Ni ibihe bintu byiza byaranze u Rwanda mu byumeru bibiri bishize ?
1.Kagame yavuze ibidasnazwe ku rupfu
Kagame yemeye ko nawe ashobora gupfa mu gihe amaze imyaka irenga 30 yica abanyarwanda. Ati n'abafite imyaka 100, iyo myaka izageraho irangire. Njye ntabwo nashoboraga kumva ko yatekereza ibyo. Cyakora nubwo n'ufite imyaka 100 azapfa, singombwa kwica abantu ntubareke ngo bamare imyaka yabo bagenewe( yaba 100 cyangwa mike). Kagame si we Mana, nareke abantu bamare imyaka yabo maze indwara, ubusaza, impanuka n'ibindi abari byo bihagarika imyaka bagombye kumara. Kagame nta burenganzi afite bwo gucamo kabiri imyaka umuntu yagombye kumara, yaba mike yaba myinshi.
2. Kagame arabwira Padiri ati: "'Urucira mukaso rugatwara nyoko"
Iyi ni imvugo mbi idakwiye kuvugwa n'umukuru w'igihugu. Nkuko mu Rwanda hari amazina mabi hari n'imigani mibi byose byagombye gucika mu mucyo w'u Rwanda. Hari abanyarwanda batangiye kurandura imvugo mbi mu migani no mu kwita amazina. Turabashimira ni babikomeze. Uyu mugani Kagame abwira Padiri, Kagame nawe wamugezeho kuko Kagame yishe abantu benshi harimo na Perezida Habyariman ariko hashize gito nyina wa Kagame yarapfuye. Kagame aca uyu mugani yaribagiwe ko nawe ku byo uvuga byamugezeho. Ikindi si ubwa mbere abategetsi bifurizwa gupfa kubera ibyo bakoze. Kagame ahubwo yari akwiye kwicara akibaza ati kuko abantu benshi bifuza ko mpfa?
3. igishushanyombonera gishya cy'umujyi wa Kigali
Ni byiza ko igishushanyombonera gishya gishya cy'umujyi wa Kigali noneho abagiteguye bumvise ko n'umukene ashobora kuba mu mugi mu bukene bwe cyangwa se mu buryo bukiriritse. Utwara imodoka, ukubura, umuzamu n'abandi bakozi bakora imirimo ifasha indi milimo nabo nibabone aho baba kandi hareshya n'ubushobozi bafite.
Abantu bose ntibashobora gucuruza no gutura mu magorofa.N'i Paris, London, New York naho hari uduce tw'iyo mijyi turimo inzu ziciriritse zibamo abakene bakora utuzi duto, bacuruza cyangwa se batunzwe na Leta. Gusenyera umuturage rero ngo amagorofa yubakwe si byo . Imbibi z'umujyi zishobora kwiyongera maze abafite amafranga bashaka kubaka inzu zigezweho bakubaka ahandi bitabaye ngombwa kwimura abaturage. Nibareke abaturage ba Kigali bubake amazu bashoboye nkuko byari bimeze nka mbere. Mu Rwanda no muri Afrika inzu ya rukarakara yubatse neza ishobora guturwamo kurenza imyaka ijana. Si kimwe no mu Burayi hari imiyaga n'ubukonje ho bakenera inzu zubatswe n'amatafari ahiye. Ikindi kandi turebye muri Afrika y'amajyaruguru uhasanga ubukungu butunze abaturage benshi baba ahantu haciriritse aho twe twita akajagari. Akajagari gashobora gufashwa mu gutura neza hubakwa amazu ya rukarakara no kubona ibyangombwa nk'amazi, ubuvuzi n'amashanyarazi kugira ngo ubucuruzi buhakorera butere imbere. Singombwa kuhasenya ngo hubakwe amagorofa.
4. Kurasa abaturage bizahagarare.
Ni byiza ko Leta yahagurikiye kwita ku kibazo cyo kurasa abaturage ngo batorotse muri prison, birutse, cyangwa se bashatse kurwanya Police. Ese uwo mupolice udashobora kurwana, kwiruka ngo afate uwo muntu, uwo ni umupolisi ki? Ujoresha imbunda gusa. Ese kuki atarasa ukuguru? Ese kuki aba ari wenyine akaba agomba kwirwanaho arasa gusa? Kuki arasa ahantu umuntu warashwe ahita apfa. Ese iyo police iyobewe ko iyo irashe umuntu agapfa, bizagorana kugira ngo uzamenye impamvu zatumye akora ibyo byatumye umurasa? Niba adashobora kuvuga kubera ko yapfuye, iperereza uzarikora gute maze ngo ufate imyanzuro yo kurwanya ibyaha uwo warashe yakoze, ngo umenye uburyo yatorotse prison, yakoze icyaha, yibye, uburyo acuruza magendu, impanvu atakumviye ahubwo agahitamo kurwana cyangwa se kwiruka?
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.