Pages

Thursday 15 January 2015

[amakurunamateka.com] Intambara: KAGAME ARASHAKA UMUTWE WA PETERO NKURUNZIZA KU ISAHANI!

 





 

RWANDA-BURUNDI: INTAMBARA IKONJE, PAUL KAGAME ARASHAKA UMUTWE WA PETERO NKURUNZIZA KU ISAHANI!

14 janvier 2015
Ku itariki ya 11-01-2015, muri rya sengesho ryo gusabira igihugu, abanyarwanda benshi basigaye bita ko ari umunsi wo gusenga shitani, abanyarwanda bose biboneye, banumva ingirwa jambo rya Paul Kagame, wari unaniwe cyane, wagira ngo ararwaye. Muri iryo jambo rye ritarimo ubutumwa na buke bwubaka, Kagame wabonaga ko yabuze icyo yavuga apfa kongera kwihaniza abantu bari muri FPR batakimusingiza. Muri iyi nkuru turarebera hamwe uburyo Paul Kagame ari kugerageza kugota umwanzi we, ari we Petero Nkurunziza, perezida w'Uburundi.
16228640056_17da09214c_bUko byatangiye
Mu 1998, Leonard Nyangoma yavanywe ku buyobozi bwa CNDD asimburwa na Jean Bosco Ndayikengurukiye, wari warize mw'ishuri rya gisirikari ry'u Burundi rya ISCAM. Icyo gihe Jean Bosco Ndayikengurukiye yari ashyigikiwe cyane na Hussein Radjabu, icyo gihe wari umunyamabanga mukuru, akaba ari nawe bavugaga ko ari we wari umuyobozi nyakuri wa CNDD. Mu gisirikari naho, Hussein Radjabu yazamuye mu ntera Melchiade Ngurube, Pierre Nkurunziza na Adolphe Nshimirimana; ibi ngo yabikoze kugira ngo agabanye ubwikanyize bw'abantu bakomokaga mu gace ka Bururi, wasangaga barigaruriye ubuyobozi bwa gisirikari.
Aya mahirwe yo kuzamurwa mu ntera, Petero Nkururnziza yayakiranye amaboko yombi. Ni nyuma y'ihirikwa rya Leonard Nyangoma, Nkurunziza yatangiye kwerekana ubushobozi bwe bwo kuyobora; yari umuntu uzi gutega abantu bose amatwi, akaba yari azi kuganira no kuvuga amagambo yumvikana kuri buri wese, ndetse yatangiye kujya aboneka nk'umuntu uzi gukemura ibibazo kandi akaba yari azi gusabana n'abantu bo mu nzego zose za CNDD, nta kuvangura umukire cyangwa umukene. Nkurunziza ngo ni nawe watangije igikorwa cyo gusenga muri CNDD. Kuba yari akunzwe cyane, byatumye ahimbwa akazina k'akabyiniriro « k'umuhuza ».
Perezida Petero Nkurunziza
Perezida Petero Nkurunziza
Mu Kwakira 2001, Jean- Bosco Ndayikengurukiye yahirikwaga ku buyobozi bwa CNDD, Nkurunziza yari amaze kugira ingufu cyane muri CNDD-FDD kuburyo byabonekaga ko ari we wazaga inyuma ya Hussein Radjabu. Icyo gihe Hussein Radjabu yafatwaga nk'ikimana muri CNDD, niwe wazanaga amafaranga, intwaro, mbese ni we watumaga CNDD-FDD ikora neza. Hussein Radjabu ku giti cye niwe wirukanye Jean-Bosco Ndayikengurukiye maze yimika Petero Nkurunziza, ariko akomeza kumukoreramo.
Kugira Nkurunziza perezida wa CNDD-FDD, ikosa Hussein Radjabu atazibagirwa kugeza apfuye
Nta muntu numwe muri CNDD-FDD wigeze atekereza ko Petero Nkurunziza yari afite inyota ikabije y'ubutegetsi n'imishinga ikomeye ya politiki. Hussein Rudjabu yibeshye ko Petero Nkurunziza yari:
  • Umuntu utarashakaga ubutegetsi, Nkurunziza yari azwi nk'umuntu wicisha bugufi, wabaga yibereye mu baturage, bari gusenga, bakanakina umupira w'amaguru. Ariko icyo Hussein Radjabu atamenye kuri Nkurunziza nuko uko yamubonaga n'amaso ye, imbere Nkurunziza yari umuntu wicecekeye ariko warenzwe n'inyota y'ubutegetsi.
  • Nkurunziza buri gihe yubahaga Hussein Rudjabu, akanakurikiza amabwiriza ye nta kunyura ku ruhande, ngo nta kintu yashoboraga gukora wenyine atabanje kugisha inama no gusaba uruhushya Hussein Radjabu. Radjabu yashyize Nkurunziza mu bushorishori bwa CNDD-FDD yibwira ko ahashyize umuntu w'injiji azajya akoreramo uko yishakiye. Nyamara Hussein yaribeshye cyane!
