Pages

Thursday 15 January 2015

[amakurunamateka.com] FPR ISIGAYE IGABURIRA INGONA ABO YISHE, ABANDI IKABATWIKA!!

 






 
RWANDA: FPR-INKOTANYI YAHINDUYE AMAYERI YO KURIGISA IMIRAMBO Y'ABO YISHE, IBAGABURIRA INGONA NO KUBATWIKA!!
14 janvier 2015
Mu cyumweru gishize mu karere ka Kamonyi gahana imbibi n'umujyi wa Kigali mu mirenge ya Mageragere na Rugalika bikora ku mugezi wa Nyabarongo habereye impanuka y'ubwato bwari butwaye abantu bagera kuri 30 abantu cumi na babiri akaba aribo babashije kurokoka iyo mpanuka.
rw_pkagame038-300x225Abaturage bo muri iyi mirenge bakomeje gushakisha imirambo y'ababo baraheba. Ejo mu gitondo tariki ya 13/01/2015 kuri Radio 1 ikorera mu mujyi wa Kigali haciyeho ikiganiro umunyamakuru yasuye abaturage baturiye uyu mugezi wa Nyabarongo barimo n'ababuze imirambo y'ababo, maze ababajije niba kugeza na nubu batarabona imirambo y'ababo baramubwira bati «biragoye kuba umuntu yagwa muri runo ruzi akaba akibonetse kuko kuva mu mwaka wa 2013 aho indege za kajugujugu za leta ya Kigali zijugunyiyemo ibyana by'ingona byinshi ku mpamvu tutazi ubu ikitwa ikiremwa cyegereye uru ruzi gihita gisamirwa hejuru n'ibyo bikoko by'ingona byashizwemo na leta ».
Aba baturage bakomeje bavuga ko usibye n'abantu ubu yaba n'imbwa, ihene intama cyangwa irindi tungo ryegereye uru ruzi izi ngona zihita zizivugana kuburyo izi ngona ubu ziri mu bintu bibateye umutekano mucye ! Abasesenguzi b'impamvu zo gushyira ingona nyinshi muri runo ruzi bemeza ko ikigamijwe ari ukugirango abantu Inkotanyi zica nizijya zibaroha muri runo ruzi rwa Nyabarongo zibe zizeye ko ntawe uzagaragara kuko izi ngona nazo ziba zirekereje !
Aya makuru kandi yunganirwa n'andi amaze igihe avugwa ko mu kiyaga cya Muhazi ahubatse ingoro ya Paul Kagame naho ngo izi ngona zahashyizwe kandi ngo izi ngona zikaba zigaburirwa abantu bazanwa kumenwamo baba biciwe mu kigo cya gisirikare cya Kami hamaze naho kumenyekana nk'ahantu bakorerwa iyicarubozo, hanagwa abantu benshi leta iba yahisemo kwambura ubuzima ngo kubera kubishisha !
Nyuma y'induru nyinshi zakomeje kwamagana ahitwa kwa Gacinya (ibagiro ry'abazima) mu mugi wa Kigali ubu noneho ngo hazanywe imashini ihitwa itwikirwamo abahicirwa maze ivu ryabo rikamenwa muri ruhurura rigatwarwa n'amazi ! Abatazi kwa Gacinya ni mu mugi wa Kigali i Gikondo.
Usibye ibi bikorwa by'ubugome ndengakamere bikorwa n'uyu Gacinya wanitiriwe aha hanyagwa, ubu ngo ibikorwa bye yamaze no kubyagurira kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro. Aha kuri station ya polisi ya Kicukiro ngo hakaba hajyanwa abantu bashimutiwe hirya no hino mu gihugu ariko ababa babashimuse babaka baba bakeka ko ba nyirabo bashobora kumenya agakuru kabo kuko ngo ujyanwa kwa Gacinya ni uwo baba bizeye 100% ko umuryango we utazamenya irengero rye bitewe n'uburyo yashimushwemo !
Aha ku Kicukiro ngo hari ibyumba bitatu ngo byitwa sipesho (special) ababifungiwemo nta muyobozi uwo ariwe wese yaba uwa polisi cyangwa undi wese wemerewe kubabona, baba barinzwe n'intumwa yihariye ya Gacinya kandi idafite igarade (impeti ya gisirikare) riri hasi ya Kapitene. Abafungiweyo ntibemerewe gusohorwa hanze ku manywa nk'abandi bafungwa, bo ngo bajyanwa hanze kwituma saa cyenda z'ijoro. Abo bantu baba barundanyijwe muri utwo twumba duto cyane ngo kamwe katarengeje metero kare imwe (1m²) kandi buri kumba gashyirwamo abantu batari hasi y'abantu umunani kandi buri muntu akaba yambaye amapingu akaguru k'ibumoso kabohanye n'akaboko k'iburyo naho akaboko k'ibumoso kabohanye n'akaguru k'iburyo !
Umuntu waduhaye aya makuru ariko utarashatse ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we yabwiye Ikaze Iwacu ko aha Kicukiro ubu ari naho hafungiye wa mukozi w'Imana wari uherutse guhanurira perezida w'Uburundi n'uw'u Rwanda abasaba ko bava ku butegetsi ariko uyu mu pasiteri akiva i Burundi ageze iwabo ahahoze ari Gikongoro ngo intasi z'u Rwanda zahise zimuta muri yombi, ubu nawe akaba arimo kuborera muri iri bagiro Gacinya yashakiye irindi shami Kicukiro.
Aha Kicukiro kandi Ikaze Iwacu yashoboye kumenya ko hafungiye undi mugabo witwa Jean Bosco Gatete wo mu Kagali ka Rutonde, umurenge wa Munyaga akarere ka Rwamagana. Abafungiwe muri iri bagiro rya Gacinya ngo baba bashinjwa ibyaha bikurikira:
  • ubugambanyi
  • kurema umutwe w'ingabo bitemewe
  • kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa repubulika
  • n'ubufatanya cyaha mu bikorwa by'iterabwoba !
Aba bantu bafungirwa aha hantu ngo ntibanaregwa mu nkiko nk'abandi bafungwa, bahama aha rimwe na rimwe bakajya baza bagatwara umwe umwe nijoro, uwo ntagaruke ! Gusa uwaduhaye aya makuru anemeza ko nyir'amahirwe ngo hari gihe umu DMI uba warahamuzanye ahagaruka akaba ari we umurekuza, gusa ngo kubera ukuntu abahafungiwe baba barahungabanye kubera ibikorwa bya kinyamanswa bakorerwa, biragoye ko ngo yagira ikindi yimarira mu buzima, kuko abenshi baba barahumye amaso, abandi barahetanye urutirigongo, barangiritse no mu bwonko kubera gufungwa baboshye amaguru n'amaboko, gukubitwa buri munsi ndetse no guhora buri munota biteguye kwicwa !
Aya makuru y'ubugome burenze urugero Inkotanyi zikomeje gukorera abanyarwanda b'inzirakarengane niyo benshi mu bo umunyamakuru w'Ikaze Iwacu yaganirije bahereyeho bavuga bati «umva wa munyamakuru we, iyo turebye ubugome Inkotanyi ziri kudukorera tubwira Imana tuti «Mana twabonye utuzanira izi mpanya z'inkotanyi ariko niba tuzakubona uzidukiza ntitubizi » !
Sylvestre Mukunzi
Ikazeiwacu.fr


__._,_.___

Posted by: Afrika Watch <afrikawatch@yahoo.com>

Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

_____________________________________________________________
&quot;Ce dont j ai le plus peur, c est des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------





.


__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.