Pages

Tuesday 1 September 2020

Fw: [uRwanda_rwacu] UMUVUMO W’UMWAMI W’INKOTANYI PAUL KAGAME


UMUVUMO W'UMWAMI W'INKOTANYI PAUL KAGAME

Kagome kagomye ku Mana

Manga irengeje iya Nyamunsi

Kaje kamuje nk'imango

Imana y'i Rwanda karayitsura

Abana bayo barabatsemba

Karayihiga karayihinda

Ibura agaciro iva mu gicumbi

No mu mahanga ihabura icumbi

Intaho yayo irega uruhumbu

U Rwanda rwicara nta Mana

Amahoro meza arahondera

Ntaho byigeze biba i Rwanda,

Kabiba urwango rurasagamba

Aho rutabyutse karabibura

Mbese kagenza uko kabyize

Ruba gisaga igihugu cyose

Amahano ahabwa intebe arateka

Ntibyatinda aratekanya

Amahaze yose aratongora

N'amagomerane aratunguka

Urugomo rwimakazwa mu Rwanda

Abagome benda imigoma yabo

Karawukweta uwo kw'isonga

Umutekano ubwo uba uratetse,

Gakora mu nkaba ako gakoko

N'aho iguye karahakomba

U Rwanda rwose rugwa mu rwamba

Ingezi y'amaraso iradendeza

Irasangana u Rwanda rwose

Agakongori kagira ubwuzu

Karusha nkongwa mu misigati

Nk'iyi mwumva itsembye abantu

 

 

Karashyugumbwa ngo kayihute

Barazigaziga biracika

Kishe ab'inkwakuzi baratinya

Karabacika kwoga inyanja,

Gakoma akamo karavumera

Karavugishwa kavuza induru

Ubwiso bwako karabuzora

Kikoza hejuru mu kirere

Nuko kinihuramo kose

Maze kavogagiramo idogo

Kalidoga bishyira kera

Kibira kuburukira icyera

Kenda urwabya aho rureremba

Maze ruruzura rurasesa

Karahumiliza karoha mu nda

Urwabya n'ubunwa biba mahwane,

Inkaba yinjira mu nkanka

Mu ngoto haza kuba impatanwa

Agahogo kose igacamo inkora

Mu kada huzura umwisheke

Karahagahaga kaba agapira

;uko kiterura butosho

Kidunalika nko ku gasindu

Karakoresha imitara yose

Abambari bako bamara abantu

Barabacyemba baca ibihanga

Barabirunda u Rwanda rwose

Karema ingunda umuganaziko,

Kakabikunda byahebuje

Ukabona imbabazi zagasaze

Agatima kose ariho gatuye

Kabyegera kabyususa

Kabyuguga kabyagaza

Gakoma isazi ngo zitabyona

Izahaguye ni nk'umunani

 

 

 

Cyangwa ahari magana inani

Kakajya kanika kagasanza

Kakabilindura uko bukeye

Kakabiraramo ijoro ryose

Nka nyamatanga mu magi yayo;

U Rwanda ruhinduka urw'ibihanga

Rureka kwitwa urwa Gihanga

Kakabiratira ab'i mahanga

Ngo balilimbe ingesabihanga

Kanga kwitwa ingesabinyita

Ngo katabyukurutsa kalinga

Umwami akima bakagatanga

Bagashahura ikabishima

Maze igatamilizwa ibishahu

Ingezi y'u Rwanda igakamuka

Imitwe y'abantu igatureza

U Rwanda rukongera kuba u Rwanda.

Gacumu kacumuye ku mwami

Kakamuheza agahera ishyanga

Kakaba kigabije uru Rwanda

Kandi ntaho kabikomora

Kaje bukunguzi murabizi

Kambaye nta kirazira kazi

Umurage wacu karawupfobya

Umuterekero karawurenga

Kararutera kararutanga

Abanyamahanga bararutaha

Ruba ruhanzweho na shitani

Si ukubwagura isuka myambi;

 

Imyura isaga igihugu cyose

Inkingi zarwo zireka abashi

Cyilima aho ari aramanjirwa

Nawe Gihanga arajongorwa

Mungu mu ijuru arigunga

 

 

 

Imana y'i Rwanda igira ikidodo

Ako mu balyoko kalya karungu

Kararubaga kararubamba

Karujya mu nkoro kararwata

Umutima warwo kawurya isonga

Karawusenya urasandara

Ubusugi bwarwo karabusesa;

