Pages

Monday 26 January 2015

FPR-INKOTANYI: JAMES KABAREBE UMWICANYI KABUHARIWE, IGISAMBO, UMUNYABWOBA AKABA N’UMU PEDOPHILE.

FPR-INKOTANYI: JAMES KABAREBE UMWICANYI KABUHARIWE, IGISAMBO, UMUNYABWOBA AKABA N’UMU PEDOPHILE.

25 janvier 2015
Hari ibikorwa byinshi bya politiki biri kubera mu Rwanda, mu karere k’ibiyaga bigari, Afrika ndetse no ku isi yose, Ikaze Iwacu yagombye gukoraho inkuru. Kuba twahisemo kwandika inkuru kuri uyu mwicanyi James Kabarebe ni ukubera intabaza n’amarira y’abanyarwanda bimaze iminsi bitugeraho. Ababyeyi mu Rwanda baratabaza, bararize barihanaguye kubera ministre w’ingabo, James Kabarebe ubasambanyiriza utwana twabo tw’utwangavu. Uyu mwicanyi amaze imyaka 20 yica impunzi z’abahutu muri Congo na za miliyoni z’abakongomani ari nako asahura umutungo kamere wa Congo, yahemukiye inshuti ze, atibagiwe gusambanya utwana tw’udukobwa tukiri duto.
James Kabarebe, ni rudasumbwa mu kumena amaraso
James Kabarebe, ni rudasumbwa mu kumena amaraso
James Kabarebe ni umwicanyi ruharwa
Mu ntambara ya FPR-Inkotanyi muri za ’90, uyu mwicanyi w’umunyabwoba, James Kabarebe, ni we wari ukuriye abarindaga Paul Kagame, icyo gihe bitwaga abarinzi b’icyicaro gikuru cya FPR/APR. Mu gihe APR yuburaga imirwano simusiga muri ’94, uyu mutwe w’abicanyi wategekwaga na James Kabarebe niwo wanyuze Byumba, Kibungo na Kigali ngari ugenda uyogoza wica ikitwa umuhutu wese basanze mu nzira.  Mu 1996 Paul Kagame yagize James Kabarebe komanda w’umutwe wa DMI wagombaga gutsemba inzirakarengane muri Congo.
Icyo gihe James Kabarebe yari yungirijwe na Capt Charles Shema, ubu ni Lt Col akaba na mwishywa wa Paul Kagame. Aba bicanyi bombi nibo bayoboye itsembatsemba ry’impunzi z’abahutu mu mashyamba ya Congo, batibagiwe n’abakongomani bagiye basanga mu nzira. Uko bicaga ni nako babaga basahura umutungo kamere wa Congo n’ibyo babaga basanze mu mazu, amaduka, abakongomani bataye bahunga intambara. Ubu bwicanyi bwa James Kabarebe bwatangiye muri ’96 na n’ubu buracyakomeza, binyuze ku matsinda y’abicanyi yashinze muri Congo nka Mai Mai Raia Mtomboki na Mai Mai Tcheka.  
James Kabarebe n’igisambo cy’ingufu
Mu Rwanda hose birazwi ko James Kabarebe ari mu bantu 5 ba mbere bakize cyane. Kimwe n’umwicanyi mukuru wabo bose, Paul Kagame, James Kabarebe nawe yakijijwe no gusahura umutungo kamere wa Congo no kwiba iby’abantu bamaze kwivugana, haba mu Rwanda, ndetse no muri Congo. Ubu ubucuruzi bwa James Kabarebe bwarenze imipaka y’u Rwanda, kuko afite ibikorwa bitabaze by’ubucuruzi muri Mozambike, Angola n’ahandi henshi muri Afrika. James Kabarebe acuruza za Diamands zo muri Angola, afite n’ubundi bucuruzi bw’amabuye y’agaciro bubera i Lubumbashi muri Congo, tutibagiwe ubw’imbaho akorera muri Kivu y’amajyaruguru. Ibi bikorwa bye byose bicungwa na musaza w’umugore we witwa Eddie Mudenge.   
James Kabarebe akoresha aya mafaranga y’amibano mu gukwiza iterabwoba mu banyarwanda no mu karere k’ibiyaga bigari. Aya mafaranga ni nayo akoresha mu gushuka udukobwa tw’utwangavu akadusambanya.