Nkurunziza amaze kugera ku buyobozi bwa CNDD-FDD yahise atangira kubaka neza umusingi uzamugeza ku butegetsi. Urugero, igihe Hussein Radjabu n'abandi bayobozi babaga bari kuzenguruka hirya no hino bashaka ubufasha, Nkurunziza we yabaga yasigaye, akirirwa asura abasirikari ku rugamba, akabaganiriza, bityo atangira kugirana ubucuti bukomeye nabo.
Hussein Radjabu
Hussein Radjabu
Hussein Radjabu nawe byageze aho agira ububasha burenze ukwemera muri 2005, icyo gihe yari perezida wa CNDD-FDD, ari umwami w'abami, ari we usa naho ari perezida w'Uburundi, ategeka ibigo byose bya leta, Nkurunziza nta jambo afite. Ariko ntibyatinze, kubera ko Nkurunziza yakoresheje kwa kwitonda kwe amukorera umubare wa politiki, maze amuvana ku buyobozi bwa CNDD-FDD muri Gashyantare 2007. Mbere yo kuvanaho Hussein Radjabu, Perezida Nkurunziza yarabanje yiyegereza bamwe mu bikomerezwa byo muri CNDD-FDD, ku buryo Hussein Radjabu yatunguwe nuko Nkurunziza yamuhiritse, none ubu ari kuborera mu munyururu, muri gereza kaminuza ya Mpimba.
Umukino w'urupfu mu Burundi?
Mu Kwakira 2001, nyuma y'ihirikwa rya Jean- Bosco Ndayikengurukiye ku buyobozi bwa CNDD-FDD, nibwo inzego z'iperereza (DMI) z'u Rwanda zatangiye kureba uko zakwegera CNDD-FDD, banyuze ku bantu bamwe na bamwe zari zizi babaga Dar es Salaam muri Tanzania; icyo gihe ni nabwo bwa mbere DMI ya Paul Kagame yashoboye kuvugana na Hussein Radjabu. Hussein Radjabu nawe ntiyazuyaje, ahubwo yahise yihutira gushimangira umubano hagati ya CNDD-FDD n'ubutegetsi bw'abicanyi ba FPR. Ubu bucuti ariko bwari bwubakiye ku maraso, kubera ko abasirikari bahoze ari ingabo z'u Rwanda mbere ya '94 (Ex- FAR), bari barinjiye muri CNDD-FDD, bishwe bose ku kagambane ka Radjabu na Kagame, abo batishe babatwaye bunyago mu Rwanda bajya kubafunga, ubundi bagenda babica gahoro gahoro.
Twakwibutsa abasomyi b'Ikaze Iwacu ko mw'ibanga rikomeye, Paul Kagame yari yamenye ko Hussein Radjabu, agiye guhirikwa ku buyobozi bwa CNDD-FDD, kandi nawe yarabyemeye, kubera ko ngo yari yatangiye kubona ko byari bimukomereye gutegeka Hussein Radjabu ibyo yishakiye. Paul Kagame yabonaga Petero Nkurunziza nk'umuyobozi udakomeye, yashoboraga kujya akoresha ibyo yishakiye byose, nyamara Kagame nawe yakoze ikosa nk'iryo Hussein Radjabu yakoze ryo gusuzugura ubushobozi bwa Nkurunziza. Ubu Kagame amaze kwibonera ko Nkurunziza atari agafu k'ivugwarimwe nkuko yabikekaga, ni umugabo ushishoza cyane, uzi umubare wa politiki, kandi akenshi ibyo akora buri gihe bikunze gutungura abantu benshi.
Umwe mu basaza bashinze CNDD-FDD yabwiye Ikaze Iwacu ati: "ushobora gusuzugura Petero Nkururnziza, ariko nyuma bigukoraho. Ni umuntu udafite amateka maremare, ariko yaraje twese araduhigika, agera ku buyobozi bw'ikirenga bwa CNDD-FDD. Yashoboye gushyira ku ruhande ibikomerezwa byose bya CNDD-FDD, none ubu niwe mutware uganje w'ishyaka".
Ubu umukino w'urupfu hagati ya Paul Kagame na Petero Nkurunziza uri gukinwa nk'intambara ikonje, aho u Rwanda na Kagame ari bo batera. Hashize iminsi myinshi cyane Kagame yohereza abamaneko umurundo mu gihugu cy'u Burundi, akoresha indaya, abacuruzi, abashoramari, ndetse anafasha amwe mu mashyaka ya opozisiyo yibumbiye mu kitwa ADC-Ikibiri. Byageze naho DMI itanga amafaranga menshi cyane ku ba maneko b'inzego z'iperereza z'u Burundi (SNR) ngo bakunde babahe amakuru. DMI yashinze ibinyamakuru, ubu Igihe.com isigaye ifite ishami rikorera i Bujumbura; aho bandika inkuru zisebya Petero Nkurunziza, none bigeze naho bashinga n'umutwe witwaje intwaro wo guteza intambara mu Burundi.
