMANA i GAKURAZO arambwira ngo sinshobora guhabwa ako kazi ntaravuye i Bugande. Ayo magambo ministre KAREGA ayambwira umugabo wo kubihamya ni SENATEUR MUKASINE Marie Claire kuko icyo gihe yari PS aho muri MININFRA. Ako kazi bagahaye uwitwa NGENZI Joseph koko wavuye UGANDA.
Muri ULK nakoze ikizami ku mwanya wa PERMANENT SECRETARY WA ARIPES ndatsinda barakanyima ngo kuko ntari umugogwe bagaha murumuna w'umugore wa Prof. Senator RWIGAMBA BALINDA. Umuhamya ibi byabereye mu maso wakwemeza ko ntabeshya ni uwitwa INDOHA Janvier wakosoye ibizamini nakoze.
DISTRICT MUHANGA(GITARAMA VILLE): I Gitarama mu mujyi nahatuye guhera 2001 kugera mpunga 2014. Hatanzwe akazi ku mwanya wa JOINT ACTION DEVELOPMENT FORUM ikizamini nagikoreye muri RIAM i Murambi mu Cyakabiri ndatsinda barakanyima bahamagara umututsi witwa GONZAGUE warindaga General MUBARAK MUGANGA barakamuha. Uwambera umuhamya ni Dr. NIZURUGERO wakosoye impapuro zacu kuko ipiganwa ryo gukoresha ibizami i Gitarama ryegukanywe na UNR.
Muri OCIR THE GIKONDO batanze itangazo bashaka National Coordinator wa FERWACOTHE(Fédération Rwandaise des Coopératives des Theiculteurs). Naratsinze liste imanikwa ku karubanda ndi uwa mbere. Perezida w'Inama y'ubutegetsi witwa MUNYEMANA Marc ukora muri BANQUE DE KIGALI ambwirira imbere ya CA yose mu ijwi riranguruye ko badashobora kumpa uwo mwanya kuko ntavuye i Bugande cyangwa ngo nibura mbe ndi umututsi. Umuhamya wabyumvise wampamiriza ko ntabeshya ni Vice Mayor Affaire Economique mu karere ka Rulindo witwa PROSPER twakoranye icyo kizami nkamurusha cyane akaba ariwe bahaye ako kazi kuko ari umututsi ariko nawe nyuma akakavaho kubera amatiku yarimo. Nk'uko mbivuze ubu ni V/M Affaires Ecques RULINDO DISTRICT.
3. GUKUNDANA N'UMUKOBWA WAVUYE I BUGANDE(UMUTUTSIKAZI)WAMURONGORA BAKAGUHIGIRA KUBURA HASI HEJURU: Kubera ukuntu nakunze iyi groupe ni ngombwa kubabwiza ukuri kugira ngo ubuhamya bwanjye bububake aho kubasenya. Ubundi Data ni UMUHUTU W'UMUSINGA naho Mama akaba UMUTUTSIKAZI W'UMUNYIGINYA ukomoka mu KABAGALI ku BUHANDA hafi y'i Gitwe. Hari umusore mubyara wanjye witwa NICYORIBERA Jackson nyina akurikira mama. Uyu muhungu ni umututsi kuri se na nyina. Yakundanye n'umukobwa witwa FIONA wavuye Uganda adusaba kujya kumusabira turagenda. Umuhango wo gusaba wabereye aho uwo mukobwa yabaga kwa musaza we ku Irebero mu mujyi wa Kigali. Baratugoye umugeni babanza kumutwima ariko mbona ko harimo ikibazo umwe aravuga ngo ubundi abantu batavuye Uganda ninde wabahaye uburenganzira bwo kwinjira muri uru rugo? Nari kumwe na mukuru wa mama witwa MUKANSANGA Marguerite wigeze kuba Sous préfet i Gitarama kubwa BAZIVAMO Christophe na NYANDWI Désire ndakeka Dr. GASANA, RUTAYISIRE na SEBARENZI mumuzi yaranyongoreye ati KARABAYE! Umugeni baramuduhaye. Bucya ubukwe buri butahe uwo mubyara wanjye baramushimuse bamufunga imyaka 2 ubukwe bihwaniramo.
4. GUHORA BAKUGENDAHO BAGUKEKA AMABABA NTA N'IMPAMVU BAKAKUBIKIRA BAKAGUSHIKUZA LAPTOP YAWE BUGOROBYE: Muri Nzeri 2011 naguze LAPTOP nshya yo mu bwoko bwa TOSHIBA mu iduka ry'umuhinde ryitwa SHOPPERS STOP riherereye munsi ya BK mu Mujyi i Kigali na fagitire nayiguriyeho ndayifite na nimero zayo. Ku italiki 07 Kanama 2012 ku mugoroba saa kumi n'imwe n'iminota 5 ngeze i GAHOGO ntaha, abasore babiri bari kuri Moto baraje barayinshikuza bariruka nyuma nza kumenya ko ari abasirikari bo muri DMI. Bakimara kuyinyiba guhera ku munsi wakurikiyeho, banshyizeho ingenza ya moto ifite PURAKI RC 477F bahaye umu DMI bafata icyemezo cyo kumugira umumotari i Gitarama ariko mu kuri arinjye ashinzwe kumenya aho ndi hose. Najyaga mu Misa muri Basilika i Kabgayi nkamubona aho. Najya ku kazi akaba angezeho na ya moto. Naje kumenya ukuri ubwo ku italiki 08 Gashyantare 2014 ba basirikari bansangaga muri Radio Maria Rwanda nkabakizwa na Padiri ariko kuko nahavuye njya mu bukwe bw'inshuti yanjye Juvenal ukora muri BK bwabaye uwo mugoroba izo DMI zantegeye ku marembo y'aharimo kubera ubwo bukwe nsohotse barampagarika mbona barasa n'abanyambuye LAPTOP mbabajije ko aribo barabinyemerera bambwira ko uretse na LAPTOP bazananyica kubera inkuru nandika mu kinyamakuru ISIMBI nabereye umwanditsi mukuru imyaka 4 bakavuga ko izo nkuru zanjye zibangamiye NDI UMUNYARWANDA.
Ubutaha nzabaganirira ukuntu muramu wanjye(musaza wa Madamu wanjye) witwa Dr MUNYAMBABAZI Jean de Dieu uba muri USA guhera 1986 yaje mu Rwanda muri 2009 kugira ngo dutangire STOCK BROOKING COMPANY amafaranga menshi yari azanye akayakorera Transfer muri BNR hanyuma mu gihe tumaze gutunganya ibiro tuzakoreramo mu nzu ye PRINTER SET iri munsi y'ahahoze Radio Rwanda bakamufungira muri burigade ku Muhima agacika agaca Uganda akisubirira USA kuko afite double nationalite (RWANDA & USA) hanyuma ya mafaranga ye FPR ikayabikuza ikayaguramo imodoka za MINADEF ndetse bakajya no mu AKAGERA MOTOR imodoka twari twatumije nazo bakaziha MINADEF. Ubutaha ntimuzacikwe muzumirwa!
UBU SE KOKO ICYO NI IGIHUGU UMUGANI WA Dr. GASANA Anastase ko abakirimo ari impunzi mu mitima yabo! NDABAKUNDA MWESE KUKO MURI IBYO BYAGO BYOSE NIYONGEREYE URUKUNDO NKUNDA UMUNYARWANDA WESE KANDI NKIYEMEZA GUCA AKARENGANE.
Sogokuru yari imfura, Data yari imfura, Mama yari imfura! SINZABA UMUTINDI!
UDAHEMUKA Eric
Editor SHIKAMA


__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________
&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.