James Kabarebe ni umunyabwoba 
Nubwo ariko James Kabarebe akize akaba anica nk’uwahanzweho, burya ni umunyabwoba udasanzwe. Uyu munyabwoba yazamuwe mu mapeti n’umwicanyi mukuru, Paul Kagame atari ukubera ko ari umuyobozi mwiza, cyangwa se umusirikari uzi urugamba, ahubwo ari ukubera ko ari we Kagame yabonyemo umuboyi mwiza (House boy), uhora yiteguye gukora icyo ari cyo cyose ngo arinde ubuzima bwa Kagame. Kabarebe kubera ubwoba agira yavuniye ibiti mu matwi, igihe muramu we LT Col Diogène Mudenge yahimbirwaga ibirego n’abatekinisiye ba Paul Kagame, akageza nubwo afungwa. Igihe James Kabarebe yananiwe gufata Kinshasa muri ’98, agarutse i Kigali hamwe n’ingirwa basirikari yari ayoboye, yahise afungirwa iwe mu rugo ku mabwiriza ya Paul Kagame, ndetse yategetse ko atagomba guhabwa imiti ya cya cyorezo cya SIDA gihora kimumunga. 
Col Diogène Mudenge, muramu wa Kabarebe
Col Diogène Mudenge, muramu wa Kabarebe
Iyo Kagame aguhindutse, munyangire niyo ihita ihabwa intebe, inshuti za Kabarebe zose zahise zimuha akato, ariko nyakwigendera Col Patrick Karegeya niwe wenyine wakoze uko ashoboye ngo amuvuganire amuvane muri ako kaga. Karegeya yumvishije Kagame ko agomba kurekura Kabarebe kubera ko yari hafi kunogoka kubera kudahabwa imiti. Kuva icyo gihe nibwo Kagame yemeye ko afungurwa, nyuma ahita ajyanwa muri Afrika y’epfo guterwa amaraso mashya. Ariko abantu bose biyumviye uko yituye Karegeya muri 2014, ubwo Kagame yari amaze kumwivugana muri Afrika y’epfo. Kabarebe nta n’isoni yavuze ko nta waririra imbwa yapfuye! 
James Kabarebe ni « umupedophile » 
Icyorezo cy’Ubu pedophile cyokamye James Kabarebe niyo mpamvu nyamukuru yatumye twandika iyi nkuru. Ababyeyi mu Rwanda ubu bararira, abana b’abakobwa badujwe SIDA n’uyu mwicanyi bararira, abana yabyaraguye hirya no hino mu gihugu bararira, nta bufasha, yabajugunye nk’umwanda, nta mafaranga y’ishuri nta mata y’abakiri bato. Ababyeyi, inshuti n’abavandimwe b’abahuye na kiriya cyago, James Kabarebe, bamaze iminsi batakira umunyamakuru w’ Ikaze Iwacu i Kigali ngo abatabarize uko ashoboye ngo barebe ko ubupedophile bwa James Kabarebe bwamenyekana, maze abayobozi bakamufatira ibyemezo. Abakobwa James Kabarebe yangije kandi akomeje kwangiza ni bashiki bacu, abakobwa bacu, bishywa bacu, abaturanyi, noneho kandi ni n’abanyarwanda.  
kabarebeTwamenyesha abanyarwanda ko umuhungu mukuru wa James Kabarebe ukora muri MTN Rwanda ubu afite imyaka 26, naho umukobwa we mukuru afite imyaka 21, akaba yiga i Londres mw’ishuri ry’ubukungu kuri buruse yagenewe abana b’u Rwanda b’abanyabwenge. Ikibabaje cyane nuko James Kabarebe asambanya abana b’abakobwa bafite imyaka iri munsi cyane y’abana be! James Kabarebe akoresha amafaranga, igitinyiro cy’umwanya w’ubutegetsi afite mu gihugu, iterabwoba mu kureshya abo bana b’abakobwa.  
Uko James Kabarebe ahiga abangavu
Nk’abandi bapedophile bose, James Kabarebe yapanze neza uburyo ahiga abakobwa b’abangavu bo gusambanya. Yashyizeho amakipe y’abamuhigira abo bakobwa, ubundi bamara kubagusha mu mutego bakabamuzanira. Ikaze Iwacu yashoboye kumenya ko abo akoresha ari abahoze bamurinda bitwa Olivier na Dan Atuhire. Iyo James Kabarebe yamaze gutera ijisho agakobwa ashaka, ahita atuma bariya bahigi be kugahiga no kukumvisha ko Afande ashaka ko bahura.
Iyo umukobwa yemeye, bahurira na Kabarebe mu nzu ze akoreramo ubusambanyi ziri muri Kigali. Amakuru yatohojwe n’Ikaze Iwacu yerekana ko ayo mazu Kabarebe asambaniramo ari i Kanombe, Kimironko na Kacyiru. Aya makuru kandi yemeza ko aya mazu atuwemo na bariya bahigira Kabarebe abakobwa, yagiye afasha gusezera mu gisirikari, abandi bakaba baramurindaga, none ubu bakaba basigaye bakora akazi ko kumugaburira abakobwa b’abangavu ngo abanduze SIDA.