Major Desiré Nyaruhirira, umuhuzabikorwa w'intambara ikonje yo gusenya Petero Nkurunziza
Uyu Major Désiré Nyaruhirira ni umukozi w'ambasade y'u Rwanda i Bujumbura akaba ari we « Chargé d'affaires ». Ni umunyarwanda wavukiye i Burundi mu gace bita Ngagara. Desiré Nyaruhirira yayobotse inkotanyi mu myaka ya za 1990, umuryango we ni inshuti z'umuryango wa Jeannette Kagame; kuko bose bari batuye mu Ngagara. Major Desiré Nyaruhirira yoherejwe mu Burundi kuba « Chargé d'Affaires », ariko cyane cyane niwe ukuriye agatsiko k'abamaneko ba DMI mu Burundi.
Major Désiré Nyaruhirira
Major Désiré Nyaruhirira
Hashize imyaka myinshi, Desiré Nyaruhirira ari we muhuzabikorwa w'ibikorwa by'ubwicanyi bwa Jack Nziza mu Burundi tutibagiwe no gushimuta abanyarwanda, bari barahungiye i Burundi cyangwa abaje kuhasura bavuye mu bindi bihugu, aha twavuga nka Déo Mushayidi. Umunyarwanda wese uba i Burundi akaba yaraketswe ko yaba arwanya ubutegetsi bwa Paul Kagame, yarishwe cyangwa ashimutwa n'abicanyi ba DMI bategekwa na Desiré Nyaruhirira.
Nk'umuntu wavukiye mu Burundi akaba azi neza icyo gihugu, Desiré Nyaruhirira yafashize cyane abamaneko ba Paul Kagame gushinga ibirindiro mu Burundi, kubera ko yagiye abafasha mu gushaka aho batura hirya no hino mu mugi wa Bujumbura, akanabaha amakuru y'ingenzi abafasha mu bunetsi bwabo. Umu DMI wavuganye n'Ikaze Iwacu yagize ati: « ba maneko bacu buzuye mu Burundi hose, cyane cyane mu bubari bukunze kunywerwamo n'abasirikari bakuru n'abandi bayobozi bakuru b'u Burundi ».
Mu gihe ibinyamakuru by'i Burundi bihora bitangaza inkuru zitandukanye ku bibera mu Burundi, byikoma ishyaka riri ku butegetsi ndetse na opozisiyo, nta na rimwe ibi binyamakuru byari byigera bikora inkuru ku banyarwanda bahora bashimutwa cyangwa bakicirwa mu Burundi n'inzego z'iperereza za Paul Kagame. Desiré Nyaruhirira akoresha amafaranga n'iterabwoba ku banyamakuru batinyuka gukora amaperereza kuri iki kibazo cy'abanyarwanda bicwa na DMI. Umwaka ushize muri Kanama, abanyarwanda benshi bashimuswe mu duce twegereye Bujumbura nka Mutakura, Kamenge na Nyakabiga, ariko abanyamakuru bigenga batangiye iperereza bagiye bahabwa ruswa na Desiré Nyaruhirira, ubundi akababwira ngo bararushywa n'iki?! « bariya ni abanyarwanda mwikiwirushya »
Ambasaderi Rugira Amandin, yoherejwe kumunga leta y'Uburundi
Ambasaderi Rugira Amandin, yoherejwe kumunga leta y'Uburundi
Umwe mu bamaneko ba DMI yabwiye Ikaze Iwacu ati: "Ibitero by'intambara ikonje ku Burundi bimaze gukara cyane, wabirebera nko kuba Ambasaderi Amandin Rugira yaravanywe i Kinshasa akazanwa i Bujumbura. Uriya mugabo amaze igihe kinini akorera DMI akazi ko kuneka ku buryo budasanzwe. Yanekeye DMI mu Bubiligi, France na Congo none ubu ni Uburundi. Kumwohereza mu burundi ntabwo ari ukwibeshya, cyane cyane mu gihe umubano hagati ya Paul Kagame na Nkurunziza wari wifashe nabi. Urebye biragoye ngo Nkurunziza azarusimbuke, kubera ko Kagame byanze bikunze ashaka umutwe we ku isahani »
Inzirakarengane zizagwa muri uyu mukino w'injangwe n'imbeba uri hagati ya perezida Nkurunziza na Paul Kagame. Uyu ni umukino w'urupfu, amanyanga ya politiki, kandi ibi byose nta kindi bizazana, uretse ko umwe muri aba bagabo babiri azavanwa ku butegetsi. Byange bikunde amaraso azameneka!
Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.fr
 

__._,_.___

Posted by: Afrika Watch <afrikawatch@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________
&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.