Rwose ruhinduka icyagane

Ruba nk'icyavu inyo zijagata

Cyangwa amashondwe yo mu itumba

Rushira abantu rushira ibintu

Rurashilira ruba umuyonga

Ruba nk'isayo yo mu gishanga

Rurahubangana rurahwera

Ruba umurangara w'amatongo

Inka n'abana biradogera

Incura n'incubizi n'ingwagwane

Karazitara karazitunda

Maze kalinikiza kalica;

Abakili mu nda karabavuza

Hamwe na ba nyina karavunga

Kenda impinja karazihwata

Ntikahaga karokera

Kajya mu bana karababaga

Inkumi n'ingimbi karaziketa

Naho ibikwerere karakemba

Naho abakambwe karabakinja

Maze gakinja aho mu ntumbi

Mu ishema Iyica kaba akaganji

Umujinya usaga akabiri kose

Uyu w'umuranduranzuzi mwumva;

Kazora ubwiso nk'akatewe

Buratutumba nk'utunyenyeli

Kagira icyaka cyinshi cyane

Karabuyera kaligunga

 

 

 

Kagira irungu kali mu bandi

Karazerera aho mu bikombe

Kagwa ku rwobo rwuje urwamba

N'uko kirasa nk'incira

Ni izoka yawe nta kigoye

Maze karunama karahuta

Abambari bako baca ibizinzo

Barakazinza baralilimba;

Ngo soma mwungeli w'abatsembyi

Mwami w'inkotanyi shira impumu

Iyo nkaba ishyushye ikuge mu bwonko

Ikabure ubwicanyi ube igikoko

Ugire ibikohwa amagufwa yose

Umubili n'uza umere amahembe

Ingusho yawe iguhore hafi

Ba intabikangwa mu gusogota

Niga abatutsi abahutu utsembe

Abatwa batware uko ubihaye

Soma usubire ili nkuba yesa

Inkuru irataha i kantarange;

Cyo ba ruhanga abahima bazi

Ni we batura niwe basenga

Ni we basingiza buli teka

Izina nk'iryo nilibe iryawe

Cyo hama rero ba impamakwica

Ukomerwe yombi uri nyir'u Rwanda

Umuhigo wawe uzawutanga

Ni amatezano ntagoye

Urwamba rwuzuye mu bisabo

U Rwanda rwuje ibisare rwose

Inkaba iratemba imitara yose;

Abahima impande bakaba injome

Ni abamenyereye kunywa amarege

Barakavomera karagonga

Bararumanga ab'inkongoro

 

 

 

Abandi ibyansi barabivika

Ibicuba byuzura bakajyana

Bakabitondeka ku ruhimbi

Kaba kaje bakagahemba

Biragahira karya ikiremve

Kaba ikirenga mu kumiraza

Kanga ayera bitaba i Rwanda

Ngo umwisheke ni wo ukabumba;

Mu ndiba humye baragakura

Ubukana bwica burakanuka

Maze bakuka imitima bose

Inkuba irakubita indi irakira

Ijuru lihinduka urwirungu

Hagwa urushyana rw'insangane

Icurabulindi iratongora

Babura u Rwanda babona urwamba

Rwose ruhinduka umwisheke

Baratabaza bishyira kera

Umwami w'i Nkole ntiyatinda

Arahutera agera ku ruzi;

 

Abona imirambo iharambuye

Yaremye uruzi rw'insangane

Imigezi imuzaniye ngo arebe

Irasukiranya igira urufaya

Akebutse hirya abona ni rwajya

Arebye hino abona ni rwaza

Asa ntumwaye aramwenyura

Arahumeka aliruhutsa

Arisihinga aho ku nkombe

Akanura amaso alikubira

Agira ubukiligitwa mu birenge

Maze akanyangabo karashyuha;

Agira amashyushyu ajya mu muhezo

Amara yo akanya ntibyatinda

 

 

 

Guhindura asa n'uhiga

Impande zose ahabona intumbi

Arashyugumbwa kuzagaza

Mu nda haza akanyamuneza

Umuhogo uhumuramo ineza

Umutima usaba ubugwaneza

Ubwuzu bwuzura mu nkanka

Alishimashima umutwe wose

Ubusatsi bwose burashilira

Asigara yanamye nk'igihaza;

Arahambira ajya ku ndengo

Ategeka abantu gutema ishyamba

Ngo ingeli bohereze mu Rwanda

Maze batwike izo ncandazi

Ejo batazamera nk'imyaka

Maze amagaju akabura inzuli

Barabatwika nk'amatafali

Barashilira baba umuyonga

Karawurunda karawuyora

Karawujyana no ku gitinde

Karawutega gasaba kwica

Ngo nta kindi kazi i Rwanda;