Abo « umupedophile »  James Kabarebe amaze kwirenza
Ikaze Iwacu yahisemo kutavuga izina ry’ikinyarwanda ry’abakobwa Kabarebe amaze kwirenza, atari ukubera ko tutarizi, ahubwo nuko tutagambiriye kubasonga mu mubabaro bibereyemo. Uyu mupedophile kandi yanaguye umwuga we asambanya n’abo mu muryango w’umugore we, kuko murumuna w’umugore we, murumuna wa mubyara  w’umugore we, bose ntiyabarebeye izuba. Hasi aha murabona bamwe mu bakobwa James Kabarebe yiciye ubuzima:
  • Francine N: James Kabarebe yamusambanyije igihe yari afite imyaka 18, icyo gihe yigaga kuri APACE. Uyu mukobwa ni umucikacumu, Kabarebe yamufatiranye n’intege nke zo kuba nta muryango agira. Nyuma yo kumenya ko Kabarebe yamwanduje SIDA, uyu mukobwa yaramushatse amusaba ko yamufasha kubona Visa akava mu Rwanda. Ubu uyu mukobwa atuye muri Canada kandi yarashatse. 
  • FiFi M: Ni murumuna w’umugore wa Kabarebe. Uyu mwana w’umukobwa yari afite imyaka 17 igihe Kabarebe yamusambanyaga. Igihe uyu mukobwa yabaga kwa mukuru we, Esperance Mudenge, umugore wa Kabarebe,  umujenerali pedophile James Kabarebe, yatangiye kujya amwiyegereza amuha impano nyinshi. Umukobwa abonye Kabarebe amuhozaho igitutu, yahisemo kwimuka ajya gutura i Nyamirambo kwa nyina. Ariko umupedophile ntiyigeze amuvurira, kugeza ubwo yaguye muri rwagakoco, Kabarebe aba amuteye inda afite imyaka 17. Iyo nda yaje kuvukamo umwana w’umuhungu. Kubera isoni n’ikimwaro kuba yarahemukiye mukuru we, uyu mukobwa yegereye Kabarebe amusaba ubufasha bwo kuva mu Rwanda. Kabarebe nawe yifashihshije Apollo Kiririsi, maze amujyana mu Bwongereza n’umwana we, aho basabye ubuhungiro biyise abarundi. Ubu uwo muhungu wa Kabarebe ari hafi kuba ingimbi, arerwa na leta y’Ubwongereza mu gihe ise umubyara agikomeje jenoside ye na SIDA!
  • Lydia T: Yari afite imyaka 17, igihe Kabarebe yamuteraga imboni. Uyu mukobwa waturutse i Bugande, icyo gihe yigaga mu wa kane w’amashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali. Mu mwaka wa 2000, Kabarebe yakoresheje amayeri yo gufasha musaze we icyo wari caporal, amujyana mw’ishuri ry’aba officiers i Gako, none ubu uyu mugabo ni Major muri RDF. Mu w’2001, nyamukobwa amaze kumenya ko yanduye SIDA, ubwo yari afite imyaka 20, yariyahuye anyoye imiti y’umurengera.
  • Nadine U: James Kabarebe atera imboni uyu mwana w’umukobwa yari afite imyaka 17, yamubonye mu muhango wo gushyingira wari wabereye muri Hotel Méridien. Uyu mukobwa yari umubyinnyi mw’itorero ry’igihugu, yazengerejwe na Kabarebe kugeza ubwo yabuze amahoro. Nyuma Kabarebe amaze kumumenya neza, cyane cyane amenye ko ababyeyi be nta kazi bagira, kandi banakennye, yahise ahindura amayeri maze ahita agurira ababyeyi be inzu ya miliyoni 30 z’abanyarwanda ku Cyivugiza i Nyamirambo, yanabaguriye Hiace Minibus yo gukora Taxi, maze nyamukobwa amugurira Mercedes Benz. Umupedophile Kabarebe ahora yiteguye gukora icyo ari cyo cyose ngo akwizakwize jenoside ye na SIDA. Ubu uyu mukobwa ageze mu myaka nka 30, abagabo bose bamugendera kure, kubera icyasha James Kabarebe yamuteye.
