Pages

Tuesday 27 January 2015

[amakurunamateka.com] Fw: *DHR* KWAMAGANA KAMARAMPAKA YO GUHA KAGAME MANDA YA 3 IKINYAMAKURU THE NEW TIMES CYAHISHUYE KUWA GATANU, TALIKI 23 MUTARAMA 2015 KUKO AYO MATORA KAGAME YAYIBA NK'UKO YIBYE AYO MURI 2003 "

 




 
26 janvier 2015 11h15, UDAHEMUKA ERIC : " DUKWIYE KWAMAGANIRA KURE UMUGAMBI WA KAMARAMPAKA YO GUHA KAGAME MANDA YA 3 IKINYAMAKURU THE NEW TIMES CYAHISHUYE KUWA GATANU, TALIKI 23 MUTARAMA 2015 KUKO AYO MATORA KAGAME YAYIBA NK'UKO YIBYE AYO MURI 2003 "
Bavandimwe duhuriye kuri uru rubuga, nzanye ingingo nshya ngo tuyiganireho kuko mbona ari ngombwa. Ejo nasomye ikinyamakuru THE EAST AFRICAN nsangamo inkuru ivuga ko THE NEW TIMES yatangaje ko Kamarampaka ku itegeko nshinga iri mu nzira kugira ngo Kagame yiyongeze manda.
Ku giti cyanjye nk'umunyamakuru w'umwuga usesengura politiki y'igihugu cyanjye buri munsi, kuba byatangajwe na THE NEW TIMES ni ikimenyetso ko Kagame n'agatsiko ke bafite ubwoba bwinshi. Kagame yiboneye ibyabereye mu Misiri, Tunisia, Libiya, Burkina Fasso, ejo bundi yitegereje ibirimo kubera ku muturanyi we KABILA i Kinshassa. Ni ukuvuga ko niba atihenda, Kagame abona ko abanyarwanda nabo bashobora kwigaragambya bakamagana umushinga we wo kwiyongeza manda.
Ubusanzwe gutegeka imyaka myinshi si bibi ariko nta munyarwanda utekereza wakwifuza ko FPR ihamana ubutegetsi ushingiye ku mahano idasiba gukorera abenegihugu. Niyo mpamvu kongera Kagame Mandat byaba ari ukwimena inda.
ICYIHUTIRWA NI UKUBURIZAMO KO REFERENDUM IBA: Mu barimo gushuka Kagame ngo yiyongeze ku isonga hariho umwicanyi Minisitiri Cheikh Mussa Fazil HARELIMANA wabwiriye Kagame mu nteko ku Kimihurura mu 2010 mpibereye ko azamugwa imbere mbese ko aho azagwa bazapfana. Icyihutirwa ni ugukora ibishoboka byose iryo tora ryo guhitamo YEGO vs OYA ntiribe kuko niriramuka ribaye Kagame azavuga ko abaturage bose batoye YEGO.
UBUHAMYA NAHAGAZEHO KAGAME YIBA ITORA RYA PEREZIDA MURI 2003: Ibi mvuga mbifitiye gihamya. Mu 2003 nari nkirangiza secondaire maze mpabwa ikiraka cyo kuyobora amatora ya Perezida, Itegeko nshinga n'ay'abadepite muri 2003. Icyo gihe nakoreye kuri Ecole Primaire ya URG mu Kibirigi mu Mujyi wa Gitarama rwagati. Bucya ngo itora rya perezida ribe, kubera ko bari bazi ko nyoboye ibiro by'itora(site) ahagana saa munani z'ijoro numvise abantu bakomanga aho nari ntuye mu RUVUMERA. Narakinguye mbona ni abantu 4 aribo Lieutenant KATIBU ubu ni maneko wa Kagame i Gitarama, GASHUGI ubu ni demob ariko icyo gihe yari umusirikari, Ruth umukada wa RPF wavukiye Tanzaniya na RUTATIKA Jean de Dieu wavuye i Burundi icyo gihe muri 2003 yari umuyobozi w'amatora muri GITARAMA ariko ubu akuriye iyi komisiyo mu ntara y'amajyaruguru.
Nagiye kubona mbona bafunguye imodoka bakuramo ikarito nini cyane barafungura mbona yuzuyemo impapuro zo gutoreraho zose imbere y'ifoto ya Paul KAGAME hariho igikumwe ko ariwe watowe kandi habura amasaha 5 ngo amatora atangire. Bambwiye ko mbibika, mu gitondo bakaza kuntwara. Saa kumi n'imwe za mugitondo ya modoka yaragarutse itwawe na Lieutenant KATIBU turagenga antegeka gukwirakwiza ayo majwi mu bisanduku 12 kuko aho nari nyoboye hari ibyumba 12 byo gutoreramo.
Muri make nihuse, mbahaye urugero kuri aka kaga nahuye nako ko kwibonera n'amaso yanjye DEMUKARASI itsindwa kugira ngo mbereke ko Kagame wibye amajwi muri 2003 akongera gukora ayo mahano no muri 2010 ko ntacyamubuza kongera kuyiba atorera abaturage bose YEGO : KONGERA KAGAME MANDA.
Icyiza ni ukureba uko iyo kamarampaka itaba abafata ibyemezo bakanga ko ibaho kuko iryo tora niriba Kagame azakora ibyo ashaka kuko yabonye ko muri 2003 na 2010 nta wigeze akopfora. Mwese ndabakunda kuko igihugu kiradusaba kubanza gukundana mbere yo kukirokora. Dukomeze tuganire!
UDAHEMUKA Eric

UT UNUM SINT

Maître Innocent TWAGIRAMUNGU, DHR FOUNDER&OWNER
http://fr.groups.yahoo.com/group/democracy_human_rights

 
" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer P.L.H.L ,Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!!
Inno TWAGIRA

Envoyé par : Innocent TWAGIRAMUNGU <itwagira71@gmail.com>

__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________
&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.