Ubu karakotana bunyamaswa

Abazima kabagize ingerere

Karabahumba ijoro n'umunsi

Abazimu kilirwa kabahiga

Karabashakira mu birere

Ibihuru byose karabivunja

N'ibihu byose ni uko nguko

Kamena ishyamba kakajya ishyanga

Ubwo ni ko kica igiti n'isazi

Umurage kazi ni uwo nguwo

Ngo iyo katishe karaburara

N'aho karyamye ni byo karota;

Aho kaba kikubye mu kirambi

 

 

 

Kaba karambije ku ntumbi

Kasa ubwinyo ukagira ubwoba

Karatombotse nimutinye

Ahubwo kaliliwe ntikaraye

Abagakunda nimutabare

Abatagashaka nimutakambe

Dore agahanga kalirenze

Ubuguru bwanamye mu mahanga

Agatima kumye ntikagitera

Ngaka kanamye ku gahinga

Kandi ni ejo si ejobundi;

Ubwo mu bashambo ni ibicika

Umwami w'i Nkole araca ibintu

Aliho aramashana n'ibyuma

Ashaka kwohereza mu Rwanda

Ntibyatinda biza bwangu

Bisasa intumbi aho mu mabanga

Imisozi isumba indi birayesa

Irenga hejuru y'imirambo

N'abagisamba birabazika

N'aho abasagutse bahwanye

Birabatunda birabatinda

Iyo mu misezero y'i mahanga;

Abahamya ijisho umuhima wawe

Araseka cyane aratangara

Ibisazi asanganywe birabyuka

N'uko abinjiza mu mihango

Imuha kwica nta gihunga

Amagufwa yabo ubu ni yo yota

Umubavu wabo ni wo umutunze

Ashyize kera yumva akantu

Ati aka gakoko naremye ubwange

Ibyo nagatoje karabitunze

Dore kalica katijana

Ni nka ka kambali k'akana

 

 

 

Alizibukira areba hirya

Abona abambali aho baganje

Bamwumvisha ko ali icyago

Biramucika aba nk'icyana

Balibwira barongera

Irya Gatonda aba aralitoye

Akazira icyatuma yitonda

No kwitonda akabyilinda

N'uko arongera arora intumbi

Uburyo azikunda byahebuje

Ahubwo n'iye ngo arayishaka

Urebye aririwe ntaraye.

 

Kavumwa kavumwe n'Imana

Kakaba imanga aho kuba imanzi

Ubupfura bwako bwarapfuye

Ubupfu bulinjira buraganza

Urupfu runena ako kantazi

Ngo imitsi yako ikura amenyo

Ariko rwashunnyeho rurumva

Ubupfunya bwuzura mu ngingo

Buragashusha kaba agashana

Kaba agashandiko k'agatabi

Ni akayonga si akayongwe

Ubu karayongobera butabi,

Iyo ukarebye si agatutsi

Usanga ahubwo ari agatindi

Nta mfura itwaza itsembatsemba

Nta mututsi utaba rubanda

Ngo ajye kubambura utuzu twabo

Utulima twabo atuvogere

Utuntu twabo adutsotsobe

Ahubwo ashinjagira gitware

Akajya mu rwego rw'intarindwa

Arasana ku nka bikamubera

Yagera ku ngoma akaba intwali

 

 

 

Ni uko Imana yabimuhaye,

Ntabwo yugaliza uru Rwanda

Ntaho byigeze biba i Rwanda

Ahubwo arwagura agana ishyanga

Imbaga y'umwami ikadendeza

Aniga abahinza akabirenza

Akavuga imyato ari umurenzi

Naho kaliya gahilihimve

K'agahilimbili k'i mahanga

lli shyano ryahabiye i mahanga

Ni agahuhu si agahungu

Si agahumbu ni agahombo

Ni agahangano bahanze,

Iyo kabaye harabawe

Abantu baho basa n'abera

Aliko mu nda ni umunuko

Umutima wa bo ntabwo wera

Itsembatsemba ni ryo gakondo

Ni abakwasi si abakonde

Umuco wabo ni uwo nguwo

Ngibyo rero ibyo katoye

Ni byo batunzi ni byo batozwa

Ni byo batota uturemwa twabo

Akambali kadutse ino mu Rwanda

Kinjiye kazanye uwo mugambi,

Kica abantu iyo ku nkiko

Gatuga abandi ngo bace ibintu

Karabasembura nk'amasake

Gaca amarenga karacunisha

Karabateranya bararwana

Imbaga nyamwinshi karayihenda

Karayiryarya karayibeshya

Maze kayanika ku gahinga

Ibura aho yagira iba rubebe

Abanyamahanga barayihana

 

