Paul Rusesabagina abatutsi baramwamaganye film Hotel Rwanda imaze gusohoka ariko bari barahawe ibisobanuro byose uko iyo film izaba uteye.
Bamaze kubona ko Rusesabagina w'umuhutu yahawe igihemo n'Amerika, agatangira kumenyekana, nibwo Kagame n'abandi batutsi bose batangiye kumurwanya no kurwanyo iyo film.
Birumvikana ko iyo Paul Rusesabagina aba umututsi nta kibazo yajyaga kugira ku byerekeye iyo film. Politike y'ubutegetsi bwa Kagame ni uko umuhutu atagomba kumenyekana ko yakoze byiza, hari icyo yagezeho. Mbese ibyiza bikorwa n'abatutsi gusa. Ibyo rero bikaba bitugarura mu buryo abahutu bategetswe mu gihe cy'ubwami mu Rwanda.
Ikindi kandi hiyongereyeho ni uko Paul Rusesabagina yaba ashobora kubona agafaranga gaturutse kuri iyo film. Bityo abatutsi bagira ishyari. Kandi abatutsi bumva ko havugwa ko bose bashize, ko nta muntu n'umwe wabatabaye, ko Rusesabagina ntacyo yakoze, ko abahutu bose bishe bikaba bitangaje ko umuhutu nka Rusesabagina yaba yaragize uruhare mu rukora bamwe. Rusesabagina rero ararengana kuko iyo film ubwayo yagize akamaro mu kumenyekanisha genocide yabaye mu Rwanda. Ikibazo si uko irimo ibikabyo. Icyangombwa ni uko yageze ku nshigano zayo.
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.