Pages

Saturday 12 September 2020

Ni ibihe bintu byiza byaranze u Rwanda mu byumweru bibiri bishize ?

Ni ibihe bintu byiza byaranze u Rwanda mu byumweru bibiri bishize ?

1.Kagame  yavuze ibidasanzwe ku rupfu

Kagame yemeye ko nawe ashobora gupfa mu gihe amaze imyaka irenga 30 yica abanyarwanda. Ati n'abafite imyaka 100, iyo myaka izageraho irangire. Njye ntabwo nashoboraga kumva ko  yatekereza ibyo. Cyakora nubwo n'ufite imyaka 100 azapfa, singombwa kwica abantu ntubareke ngo bamare imyaka yabo bagenewe( yaba 100 cyangwa  mike). Kagame si we  Mana, nareke abantu bamare imyaka yabo maze indwara, ubusaza, impanuka n'ibindi abari byo bihagarika imyaka bagombye kumara. Kagame nta burenganzira afite bwo gucamo kabiri imyaka umuntu yagombye kumara, yaba mike yaba myinshi.

2. Kagame arabwira Padiri ati: "'Urucira mukaso rugatwara nyoko"

Iyi ni imvugo mbi idakwiye kuvugwa n'umukuru w'igihugu. Nkuko mu Rwanda hari amazina mabi hari n'imigani mibi byose byagombye gucika mu  mucyo w'u Rwanda. Hari  abanyarwanda batangiye kurandura imvugo mbi mu migani no mu kwita amazina. Turabashimira ni babikomeze.  Uyu mugani Kagame abwira Padiri, Kagame nawe wamugezeho kuko Kagame yishe abantu benshi  harimo na Perezida Habyariman ariko  hashize gito nyina wa Kagame yarapfuye. Kagame aca uyu mugani  yariyibagiwe ko nawe ko iby'uyu mugani usobanura  byamugezeho. Ikindi si ubwa mbere abategetsi bifurizwa gupfa kubera ibyo bakoze. Kagame ahubwo yari akwiye kwicara akibaza ati kuki abantu benshi bifuza ko mpfa?

3. igishushanyombonera gishya cy'umujyi wa Kigali

Ni byiza ko habonetse igishushanyombonera gishya cy'umujyi wa Kigali  noneho abagiteguye bumvise ko n'umukene ashobora kuba mu mugi mu bukene bwe  cyangwa se mu buryo bukiriritse. Utwara imodoka, ukubura, umuzamu n'abandi  bakozi bakora imirimo ifasha indi milimo nabo nibabone aho baba kandi hareshya n'ubushobozi bafite.

Abantu bose ntibashobora gucuruza no gutura mu magorofa.N'i Paris, London, New York naho hari uduce tw'iyo mijyi turimo inzu ziciriritse zibamo abakene bakora  utuzi duto, bacuruza cyangwa se batunzwe na  Leta. Gusenyera umuturage rero ngo amagorofa yubakwe si byo . Imbibi z'umujyi zishobora kwagurwa maze abafite amafranga bashaka kubaka inzu zigezweho bakubaka ahandi bitabaye ngombwa kwimura abaturage.  Nibareke abaturage ba Kigali bubake amazu bashoboye nkuko byari bimeze nka mbere. Mu Rwanda no muri Afrika inzu ya rukarakara yubatse neza ishobora guturwamo kurenza imyaka ijana. Si kimwe no mu Burayi hari imiyaga n'ubukonje ho bakenera inzu zubatswe n'amatafari ahiye.  Ikindi kandi turebye muri Afrika y'amajyaruguru uhasanga ubukungu bukomeye butunze abaturage benshi baba ahantu haciriritse aho twe twita akajagari.  Akajagari gashobora gufashwa mu gutura neza hubakwa amazu ya rukarakara  no kubona ibyangombwa nk'amazi, ubuvuzi n'amashanyarazi kugira ngo ubucuruzi buhakorera butere imbere. Singombwa kuhasenya ngo hubakwe amagorofa.

4. Kurasa abaturage bizahagarare.

Ni byiza ko Leta  yahagurikiye kwita ku kibazo cyo kurasa abaturage ngo batorotse muri prison,  birutse, cyangwa se bashatse kurwanya Police. Ese uwo mupolice udashobora kurwana n'uadafite imbunda, kwiruka ngo afate uwo muntu, uwo ni umupolisi ki? Ukoresha imbunda gusa. Ese kuki atarasa ukuguru? Ese kuki aba ari wenyine akaba agomba kwirwanaho arasa gusa? Kuki arasa  ahantu  umuntu warashwe ahita apfa. Ese  iyo police iyobewe ko iyo irashe umuntu agapfa, bizagorana kugira ngo uzamenye impamvu zatumye akora ibyo  byatumye umurasa? Niba adashobora kuvuga kubera ko yapfuye, iperereza uzarikora gute maze ngo ufate imyanzuro yo kurwanya ibyaha uwo warashe yakoze, ngo umenye uburyo yatorotse prison, yakoze icyaha, yibye, uburyo acuruza magendu, impanvu atakumviye ahubwo agahitamo kurwana cyangwa se kwiruka?


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.