 

 

lbura aho ihungira ibura byose

Imbaga y'umwami karayitsemba,

Ab'i mahanga barabireba

Maze barogeza nk'umupira

Barasakabaka barasizora

Ni ku magambi bazi neza

Ngo nibabambwe ngo nibabambwe

Ngo nigahore nta guhokwa

Kica abantu karabatsemba

N'abagisamba karabasonga

Abo mu mahanga karabacoga

Abatahaguye karabatunda

Ubu karagenda gatsotsoba

Kugeza umunsi kabatsembye,

Kaliya kambali k'amahanga

Ni agahanzi si agahinza

Iyo ukegereye ni akazingo

Ni urutambara rwishusha

Udusatsi twako ni udushingwe

Boshye umwana urwaye bwaki

Ubwonko bwako bwarasaye

Ubwiko bwiyendera uwo mwanya

Agatwe kako ni agatwero

Gaceka impanga zika ishingwe

Nta gahanga ni agahabwa

Naho ku twiso ni utunoli,

Utwinyo ntubaze ni mahuku

Utuboko twombi ni udukwege

Na ho ubuganza ni ubujanja

Nta gatuza ni agatuntu

Agatima kuzuyemo amasasu

Mu kada imbunda zirajagata

Udutako twako tw'inkobane

Duha uturundi nk'utw'icyoba

Na ho uturenge ni utunono

 

 

 

Gafite umwera umubiri wose

Ntabwo gahumura karanuka

Inkaba y'abantu ni yo ikaranga,

 

Aka kanyamaswa kamaze abantu

Ni agakoko gakokoye

Agatiligongo ni akaronko

Ni ubusabusa bwigenza

Ni agashishi urebye neza

Wagakandagira ukagenda

Wagatwara mu mano yawe

Kari mu myate ntiwabyumva

Uwo kadwinze ntarushya ihamba

Kazira ubwoko kagira ubworo

Gata ibitabapfu buri munsi

N'ubu wabona kahwase,

None rero mbaga y'umwami

Nimuhaguruke nimutabare

Aka kaburanka mugate hanze

Dore amahanga yagatanze

Ubugome bwako babubonye

Ikinyoma kazanye cyashaje

Bakavumbuye uko mukazi

Uko mukareba ntimwibeshya

Urugomo rwakagishiye mu nda

Maze rutwara umubili wose

Amagufwa yanamilije yose

Nimugahige nimugahoshe;

Nimuce hasi mukesure

Kabure hirya kabure hino

Nikajya hejuru inyoni zange

Nimugacengezemo inshinge

Naho amasasu ni ugusesa

Yemwe bakecuru mukibasha

Namwe babyeyi mutabyaye

 

 

 

Ntaretse abonkereje akaraga

Muvume rwamba rwishe u Rwanda

Bikongere no mu buvivi

Bisingire ubuvivure

No mubumwira bazabyumve,

Abacunnyi mwese nimwiyambe

Abahoryo mwibuke umuco wanyu

Abahennyi namwe ntimuhatangwe

Dore nyamunsi yayazoye

Ikuzimu bashitse byacitse

Ab'abagwasi babambye

Baragashaka ngo bagashoke

Kabuze amagiro byabaye

Inkuba zo mw'ijuru zasheze

Intare y'ishyamba irakirenza

Inzovu marumba yagakase

Imbogo y'inguge yagahwase,

Imvubu mu mazi irakigomba

Iyitwa nvara ikavovore

Inzoka zo munsi zirakadwinga

N'izo hejuru zateye

Impili izibanje imbere ikubira

Incira yarangije kugacira

Ahali wenda ubu kaciye

Iminsi iba myinshi igahimwa n'umwe

Ariko uwa none ni nyamujyana

Dore n'intunguru ku irembo

Igomba intumbi ibyo murabizi

N'inkotsa zose zakotsoye,

Si ak'ibihunyira mu mashyamba

Ruhaya yinjiye mu kiryamo

Rugeyo ishyamye aho mu kirambi

Dore akarambo impande yavo

Kunutse kumiwe ni umwunu

Cyo nimusandutse ayo maheru

 

 

 

Imonyo zirembe utwinyo twazo

Akaguta kako zikitere

Zinagature Kaguta kandi

Akabi karengane n'ilirenze

Umwami yime kandi aganze

U Rwanda rwongere rube u Rwanda.


__._,_.___



__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.