  • Serine M: Uyu mukobwa w’umucikacumu yari afite imyaka 18, ubwo James Kabarebe yatangiye kumuhigisha uruhindu. Mu kwiyegereza uyu mukobwa Kabarebe nabwo yakoresheje amafaranga. Yamurihiye ishuri ryo kwiga gutwara imodoka, nyuma amaze kuyimenya amugurira imodoka. Ubwa mbere yamuguriye Toyota Stalet, akurikizaho Suzuki Vitara haza kuza na Rava4 etc. Yanamushakiye akazi muri Banque Commerciale Du Rwanda (BCR). Ubu uyu mukobwa yarashatse nta nubwo agikora muri BCR, ubu yahindutse I&M bank
  • Jeanne KNOWLES BJames Kabarebe, umupedophile kabuhariwe mu Rwanda, akimara kumubona kuri Télevision y’u Rwanda mu kiganiro kitwa « Samedi Détente », yahise yohereza abahigi be kumushaka. Abazi neza iby’uyu mubano babwiye Ikaze Iwacu ko umunsi wa mbere James Kabarebe yahuye na Knowless yamuhaye impano y’agaciro ka $16,000. Iyi mpano niyo yafunguriye Kabarebe amayira agana mu maguru ya Knowless. Izindi mpano nyinshi zakurikiyeho, harimo nko kumugurira inzu, kumuha amafaranga yo gukora za Vidéos z’indirimbo ze, no kuzamamaza, gusuka ibifaranga muri za concerts ze, yanamuguriye n’imodoka yo mu bwoko bwa BENZ. Ibi byose ni byo byatumye uyu mukobwa yishyira mu maboko y’umupedophile ruharwa mu Rwanda. Nkuko bizwi iyo James Kabarebe amaze kugusambanya arakujugunya, agatangira gushakisha undi muhigo.
  • Jolie U: Uyu mukobwa yahuye na James Kabarebe afite imyaka 18. James Kabarebe yabonye Jolie U. bwa mbere ari kumwe n’inshuti ze muri Serena Hotel. Uyu mu ministre w’umupedophile yahise atageka abakozi ba Hotel guha iyo groupe y’abakobwa icyo bifuza cyose, we akishyura. James Kabarebe yari yamaze gutera imboni Jolie U. nk’uzaba umuhigo we. Kuva ubwo yahaye amabwiriza abahigi be yo kwegera Jolie U, bakamwumvisha ko Afande amushaka. Bitangiye gucamo, James Kabarebe yaguriye umuryango wa Jolie U inzu i Kanombe, yanamushyize mw’ishuri ryo kwiga imodoka anamugurira Benz Class CJolie U amaze gutwara inda ya James Kabarebe, nkuko yabigenje kuri murumuna w’umugore we, Kabarebe yohereje Jolie U. mu mahanga. Jolie U. n’umwana we bavuye mu Rwanda muri 2013, bitwa ko bagiye kwiga muri kaminuza muri Amerika.
iyi niyo nyubako Knowless asigaye abarizwamo bigaragara ko atari buri wese wayigondera
iyi niyo nyubako Knowless asigaye abarizwamo bigaragara ko atari buri wese wayigondera
Banyarwanda banyarwandakazi amazina y’abakobwa ba Kabarebe ni menshi cyane ntitwayavuga ngo tuyarangize. Turabizi twese ko umuntu urwaye SIDA yaba umugabo cyangwa umugore agomba kwitwara neza akumva ko atagomba kwanduza abandi ku bushake. Ariko uyu James Kabarebe we yafashe icyemezo cyo gukora icyo umuntu yakwita« JENOSIDE YA SIDA MU RWANDA ». Mu bushakashatsi twakoze, n’abantu batandukanye twavuganye nabo, twasanze ko James Kabarebe nta na rimwe ajya akoresha agakingirizo.
James Kabarebe abeshya abo bana b’abakobwa ko muganga yamubujije gukoresha agakingirizo ngo kubera ko kamutera « allergies »; nkuko umukobwa umwe yabibwiye Ikaze Iwacu ati:  “inshuti zanjye zandujwe SIDA na kiriya kigabo kikunda cyane, banavuga ko kitanasiramuye. Kibwira abakobwa ko muganga yamubujije gukoresha agakingirizo ». Ngayo nguko amakuru ya ministre w’ingabo w’u Rwanda ugiye kuyogoza igihugu akoresheje SIDA. Bakobwa namwe bagore murabe maso.
Reba amafoto yerekana ihinduka ry’imibereho ya Knowless kuva aho ahuriye na Kabarebe:
http://ikazeiwacu.fr/2015/01/25/fpr-inkotanyi-james-kabarebe-umwicanyi-kabuhariwe-igisambo-umunyabwoba-akaba-numu-pedophile/

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.